Yanditswe na UMUHIRE Valentin
Kuri uyu wa mbere tariki ya 01 Kamena 2020, abamotari benshi hafi ya bose bariraye ku ibaba kugirango bazindukire mu kazi nyuma y’amezi asaga abiri bari muri gahunda ya Guma mu rugo yatewe n’ icyorezo cya COVID-19 ariko ntibiri bushoboke kuri uyu wa mbere nkuko byari biteganijwe .
Nyuma y’ imyiteguro myinshi , inama z’urudaca , ibiganiro mu bitangazamakuru bitandukanye bibakangurira uburyo bagomba kwitwara mu muhanda kuri uyu wa mbere, itangazo ryaturutse mu biro bya Minisitiri w’ Intebe binyuze ku rukuta rwa Tweeter mu ijoro ryo kuri iki cyumweru ryahagaritse gusubira mu muhanda ku bamotari kwari guteganijwe mu rukerera rwo kuri uyu wa mbere isaa kumi n’ imwe .Si abamotari gus kandi kuko n’ ingendo zituruka mu Ntara zerekeza mu mujyi wa Kigali zongeye gusubikwa byose bikaza kugenwa n’inama y’abaminisitiri izaterana ku wa kabiri tariki ya 02 Kamena
Iryo tangazo rigira riti “ “Nyuma y’isesengura, ingendo hagati y’intara zitandukanye, hagati y’intara n’Umujyi wa Kigali hamwe na moto zitwara abagenzi biracyabujijwe mu rwego rwo kurengera ubuzima bw’abaturage. Ingamba nshya zo kurwanya Covid-19 zizatangazwa n’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 2 Kamena 2020.”
Iiri tangazo ryatangiwe kuri Twitter ryaje rikurikiranye n’otangazwa ry’ ibiciro bishya by’ ingendo mu Ntara no hagati y’ intara n’ Umujyi wa Kigali ndestse n’ itangazo rya Minisiteri y’ Ubuzima risaznwe rimenyekanisha uko icyorezo cya COVID-19 gihagaze buri munsi .
Minisiteri y’ Ubuzima ikaba kuri iki cyumweru yatangaje ko mu Rwanda abarwayi biyongereyeho abandi 11 bityo bakaba batumye umubare ugera kuri 381 ndeste mu ijoro ryo ku wa gatandatu hakaba haratangajwe umuntu umwe wamaze guhitanwa na COVID-19.Amakuru dukesha ikinyamakuru umuyoboro.rw aravuga ko umunyarwanda wa mbere wishwe na COVID19 ari umusaza wabaga muri Tanzania ari ho akorera ariko agatwara imodoka zo mu Rwanda.Ngo yarwariye muri Tanzania ahitwa Benako aba ari naho arembera agaruka mu Rwanda tariki ya 28 z’uku kwezi kwa gatanu arembye cyane ari nabyo byaje ku muviramo urupfu.
Uwishwe bwa mbere na COVID-19 mu Rwanda yashyinguwe mu irimbi ry’i Nyamirambo (photo”Umuyoboro.rw)
Bamwe mu basesenguzi baravuga ko iyi mibare yatangajwe mu ijoro ryo kuri iki cyumweru ariyo ishobora kuba yabaye nyirabayazana wo guhagarika izi ngendo zo mu ntara no gusubira mu muhanda kw’abamotari .
Minisiteri y’Ubuzima imaze iminsi itangaza ko mu Rwanda nta bwandu bw’imbere mu gihugu buhari, ko abarwayi bose bagenda baboneka bari mu byiciro bitatu birimo abashoferi b’amakamyo abacuruzi bambukiranya imipaka n’abanyarwanda batahuka kandi ko bose baza bagashyirwa mu kato .
Itangazo ry’ ibyemezo by’inama y’abaminisitiri yateranye ku wa 18/05/2020 niryo ryari ryavuze ko ingendo hagati y’Intara n’Umujyi wa Kigali ndeste no gusubira mu muhanda kw’abamotari bitangira none tariki ya mbere Kamena .Ibi kandi byari byanashimangiwe ko ariko bimeze n’ itangazo rigenewe abanyamakuru rya Polisi y’igihugu ryo ku wa 31 Gicurasi 2020 rigira riti “ nkuko byatangajwe mu itangazo ryashyizwe ahagaragara nyuma y’ inama y’abaminisitiri yo ku wa 18 Gicurasi 2020, polisi y’ u Rwanda iramenyesha abaturarwanda ko ejo tariki ya mbere Kamena 2020, Moto zizatangira gutwara abagenzi , inegndo hagati y’ Intara zitandukanye n’ Umujyi wa Kigali zizasubukurwa ariko hubahirizwa amabwiriza yokwirinda ikwirakwizwa rya Coronavirus”
iri tangazo rikomeza ritanga amabwiriza rinaburura abamotari ibyo bagomba kubahiriza ariko byose birangiye bidakunze ko bazindukira mu muhanda ahubwo ko bagomba gutegereza ibyemezo bishya bigomba gufatwa n’inama y’abaminisitiri izaterana ku wa kabiri tariki ya 02 Kamena 2020.
Urwego rw’ igihugu rushinzwe kugenzura imirimo imwe n’ imwe ifitiye igihugu akamaro RURA mu itangazo rwashyize ahagaragara ,narwo rwari rwamaze gutangaza ko rushingiye ku myanzuro y’inama y’abaminsiitiri yo ku wa 18/Gicurasi /2020 ku bijyanye n’isubukurwa ry’ingendo zambukiranya intara ndeste an serivisi zo gutwara abagenzi kuri moto zizasubukurwa tariki ya 01 Kamena 2020, hatangajwe urutondo rw’ ingendo zambikiranya Intara ndeste n’ibiciro ndetse n’andi mabwiriza yerekeranye n’ingendo .Ibi byose ariko bikaba byasubitswe hakagombera gutegereza imyanzuro izafatwa n’inama y’ abaminisitiri yo kuri uyu wa kabiri tariki ya 02 Kamena 2020.