Muhanga : Basaba igabanywa ry’igiciro cy’ibikoresho by’isuku by’abakobwa mu gihe cy’imihango

 Gilbert MWIZERWA

 

Abangavu batuye mu bice by’icyaro mu mirenge iherereye mu gice cya Ndiza mu karere ka Muhanga bavuga ko babangamiwe n’igiciro kigihanitse cy’ibikoresho bifashisha mu gihe bari  mu mihango  nyamara mu gihe bizwi ko Leta yabikuriyeho umusore nyongeragaciro (VAT).

Ni ubwo ari umwanzuro utamaze igihe ufashwe dore ko wafashwe mu kwezi kw’ Ukuboza 2019 ariko ni kimwe mu byishimiwe n’abagore n’abakobwa  nko guha umwanya ukwiye ubuzima bw’umugore.

Mu kiganiro VALUE NEWS yagiranye na bamwe mu bangavu  bagaragaje ko ibikoresho by’ isuku yo mu gihe cy’imihango ari ingenzi cyane ngo nubwo kubibona bigarana cyane cyane ku b’amikoro make .

Yandagiye Octavia wo mu murenge wa Rongi  agira ati “iyo byatuyobeye dukoresha ibitambaro bisanzwe kuko cotegisi zirahenze  ariko nyine usanga ari ikibazo kuko hari igihe ibyo bitambaro byuzura kuko nta mapamba arimo bikagaragara nabi”.

Kimwe na mugenzi we Niragire Gaudiose wo mu murenge wa Kibangu avuga ko bababwiraga ko bagabanyije ibiciro ngo ari 300 ariko bakibigura  hagati y’amafaranga 700  kuzamura kandi ngo bikorerwa mu Rwanda.

Ati : “ nonese ko bavugaga ko bakatuye ariko ujya muri butike ugasanga ni yayandi kandi i Gitarama ho ngo byarakatutse nyine muzabatubwirire natwe badukaturire kuko baraduhenda”. 

Muhayimana Bernadette (Izina twamuhaye) ni umucuruzikazi uranguza ibikoresho by’isuku byifashishwa mu ngo by’umwihariko ku bagore mu karere ka Muhanga yemera ko bakigurisha ku biciro bisanzwe kuko naho barangura ntacyo bagabanyije.

Ati: “erega natwe twarabyumvise ariko n’abaturanguza bo ku nganda ntacyo bagabanyije baracyaturanguza nka mbere, duhora dusobanurira abakiliya ko tudahenda ahubwo ducuruza uko twaranguye”.

Ni umwanzuro wakiriwe neza

Icyemezo cyo gukuraho umusoro ku nyongeragaciro ku bikoresho by’isuku by’abagore n’abakobwa cyakirijwe yombi na benshi, bavuga ko ubu ibi bikoresho bigiye kujya biboneka ndetse no ku bakobwa bavuka mu miryango itishoboye.

Umuyobozi w’ihuriro ry’Abafatanyabikorwa mu Iterambere mu karere ka Muhanga (JADF) (JADF) Karamira Prudence avuga ko iki cyemezo ari kimwe mu nzira zishimangira ibyatangiye nko kuba n’ubusanzwe hariho icyumba cy’umukobwa ku mashuri bifashisha bigatuma igisa n’ipfunwe mu gihe batunguwe gishira; gusa agashimangira ko n’umuryango nyarwanda wakomeza guha umwanya ukwiye iki kibazo, ndetse inzego bireba zikarushaho  gukurikirana ko mu masoko bishyirwa mu bikorwa .

Kuri Mukamutari Monique umujyanama mu Nama Njyanama y’Akarere ka Muhanga  ngo  Leta yafashe icyemezo cyo kuvanaho umusoro ku nyongeragaciro kuri ibi bikoresho, mu rwego rwo kugira ngo bibashe kuboneka kuri benshi, kandi bikureho imbogamizi ku bana b’abakobwa bakomoka mu miryango itishoboye, bajyaga mu mihango bikabagora kubibona.Ngo asanga rero bikwiye kubahirizwa nta yandi mananiza .

Leta yigomwe miliyoni nyinshi mu misoro

Ubwo hatangazwaga uyu mwanzuro mu Ukuboza 2019, Komiseri wa RRA ushinzwe abasora, Drocelle Mukashyaka, yavuze ko urebye mu myaka itanu ishize, imisoro ikomoka kuri ibi bicuruzwa yari ifite agaciro karenga miliyoni 400 Frw.

Yagize ati “Iyo uhereye mu myaka itanu kuva mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2014-2015 ukagera mu mwaka wa 2018-2019, nteranyije TVA yari yarishyuwe ivuye kuri biriya bikoresho by’isuku ku bagore, bigera kuri miliyoni 440.9 Frw.”Akomeza avuga ko hari ibyo leta yemera kwigomwa kubera ubuzima bwiza bw’abanyarwanda.

Raporo y’Umuryango w’Abibumbye mu 2014 yagaragaje ko nibura umukobwa umwe mu 10 bo muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara yasibye ishuri kubera imihango. Ni impamvu zishingira ku kutabona ibikoresho biboneye by’isuku, bamwe bakanakoresha ibitizewe bishobora no kubatera izindi ndwara.

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *