Nyamagabe: Abagore bakurikiranweho kwiguriza muri Sacco bakomeje gufungwa by’agateganyo

Yanditswe na Karegeya Omar

 

Urukiko rwisumbuye rwa Nyamagabe, kuri uyu wa kabiri I saakumi rwasomye urubanza RDPA 00016/2020/TGI /NYBE ruregwamo abagore batatu bari abakozi ba Sacco ya Gasaka. Uru rukiko rwemeje ko bakomeza gufungwa by’agateganyo nk’uko urw’ibanze rwa Gasaka rwabigennye.

Hagati mu kwezi kwa Gashyantare, nibwo humvikanye inkuru y’abagore batatu ari bo: Uwitonze Josephine, Mbarushimana Esperance na Muhayimana Julienne. Bose bakoraga muri Sacco y’umurenge wa Gasaka mu karere ka Nyamagabe.

Bakurikirwanweho kwiguriza amafaranga ku mafishi y’abanyamuryango. Binavugwa ko hari amwe mu mafishi bataye mu misarane ngo basibanganye ibimenyetso. Uyu ni umwe mu misaruro y’igenzura riri gukorwa na Banki nkuru BNR muri iriya Sacco ya Gasaka.

Tariki ya 17 Gashyantare, amafishi arenga 15 yari amaze kubonekamo inguzanyo zitafashwe na ba nyir’amakonti.

Aba bagore ni abafite aho bahurira n’amafishi y’abanyamuryango barimo umucungamutungo (Comptable), n’abashinzwe amafaranga (caissieres).

Urukiko rw’ibanze rwa Gasaka rwari rwabasabiye gufungwa iminsi 30 y’agateganyo, nyuma bajuririra icyo cyemezo.

Umukuru w’urukiko rwisumbuye rwa Nyamagabe avuga ko bari bajuririye ifungwa ry’agateganyo bahawe n’urukiko rw’ibanze rwa Gasaka, basaba gufungurwa bakazaburana bari hanze, maze urukiko akuriye  rukomeza icyo cyemezo kuri uyu wa kabiri tariki 26 Gicurasi ku isaha ya saakumi z’umugoroba. Gusa yongeraho ko urubanza mu mizi rutaraba ndetse ko nta nitariki barahabwa. Ubu bakaba bari muri Gereza ya Nyamagabe.

Ibi binyuranye n’ibyo bamwe mu banyamuryango ba Sacco Gasaka bavugaga ko bajuriye ngo barekurwe, maze akayabo banyereje kabe gakiye nka nyomberi.

Aba bakekwa ngo bigurizaga credits zoroheje zitarengeje ibihumbi 200 kuko zitagombera ingwate. Ngo hari abo bahamagaraga bagasinya batabizi, abandi bakabasinyira.

Bamwe mu banyamuryango bavuga basanze baranditsweho inguzanyo batazi, barahimbiwe imikono, cyangwa bagahamagarwa gusinyira ibyo batazi.

Uyu utashatse ko amazina ye amenyekana agira ati, “banyanditseho inguzanyo y’amafaranga ibihumbi 200, mbere kesiyeri arampamagara arambwira ngo nsinye ku ifishi, ngo kugirango isinya izahure n’iyo mu gatabo, kumbi yaranjijishaga”.

Bamwe mu banyamuryango kandi bavuga banditsweho ko batwaye amafaranga, nyamara bo bakivugira ko batanaheruka kubikuza.

Konti za baringa bahemberagaho abakozi b’umushinga wa RHA

Iby’iyi nkuru byamenyekanye ubwo bamwe mu banyamuryango bavuga ko hari amafishi yari yaratawe mu musarani, kuko yari ay’abanyamuryango ba baringa.

Abo banyamuryango ni abahimbwe mu 2016, bakandikwa ko bakoreye umushinga wa Rwanda Housing Authority (RHA), nyamara bagahembwa kandi batabaho.

Umushinga wa RHA wari uwo gukora imihanda inyuranye mu midugudu igize akagari ka Kigeme, bahereye mu wa Nyenanga, Gitaba, Munombe n’indi.

Ibi kandi babifashwagamo n’abayobozi bo mu nzego z’ibanze, guhera ku mudugudu.

Umwe mu bakuru b’imidugudu nawe wari gapita mu gihe cy’iyo mirimo, avuga ko nawe abakozi ba Sacco bamusabye gufunguza Konti ebyiri akajya azihemberwaho. Ati “hari aho nahembwe ibihumbi 19 ntakoreye, umutima uranga nyajyana kuri Konti y’umudugudu n’ubu aracyariho”.

Amakonti menshi yafunguwe muri icyo gihe cya Gicurasi 2016, amwe yari ay’abantu batazi ko bayafitemo. Abakozi ba Sacco nibo bayashyiragaho amafaranga babita abakozi,  bakazanayikuriraho.

Hari amakuru avuga ko udutabo tumwe tw’ayo makonti twashwanyagujwe umushinga urangiye, hagasigara amafishi, ari nayo yaba yaratawe mu musarane bamaze kumenya ko hagiye kuba igenzura.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *