Karongi :Gutinda gusohora amafaranga byadindije ibikorwa

 

Yanditswe na Karegeya Omar 

 

Raporo y’umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta yasanze mu karere ka Karongi  hari amakosa yo gutinda gusohora amafaranga bikadindiza ibikorwa. Amafaranga atuma imirenge ikora, imisoro, amafaranga atunga abanyeshuri, VUP ndetse n’amafaranga agenerwa abakozi bajya mu butumwa; yose yagiye asohoranwa ubukererwe.’

Ibi bigira ingaruka ku mikorere n’imibereho y’abagenerwabikorwa, kuko mu gihe baba bategereje babaho nabi, mu madeni n’ibibazo by’urudaca.

Abakozi 104 bahawe amafaranga y’ubutumwa batinze

Igenzura ryasanze hari miliyoni 95 zatanzwe ku bakozi bagiye mu butumwa ariko bayahabwa nyuma, mu gihe amabwiriza avuga ko bayahabwa mbere.

Tariki 20 Ugushyingo 2018, byagaragaye ko Akarere kari gafitiye abakozi 104 ibirarane by’amafaranga y’ubutumwa, angana na 55,493,400.

Raporo ivuga ko umukozi wahawe impamba mbere n’utayihawe batakora akazi kanoze kimwe. Ikindi abagenzuzi ntibabonye gihamya y’uko abo bakozi bagiye mu butumwa koko, bigatera amakenga niba koko barabugiyemo; cyangwa bakaba barabugiyemo bishyuwe. Bati, “aha habonekamo na magendu cyangwa guhimba”.

Amafaranga akoreshwa mu mirenge

 Iteka rya minisitiri No 001/07.01/15 ryo kuwa 23 Gashyantare 2015 risaba Akarere kohereza amafaranga akoreshwa muri buri murenge na buri kagari bitarenze tariki 10 y’ukwezi kugezweho.

Nyamara hari miliyoni 102 zatanzwe mu mpera z’ukwezi, cyangwa zigatinda hagati y’iminsi ine n’amezi abiri.

Nta gushidikanya ko uku gutinda kugira ingaruka ku mikorere y’utugari n’imirenge iba igomba gushyira mu bikorwa ibyo barashyize mu igenamigambi.

Miliyoni 157 za VUP

Abagenzuzi basanze hari amafaranga 157,872,800 agenewe abakora muri VUP yatanganywe ubukererwe buri hagati y’iminsi ibiri na 70.

Ibi binyuranije n’amabwiriza ajyanye n’ibikorwa by’imirimo y’amaboko ya VUP, avuga ko abayikora bahembwa buri minsi 15.

Uku gutinda rero kugira ingaruka ku mibereho y’abakora iyo mirimo, binyuranije n’icyo VUP yashyiriweho.

Inkunga y’abarokotse Jenoside

Amabwiriza ya FARG yo muri Nyakanga 2018 avuga ko inkunga y’ingoboka ihabwa abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi, itangwa buri kwezi kuko ari yo ibatunga mu buzima bwa buri munsi.

Ariko abagenzuzi basanze hari miliyoni 52 zabagenewe, zibageraho zitinze hagati y’iminsi 8 n’amezi abiri. Ibi nabyo bihungabanya ubuzima bw’abagenerwabikorwa.

Amafaranga atunga abanyeshuri yatanzwe igihembwe cyararangiye

Muri Kamena 2019 MINECOFIN yatanze amabwiriza avuga ko amafaranga atunga abanyeshuri mu bigo atangwa buri gihembwe. Raporo ivuga ko yakanatanzwe mu ntangiriro za buri gihembwe, agafasha ibigo guhaha no kugura ibindi ikigo kizakenera.

Hari n’aho tariki 20 Ukuboza 2018, MINEDUC ifatanije na MINECOFIN bafashe umwanzuro ko aya mafaranga atarenza iminsi 35 ikurikira itangira ry’igihembwe.

Ariko igenzura ryasanze hari miliyoni 211 z’igihembwe cya gatatu 2018 zatanzwe nyuma y’iminsi 111, bivuga ko zasanze abo zari gutunga baratashye.

Ibi ni nako byagenze ku gihembwe cya mbere n’icya kabiri 2019, miliyoni 206 nazo zatanzwe zitinzeho iminsi 65.

Ibi rero nibyo bibera ihurizo abayobozi b’ibigo by’amashuri ryo kubona ibyo batungisha abana, gukoresha abarimu batagira ibikoresho nabyo bikaba byagira ingaruka ku ireme ry’uburezi.

Akarere katanze amafaranga atuzuye

Mu mwaka w’amashuri 2018-2019, Akarere ka Karongi ntikabashije gutandukanya abana biga bacumbikiwe n’abadacumbikiwe. Umwana wiga ataha agenerwa amafaranga amutunga angana na 56 ku munsi, naho ucumbikirwa we akagenerwa 75. 

Ariko aka karere kahaye ibigo byose amafaranga 56 ku mwana ku munsi. 

Ibi nabyo abagenzuzi bavuga ko ari uburangare, kandi bwatumye abana biga bacumbikiwe batitabwaho uko bikwiye.

Hari imisoro yarengeje umwaka

Akarere ka Karongi katinze kumenyekanisha no gutanga umusoro ungana na 114,455,348.

Uku gutinda kwabaye hagati y’iminsi 4 na 497 (umwaka n’igice). Nyamara ingingo ya mbere y’itegeko Nº 38/2012 ryo kuwa 20 Ukuboza 2012 rihindura kandi ryuzuza irya 2005 ivuga ko uko imisoro itangwa. Kunyuranya naryo bishobora gukurira akarere ibihano by’ikigo cy’imisoro n’amahooro (RRA), kandi ayo mande yaba azize amaherere.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *