Rusizi: Abagore bafite impungenge z’inda batewe mu gihe cya “Guma mu rugo”

Ingabire Rugira Alice

 

Bamwe mu bagore bo mu karere ka Rusizi bataboneje urubyaro bahangayikishijwe no kuba bashobora kuba barasamye  mu buryo batifuzaga muri iki gihe cya gahunda ya Guma mu rugo  .Ku rundi ruhande ariko ababoneje urubyaro bo bishimira ibihe byiza bagiranye n’abo bashakanye muri iyi minsi bamaze bari mu rugo kubera icyorezo cya COVID19.

Bamwe mu bagore bo mu karere  ka Rusizi batitabira gahunda zo kuboneza urubyaro bavuga ko batewe impungenge no kuba bashobora kuba barasamye muri iyi minsi ya guma mu rugo, bakaba bibaza uko bizabagendekera dore ko ngo bari basanzwe bafite abana benshi

Uwitwa Niyonderera Jeanne atuye mu murenge wa Mururu yagize ati” ndi umubyeyi w’abana batandatu, naboneje urubyaro ku mwana wa gatatu birananira  , mfite ubwoba ko naba narasamye umwana wa karindwi nabo batandatu ntari mbashoboye “

Jeanne avuga ko aramutse koko yarasamye byaba ar ikibazo gikomeye  ngo kuko atabona umwanya wo kwita ku ruhinja nuwo kujya gushakira bakuru be ibyo kurya .Ati “ingaruka bishobora kuntera nuko nabura uko njya guca inshuro kubwo kwita ku mwana bigatuma n’abo bicwa n’inzara”

Yongeraho ati “ ningira amahirwe bagasanga ntarasamye nzahita mboneza urubyaro nibinaba ngombwa nifungishe burundu kuko nta nyungu yo kubyara abo ntashoboye kurera.”

Dusabe Olive nawe atuye mu murenge wa Mururu nawe agira ati ”  njyewe ho ejo nasanze narasamye ubu ndi kwibaza uko uwo mwana azabaho muri iyi minsi igoye gutya byanyobeye , ubusanzwe nari mfite batatu,akazi nkora nshuruza amakara ni ikibazo kuko imibereho iragoye  ndasaba abagore bagenzi banjye kwitabira kuboneza urubyaro kugira ngo batazahura n’imihangayiko nkiyo mfite.”

Ababoneje urubyaro bariye ibyabo ntawe ubahagaze hejuru

Bamwe mu bagore baboneje urubyaro bo muri aka karere babwiye VALUE NEWS ko gahunda ya “Guma mu rugo” yabaguye neza  mu birebana n’ubusabane n’abo bashakanye .

Uwitwa Nirere Emerthe yagize ati” ubu iyo nza kuba ntaraboneje urubyaro nanjye mba ndi kurira ayo kwarika, kandi bikangiza umubano wanjye n’uwo twashakanye , kuko we ahora ansaba ko twarera abo dufite kugira ngo ahazaza  habo hazabe heza.”

Christine Nyirajyambere Umukozi w’ibitaro bya Gihundwe ushinzwe gahunda yo kuboneza urubyaro avuga ko nubwo icyorezo cya Covid19 cyugarije isi serivisi zo kuboneza urubyaro zitigeze zihagarara gukora gusa ngo umubare w’ ababgana waragabanutse kubera gahunda ya Guma mu rugo.Agira ati “kuboneza urubyaro ni serivisi itarigeze ihagarara hano mu karere ka Rusizi, ahubwo ku batuye mu Mujyi nko mu mirenge ya Kamembe na Gihundwe bo bariyongereye kuko mu minsi ya mbere ya “guma mu rugo” baje kuboneza ubwa mbere ku bwinshi”

Uyu mukozi w’ ibitaro  bya Gihundwe akomeza avuga ko hari abagore kuboneza urubyaro mu gihe cya Guma mu rugo  byabereye umutwaro kbera  ko izo serivisi bazibonera kure  yaho batuye .Atanga urugero rw’ abagore bo mu mirenge ya  Bugarama na Muganza  ngo “aba byarabagoye kuza ku bitaro kubera ko ingendo zari zarahagaze .Yongeraho kandi ko hakiri abagore bafite imyumvire ikiri hasi kuri gahunda yo kuboneza urubyaro ku buryo umubare w’ abo bakira ku munsi ari muto cyane ugereranije n’abagore batuye Akarere ka Rusizi.

Imibare igaragaza ko mu karere ka Rusizi kuboneza urubyaro bikorwa kuri 35%,  ni mu gihe mu kwezi kwa kane 2020 abagore 55 babyaye babonereje urubyaro mu bitaro bya Gihundwe.

Minisiteri y’Uburinganire n’iterambere ry’umuryango ikaba ikangurira abashakanye ubufatanye mu gushyigikira no gushyira mu bikorwa serivisi zo kuboneza urubyaro by’umwihariko muri iyi minsi aho isi yose ndetse n’u Rwanda byugarijwe n’icyorezo cya Covid19 cyagize ingaruka zo guhagarara kw’imirimo imwe n’imwe hagamijwe gukumira ikwirakwira ryacyo.

Ibi ngo bidashyizwe mu bikorwa bikaba bishobora gutuma habaho ubwiyongere bw’inda zitateganyijwe zikazaba umuzigo mu miryango no ku gihugu muri rusange.

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *