Umugenzuzi w’imari ya Leta asaba FARG kunoza gahunda y’amacumbi ku bagenerwabikorwa bayo

Yanditswe na Karegeya Omar 

 

Muri raporo y’umwaka wa 2019 umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta ikigega gishinzwe gutera inkunga abarokotse Jenoside batishoboye gisabwa kunoza gahunda yo kubakira amacumbi abagenerwabikorwa. Harimo ayubakwa ntarangire, adakomeye n’ayubakwa hatazwi abazayajyamo.

Mu bigo 165 byagenzuwe mu mwaka w’ingengo y’imari 2018-2029 warangiye tariki ya 30 Kamena 2029, harimo na FARG. Muri rusange amafaranga yakoreshejwe mu buryo budahwitse yariyongereye, kuko yavuye kuri miliyari 5.6 mu mwaka wa 2018; akaba miliyari 8.6 mu 2019. 

Ingingo ya 5.10 y’umuzingo wa IV wa raporo yose, igaruka ku kigega FARG, kitabashije gushyira neza mu bikorwa imyanzuro n’inama cyagiriwe n’umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta mu 2018, kuko cyabikoze ku ijanisha rya 28 %.

Iki kigega cyagarutsweho muri raporo, kuva ku rupapuro rwa 64 kugeza kurwa 85 rw’umuzingo wa kane, muri itanu igize raporo yose. Ikibazo cy’amacumbi yubakirwa abagenerwabikorwa ba FARG nacyo kirimo.

Raporo igira iti, “Icyagaragaye ni uko inyigo ku macumbi akenewe n’abagenerwabikorwa ba FARG zikoranwa ubushishozi buke. Nk’uko habonetse inyandiko ivuga ko FARG mu myaka ya 2012 na 2014 yabaruye inzu zikeneye gusanwa, izisubirwamo bushya n’abagenerwabikorwa bashya badafite aho baba”.

Mu nzu 7,917 zari zikenewe, harimo 1,687 nshya zagombaga kubakwa; 2,924  zari zikenewe gusubirwamo, naho 3,306 zikeneye gusanwa. 

Bati “Ikindi ni uko mu 2016, FARG yashyizeho gahunda y’imyaka itatu, uhereye 2017 kugera 2019. Uyu mushinga werekanaga ko hagombaga gusanwa no gusubirwamo inzu 4,886.

Ariko igitangaza ni uko nta rutonde rw’abakeneye kuba muri izo nzu rwariho; noneho ubuyobozi bwa FARG nta na hamwe bwerekana raporo ku ishyiramubikorwa ry’uwo mushinga. Ibi bidahari ntaho ubuyobozi n’abafatanyabikorwa bahera bagena ikiguzi cy’inzu n’umubare w’izikenewe mu maguru mashya. Ibi byatumye hari bamwe mu bagenerwabikorwa ba FARG bakomeza kubura inzo zo kubamo”. 

 Gutinda kurangira kw’imirimo yo kubaka: Rulindo, Rwamagana na Bugesera

Tariki 25 Ukwakira 2018, FARG n’akarere ka Rulindo bagiranye  amasezerano na rwiyemezamirimo wagombaga kubaka inzu 6 zaturamo imiryango ine ine muri buri imwe (ubwo ni imiryango 24). Harimo n’indi imwe yatuzwamo imiryango ibiri.

Aya masezerano yarimo amafaranga miliyoni zisaga 300(336,943,266), imirimo yo kubaka yagombaga kurangira tariki ya  17 Ugushyingo 2019. Ariko igenzura ryahageze tariki 15 Mutarama 2020 imirimo itararangira. Bavuga ko ngo byatewe n’akarere katinze iminsi 204 kwishyura rwiyemezamirimo amafaranga y’ibanze(avansi). Ubuyobozi bw’akarere ntibwabonye igisobanuro butanga imbere y’abagenzuzi.

Mu karere ka Rwamagana, tariki ya 24 Nzeri 2018 hasinywe amasezerano yo kubaka inzu 20 zatuzwamo imiryango ine imwe imwe (imiryango 80), ku mafaranga 948,301,365; imirimo yagombaga kumara umwaka umwe gusa.

Ariko tariki 17 Mutarama 2020 hari hamaze kuzura 16 gusa, zinarimo abantu. Ni ukuvuga ngo izindi enye zari zimaze gutindaho iminsi 155.

Ikindi igenzura ryabonye ni izo nzu zatashywe nta murikwa ku mugaragaro ribayeho, hagati y’akarere na rwiyemezamirimo. Aha rero biba bizagorana kumenya uzabazwa ibibazo byazo, hagati y’akarere na rwiyemezamirimo. Bizagorana gutandukanya udukosa twakozwe n’uwazubatse cyangwa uzituyemo.

Ubwo ni ukuvuga ko FARG n’akarere bashobora kuzirengera amwe mu makosa yari kwirengerwa na rwiyemezamirimo iyo habaho kuzimurika no kuzakira.

Muri izo nzu enye zitarukabwa harimo ibyiri zo mu murenge wa Munyaga n’izindi ebyiri zo mu wa Gahengeri.

Mu karere ka Bugesera hasinywe amasezerono ya miliyoni zirenga 400( 463,385,602) yo kubaka gutunganya umudugudu, icyiciro cya mbere.

Ayo masezerano yasinywe tariki ya 21 Gashyantare 2019, imirimo yagombaga kumara amezi 8, ikarangira tariki 14 Ukwakira 2019. Ariko igenzura rya tariki 15 Mutarama 2020 ryasanze imirimo igikorwa, imaze gukererwaho amezi atatu; bisaba ko yongererwa igihe.

Iyo mirimo yarimo ibi bikurikira:

1 Gutunganya inzira y’amazi:  353,192,154 

2 Kubaka no gutunganya utuyira: 7,270,000 

3 Gushyira ibikoresho mu mazu:  59,622,742 

4 Gushyira ibikoresho bigabanya urusaku n’impinduranya bushyuhe mu mazu: 43,300,706 

Yose hamwe: 463,385,602 

Igenzura ryasanze rwiyemezamirimo amaze kwishyurwa 50% by’ayo azakorera, binganga na miliyoni 235 (235,805,816); nyamara ibikoresho bigabanya urusaku n’iby’impinduranyabushuhe byari bitarashyirwa muri izo nzu.

Gutinda byatewe n’uko amafaranga y’ibanze angana na 40% yatanzwe nayo atinze, angana na 185,354,241. Yatanzwe tariki ya 14 Kamena 2019, nyuma y’ameze atatu amasizerano asinywe. 

Ubuyobozi bwabuze igisobanuro gufatika butanga kuri iri tinda, ryatewe gusa n’imikurikiranire itanoze muri FARG n’aka karere. Ibi rero bituma abari kuwutuzwamo batinda kuwugeramo, bityo bikaba byanagira ingaruka ku mibereho yabo.

Ikigega FARG nticyabashije gushyira neza mu bikorwa imyanzuro n’inama cyagiriwe n’umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta mu 2018, kuko cyabikoze ku ijanisha rya 28 %.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *