RAB imaze gutakaza miliyoni 174 mu manza itsindwa

Yanditswe na Karegeya Omar

Raporo y’umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta 2019 ivuga amakosa 41 yasanze mu kigo gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi RAB Muri  aho agera ku icumi ajyanye n’imitangire n’imicungire y’amasoko, harimo no kurangiza amasezerano binyuranije n’amategeko. Ku bw’ibyo RAB yashowe mu manza nyinshi, imaze kuzitsindwa yishyura arenga miliyoni 174.
Iteka rya Minisitiri rishyiraho amabwiriza yerekeye imari, risaba umuyobozi kwirinda ibihombo biterwa n’ikorwa ry’ibyaha. Ni iteka N°001/16/10/TC ryo ku wa 26/01/2016, ibi biboneka mu ngingo ya 119, ivuga ku “nshingano z’urwego rufata ibyemezo rw’ikigo cya Leta”.
Mu gace kayo ka kabiri (b), bavuga ko “Umuyobozi yirinda gusohora amafaranga mu buryo budakurikije amategeko, gukoresha amafaranga nta nyungu bigamije no kuyasesagura, yirinda ibihombo biterwa n’ikorwa ry’ibyaha, no gukoresha amafaranga mu bikorwa bitajyanye na politiki igenga imikorere y’ikigo cya Leta; ashyira mu bikorwa uburyo bw’imicungire y’imikorere”.
Ibi rero ngo muri RAB byabaye umuco, kuko iki kigo cyagize imanza nyinshi mu bihe binyuranye kikanazitsindwa; ubu kikaba kigomba kwishyura 111,691,010 z’amafaranga y’u Rwanda. Ibi bifatwa nko gusesagura umutungo wagakoreshejwe mu bindi bikorwa; kandi hari uburyo byagombaga kwirindwa iyo abayobozi babyitwaramo neza bagakumira ibibazo ntibigere mu nkiko.
Gusesa amasezerano byatumye RAB icibwa miliyoni 63
Iki kigo cyahagaritse amaserano cyagiranye na rwiyemezamirimo Mwambutsa Innocent, wari warahawe isoko ryo kugura inka muri gahunda ya Girinka.
Amasezerano yarimo 63,856,996; ahagarikwa mu buryo bunyuranije n’amategeko. Uko byagenze, muri Gicurasi 2008, Mwambutsa yahawe isoko ryo kugura inka 400, arihabwa na RARDA; yagombaga kumwishyura miliyoni 60 (60,400,000).
Iki kigo cyatanze isoko, cyaje kuvangwa na RADA ndeste na ISAR bibyara RAB. Tariki ya 25 Nzeri 2008, Mwambutsa yatanze inka 176, maze aha fagitire RAB (yasimbuye RARDA bagiranye amasezerano). RAB yanze kwishyura izo nka, ahubwo ifata umwanzuro wo gusesa amasezerano na Mwambutsa. RAB yahise inamurega mu rukiko ko atubahirije amasezerano, nyamara ingingo ya kabiri y’ayo masezerano yavugaga ko “kwishyurwa bikorwa mu minsi itarenze 15 nyuma yo kwakira fagitire”.
Ariko, ni Raporo ivuga, ubuyobozi bwa RAB bwananiwe kwishyura za nka 176, kandi fagitire ya mbere barayibonye tariki 7 Nyakanga 2008, naho iya kabiri bakayibona tariki 11 uko kwezi.
Mwambutsa rero yakomeje kwandikira RAB ayisaba kwishyurwa ya fagitire, kera kabaye mu 2015 barayishyura. Nyuma y’imyaka irindwi (iminsi 2,370), tariki 27 Gashyantare 2015 nibwo RAB yavuye ku izima iramwishyura.
Tariki 29 Kamena 2018, urukiko rw’ikirenga rwemeje umwanzuro w’urukiko rukuru rw’ubucuruzi, rusaba RAB kwishyura amande y’ubwo bukererwe angana na miliyoni 63 (63,056,996); hakiyongeraho ibihumbi 800 y’ubwunganizi.
Ubwo iri genzura ryasanze RAB yarishyuye aya mafaranga 63,856,996 ku itariki ya 21 Gashyantare 2019. Umugenzuzi ati, “aka kayabo kishyuwe kapfuye ubusa, kuko RAB yagombaga kuba yaririnze iri kimbirane, maze aya mafaranga agakoreshwa ibindi. Ariko ubuyobozi bwa RAB ntibwabyitayeho”.
Cyakora n’ubwo amakosa yabaye menshi kandi ahora agaruka, ikigo RAB cyabashije gushyira mu bikorwa imyanzuro y’umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta ku kigero cya 52%

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *