Rusizi:Buri wese ubishaka ubu ari gupimwa COVID-19

Ingabire Ruga Alice

 

Nyuma yaho hagaragaye abarwayi batanu ba COVID-19 mu Karere ka Rusizi ,kuri uyu wa kabiri Leta y’u Rwanda  yafashe umwanzuro wo gupima buri muturage  wese ubishaka icyorezo cya COVID-19.Bamwe mu bitabiriye igikorwa cyo kwisuzumisha Covid19 batangarije VALUE NEWS ko kumenya uko bahagaze biratuma Corona virus irushaho gukumirwa.

Murengezi Daniel atuye mu murenge wa Kamembe yagize ati”Nakiriye inkuru nziza ko Leta yashyizeho gahunda yo gusuzuma ku bushake Covid19 , naje  mu bambere kuko numva iki cyorezo gikaze nkurikije ko ejo hagaragaye abantu batanu banduye , akazi nkora ndi umukanishi mpura n’abantu benshi ariyo mpamvu nahisemo kuza ngo menye uko ubuzima bwanjye bihagaze kuri Covid19, icyo ngiye gukora ni ugushishikariza abandi tubana nabo baze bisuzumishe bamenye uko bahagaze ufite ikibazo abe yakurikiranwa avurwe hakiri kare.”

Mukankusi Helena nawe atuye mu murenge wa Gihundwe yagize ati” Turashima Leta y’u Rwanda ko irengera ubuzima bw’abaturage , kuko bigaragariye aho hano Rusizi haje abaganga kudupima , biratangaje niyo mpamvu nanze kwitesha aya mahirwe , nanjye ndaza bamfashe ibizamini ariko dukeneye ko iyi serivisi imanuka ikagera mu tugali ,kuko hari abatari bubashe kugera ku masite , kugirango bafatirwe ibizamini, naho ubundi turakomeza gukurikiza ingamba kuko corona virus nkurikije uko nayumvise ni indwara mbi ihitana abantu benshi mu gihe gito.”

Ubwo umunyamakuru wa VALUE NEWS  yageraga kuri imwe mu masite byagaragaraga ko abaje kwipimisha ari bake , ugereranyije naho iyi site iherereye mu mujyi rwagati .

Babajijwe impamvu abaturage  batitabiriye ,Uwitwa Nkurunziza Damien atuye mu Murenge wa Gihundwe yagize ati”Igikorwa cyo gupima Covid19 ababishaka nacyumvise mbimenye mu kanya ariko ndacyashakisha amakuru neza ninumva koko nta kiguzi ejo ndaramukirayo,ndetse numva nazana n’umuryango wanjye kuko urumva umugore wanjye ntitwirirwana akora ibindi, nawe yaba yaragiye n’abayanduye nibyiza ko tugiye kugifatirana hakiri kare, ubuyobozi bw’u Rwanda butubereye maso natwe twakomeje kwirinda dore ko twari tumaze kwirara , nafashe ingamba zo kugura imiti y’isuku, kandi n’iwanjye nashyizeho amabwiriza yo koga mpagazi amazi si yayandi.”

Byiringiro Salaama nawe yunzemo ati”Nanjye inkuru y’uko bari gupima Corona virus ku babishaka nabimenye numva ndisuzumisha mu gitondo, nzanye n’umugabo wanjye ntacyo naba nkoze musize , namumenyesheje n’abatuye iwanjye nkodesha kugira ngo twese dufatanye ntitwiteshe amahirwe duhabwa.”

Uretse ibijyanye no gusuzuma ku bushake kuri uyu wa kabiri ubuzima busanzwe bwakomeje mu mujyi wa Rusizi aho ubwoba bwiriwe mu baturage ku munsi w’ejo bushingiye ko hari abantu bagaragaye muri aka karere banduye Covid19.

Mfitumukiza Gilbert yagize ati”Ejo ni umunsi watubereye mubi kuko umujyi wise warukonje , ariko uyu munsi ubuzima busanzwe bwakomeje gusa urabona koa buri muntu yabigize ibye aho twambaye udupfukamunwa kandi neza , za kandagira ukarabe zirimo amazi isabune yo koga hafi aho, kandi agashya nuko nta muturage ubwirizwa gukaraba intoki, ahubwo baribwiriza , turakomeza twirinde dukurikiza amabwiriza duhabwa kugirango turengere ubuzima bwacu n’igihugu muri rusange.”

Akarere ka Rusizi ni kamwe mu turere tugize intara y’uburengerazuba ku munsi w’ejo kuwambere Minisiteri y’ubuzima yatangaje ko abantu batanu batuye muri aka karere bagaragaweho ubwandu bwa Covid19 ,ibi bikaba byatumye aka karere gashyirwa mu kato, kuri uyu wa kabiri hakaba hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma abahisi n’abagenzi babyifuza mu rwego rwo gukumira ikwirakwira rya corona virus imaze kwandura n’abatari bake ku isi yose aho abasaga Miliyoni esheshatu bamaze kuyandura.

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *