Bugesera: Imbuto n’ifumbire bihabwa abatabigenewe

Yanditswe na Karegeya Omar

 

Raporo y’umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta umwaka wa 2019, ivuga ko mu karere ka Bugesera batanga ifumbire ku bantu batujuje ibisabwa n’amategeko. Havugwamo amakoperative n’abahinzi bakomeye babihawe batari ku rutonde kandi  bitanyuze ku bajyanama b’ubuhinzi.

Amabwiriza ya Minagri ku nyongeramusaruro za 2019, avuga ko rwiyemezamirimo uzana inyongeramusaruro (imbuto n’ifumbire) yishyurwa ari uko yazigejeje ku bajyanama b’ubuhinzi; umurenge umaze kubisinyira ko zahageze.

Miliyoni 236 zishyuwe mu buryo bufifise

Akarere ka Bugesera kishyuye 39,789,250; nyamara ku rutonde rwafashe inyongeramusaruro hariho amakoperative n’abahinzi 17 bakomeye bazihawe ku bajyanama b’ubuhinzi. Aba bazihawe na rwiyemezamirimo zitaragezwa ku bajyanama ngo n’umurenge ubisinyire ko zahageze; kandi ntibateganywa mu mabwiriza ya Minagri. Bivuga ko akarere kabishyuriye batari mu babigenewe.

Andi mafaranga angana na 197,047,856 nayo yishyuwe imbuto n’ifumbire, ariko ntihagaragazwa ubusabwe bw’abahinzi n’ingano y’ibyo bari bakeneye, kandi biteganywa mu ngingo ya 7 y’amabwiriza ya Minagri. Ngo, “mu ntangiriro z’igihembwe cya mbere cy’ihinga 2019, abahinzi bagombaga kwerekana ingano y’imbuto n’ifumbire bakeneye binyuze muri Smart Nkunganire yasimbuye amatsinda ya Twigire Muhinzi. Ibi bishyirwa hamwe mu rwego rw’igihugu, urutonde rugahabwa ba rwiyemezamirimo, bikanagezwa ku bajyanama b’ubuhinzi n’abayobozi b’inzego z’ibanze”.

Abagenzuzi rero batunguwe no gusanga akarere ka Bugesera kadafite aya makuru ku ngano y’imbuto n’ifumbire abahinzi bako bifuza. Ubuyobozi buvuga ko ngo ayo makuru agirwa na RAB, ko akarere katabasha kuyageraho.

Ibi rero byatumye abagenzuzi bibaza niba koko inyongeramusaruro zatanzwe na rwiyemezamirimo zarahuzaga n’ibyifuzo by’abahinzi, bikaba byanatera kuzibura mu bubiko.

Noneho kandi akarere nta raporo zabyo gakora, haba iya buri kwezi, iy’igihembwe cyangwa iy’umwaka. Ubundi amabwiriza ateganya ko izi raporo zikorwa, zikagaragaza uko ibintu bihagaze, kandi zigashyikirizwa RAB.

Izi raporo nizo RAB ikuramo amakuru nayo ikamenya uko ikora komande kuri ba rwiyemezamirimo babitumiza hanze, kandi ikanamenya ibyo abajyana b’ubuhinzi bakeneye mu bubiko bwabo hirindwa ko byazabura igihe bikenewe.

Nta gisobanuro ubuyobozi bw’akarere bwigeze butanga ku kuba budakora izo raporo, byerekana ko budakurikirana neza iyi gahunda; kandi ari zo zagahereweho hafatwa ingamba zo kuyinoza.

Nubwo aka karere kabashije gushyira mu  bikorwa inama z’umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta ku kigero cya 49%, karacyagaragaramo ibibazo by’ubuhinzi n’ubworozi; cyane nko mu micungire ya Girinka.

Aka karere katanze inka 363 zifatirwa n’ubwishingizi muri Prime Insurance Company; ariko hamaze gupfamo 78 zidasimbuzwa; kandi amasezerano y’ubwishingizi amwe yararangiye. Inka 108 nizo zigifite ayo masezerano, nayo asigaje iminsi itagera kuri 40.

Akarere kagombye kuba karasabye miliyoni zikabakaba 50 muri Prime Insurance Company, hakagurwa inka zo gushumbusha abagenerwabikorwa, dore ko inka imwe ibarirwa ibihumbi 600.

Kuba inka zishingiwe zipfa ntizishyurwe, ni igihombo ku mafaranga ya Leta, kuko icyo yashorewe kidakorwa, kandi bituma intego za gahunda ya Girinka zitagerwaho.

Ese bizashoboka ko akarere kazajya kwishyuza ikigo cy’ubwishingizi amafaranga y’inka kagendeye ku masezerano yamaze kurangira?

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *