Rusizi:Ubwoba ni bwose nyuma y’uko abantu 5 bagaragaweho Covid19

Ingabire Rugira Alice

 

Abaturage bo mu karere ka Rusizi baravuga  ko batunguwe n’inkuru y’inshamugongo yo kumva ko hagaragaye abantu 5  bo muri ako karere banduye Covid19.Ni  inkuru yatumye habaho isubikwa ry’ingendo zaba iza moto n’izihuza Intara n’Umujyi wa Kigali zari ziteganijwe gusubukurwa  kuri uyu wa mbere,.

Iyi mibare kandi yatumye  ingendo zahuzaga akarere ka Rusizi n’utundi turere zihagarara , abaturage bakaba  batangarije VALUE NEWS  ko batewe ubwoba no kuba icyorezo cyagaragaye iwabo ubuzima bukaba bigiye guhagarara kandi bishimiraga ko birangiye.

Niyirora Dative atuye mu murenge wa Kamembe ati”ubwoba ni bwose , numvise amakuru mu gitondo ntangazwa no kumva abantu 5 banduye Covid19 bo mu karere ka Rusizi uyu mubare ni mwinshi, ubu turi mu kato, twari dutunzwe n’ibiva mu tundi turere Nyamasheke havaga ibyo kurya nk’imyumbati, imboga n’ibindi na Karongi nuko twabonaga ibiva za Rubavu n’ahandi bikadufasha mu mibereho, none izo ngendo zahagaze ubuzima bugiye kurushaho kutubera bubi, kuko Bukavu ntawukijyayo, n’imbere mu gihugu kuba tutemerewe kuhajya cyangwa ngo nabo baze ni ibibazo byiganjemo inzara bitwugarije, turakomeza gukaza ingamba kandi twakoze ibishoboka byose , ni urugamba mu rundi turakomeza tururwane.”

Muhutu Ernest atuye mu murenge wa Gihundwe yagize ati”twabyutse twumva ko hagaragaye Covid19 mu baturage batuye mu mujyi wa Rusizi, ni ikibazo  twafashe nk’inkuru y’inshamugongo kuko mu byukuri twari twiteguye kongera byibuze gukora kuko ingendo zari gusubukurwa uyu munsi, none ahubwo akarere kashyizwe mu kato! ,Ubu nta muturage wemerewe no kujya muri Nyamasheke niho urugo rwanjye ruri i ntendezi, ni ikibazo kidukomereye twese twabuze uko tubyifatamo.”

Rukeratabaro Damascene atuye mu karere ka Rusizi yunzemo ati “uyu munsi uyu mujyi wa Rusizi wakonje, twakiriye inkuru y’inshamugongo, turasaba ko byigwaho abantu bagahahirana habaho kwirinda naho ubundi nibikomeza gufunga nabwo inzara iratumara , dukeneye ko twirinda nk’abaturage nubwo ubuyobozi  ntako budakora.

Yongeraho ko ngo “umuturage wese yaryaga aruko avuye kudeyadeya ubuhinzi bwa Rusizi ntabwo buhagije mu gutunga abantu , mu mujyi wacu hazabonekamo ingaruka ndende kuko iminsi twari tumaze nubundi ubuzima bwarahagaze , uyu munsi umujyi urakonje , gusa ubuyobozi nibwo bugize abaturage , tugiye gutegereza uko ubuyobozi buduha ingamba uko biragenda kose turakomeza kubyuhahiriza kugirango iki cyorezo tukirinde kandi kizashira nitugifatanya.”

Abari bafite ingendo nabo batunguwe no kubura imodoka zibasubiza aho baturutse

Ntakirutimana Christine atuye i Ntendezi mu karere ka Nyamasheke aragira ati”Naje ejo mu karere ka Rusizi nje gusura iwacu, mu murenge wa Bugarama , none nasanze muri gare itegeko rivuga ko nta modoka zemerewe kujya I Nyamasheke ,  mfite umwana w’amezi atatu , ndabangamiwe simfite aho njya inzara n’imbeho bimereye nabi hano muri gare ,  iki kibazo kirampayikishije bikomeye ndibaza uko abana banjye bari bubeho nasize imuhira byanyobeye, kuko ejo nza narinzi ko ingendo zemerwa kuri uyu wa mbere none byarushijeho gukomera.”

Musabyimana Theoneste atuye mu murenge wa gitambi yunzemo ati “navuye mu murenge wa Gitambi muri uru rukerera , ngeze muri gare nsanga nta modoka yemerewe gutambuka , nari nimukiye mu karere ka Nyamasheke none biranze numvaga nta kibazo kuko ingendo mu ntara zari zemewe ,none bafunze  imodoka no gusubira aho mvuye ni ikibazo kugerayo ntibyoroshye , kandi itike nari mfite ni ingeza aho nari nimukiye , uyu mwanzuro twifuza ko habaho kudohora byibuza bagafungura imodoka imwe ikatujyana kugira ngo tuzabashe gukomeza kwirinda dufite aho turi.”

Minisiteri y’ubuzima yatangaje ko mu karere ka Rusizi hagaragaye abantu 5 banduye Covid19, ibi byatumye aka karere kajya mu kato kuko ingendo zihuza Rusizi n’utundi turere zirafunze , abaturage bakaba basabwa gukomeza kwirinda bitwararika bakurikiza amabwiriza yashyizweho na Minisiteri y’ubuzima arimo gukaraba intoki kenshi, kwambara agapfukamunwa , kwirinda kuramukanya no gukora ingendo zitari ngombwa ,  mu rwego rwo gukomeza gukumira ikwirakwira rya Covid19.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *