Yanditswe na Ingabire Rugira Alice
Abaturage bo mu karere ka Rusizi by’umwihariko Abacuruza n’abatanga serivisi zinyuranye mu mujyi wa Kamembe bavuga ko n’ubwo ingamba zo kuguma mu rugo zorohejwe, ibikorwa bimwe na bimwe bigasubukurwa , uyu mujyi ukomeje gukonja kuko imipaka ikomeje gufunga, bityo hakaba nta banyecongo babasha kwinjira.Barifuza ko bafungurirwa umupaka bagakaza ingamba zo kwirinda COVID-19 nkuko babigenje ku cyorezo cya Ebola .
Ubusanzwe abakongomani nibo binjirizaga amafaranga menshi uyu mujyi bigatuma batera imbere, bavuga ko bifuza ko habaho koroshya ingamba no ku mipaka bakajya bakora bakaza ubwirinzi nkuko bakoraga birinda icyorezo cya Ebola.
Iragenda Marie Louise atuye mu murenge wa Kamembe, yabwiye VALUE NEWS ati “Umujyi wa Kamembe urakonje, burya abakongomani bari badufatiye runini , nshuruza imyenda y’abana ya magasin n’ibikoresho byifashishwa umubyeyi yabyaye, naranguraga gatatu mu cyumweru, isoko ryari ryihariye abakongomani, none imipaka irafunze ntibabona aho banyura,kubona ukugurira ni ugusenga Imana “
Naho Nshimiyumukiza Desire nawe atuye Kamembe yungamo ati” Kuba Leta yaroroheje ingamba byaradushimishije ariko mu by’ukuri hano Rusizi ubuzima bukomeje kutubera ihurizo kubera ko nta ba kongomani bakinjira , nta mafaranga
Icyo aba banya Rusizi bahuriraho nuko habaho koroshya ingamba hakagira igikorwa umupaka ugakora.Ngo biteguye kuba bakubahiriza ingamba zo kwirinda COVID-19, bati “twabikora nkuko twirinze icyorezo cya Ebola ntikigere mu Rwanda, ibyo byatuma twongera gukora ubuzima bukongera bukagaruka.”
Si abanyarwanda bafite icyo kibazo gusa , kuko n’abakongomani barifuza kwambuka
Amani Claude atuye mu Mujyi wa Bukavu ku murongo wa Telephone yagize ati” Bukavu ubuzima bwarahagaze ibyo kurya ntabyo birahenze byikubye hafi inshuro icumi, twabuze imboga nta mbuto biratugeraho byatakaje umwimerere wabyo, icyi cyorezo cyatubujije amahoro, u Rwanda rwari rudufatiye runini, hakenewe ibiganiro bigamije kureba uko ibihugu byakongera kugenderana ,kuko natwe twafashe ingamba kuko dukeneye kubaho mu buzima bwiza.”
Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi Kayumba Ephrem avuga ko kuri iyi ngingo abaturage bagomba gukomeza gutegereza ahubwo bagakomeza gushyira mu bikorwa amabwiriza ya Minisiteri y’ubuzima yo gukumira icyorezo cya Covid19
Agira ati” Imipaka irafunze kubera icyorezo cya corona virus cyagaragaye mu isi yose ndetse no mu Rwanda, Minisante yashyizeho ingamba mu rwego rwo kuyikumira , turasaba abaturage gukomeza kuzubahiriza , imipaka yose y’igihugu irafunze ni ngombwa ko bakomeza kubyuhahiriza mu rwego rwo kurengera ubuzima bw’abanyarwanda.”
Akarere ka Rusizi ni kamwe mu turere tugize Intara y’Uburengerazuba .Gahana imbibi n’igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu ntara ya Bukavu
Imirimo yiganje muri aka karere ishingiye ku buhahirane bw’abaturiye by’umwihariko umujyi wa Rusizi n’uwa Bukavu, ibi bigatuma hakorwa ubucuruzi bwambukiranya imipaka bufatwa nkaho aribwo nkingi ya mwamba y’abaturiye iyi mijyi yombi,.
Muri iki gihe ibyo byose byarahagaze kubera icyorezo cya Covid19 kuko imipaka ifunze , byagize ingaruka zikomeye ku batuye iyi mijyi aho bavuga ko bikomeje bitya ubuzima bwabahagararana .