Umupolisikazi abaye umuntu wa kabiri wishwe na COVID-19 mu Rwanda

Yanditswe na UMUHIRE Valentin

 

Mu itangazo rya Minisiteri y’Ubuzima  rimenyesha uko icyorezo cya COVID-19 gihagaze kuri uyu wa kabiri tariki ya 02 Kamena 2020, batangaje ko  mu Rwanda  umuntu wa kabiri yahitanywe na COVID-19 , uwo akaba ari umupolisikazi w’imyaka  24 y’amavuko wari mu butumwa  bw’akazi mu mahanga.

Muri iryo tangazo bagira bati “umurwayi witabye Imana yari umupolisikazi w’ imyaka 24 wari mu butumwa bw’ akazi mu mahanga  aho yanduriye Koronavirusi aza kugarurwa mu Rwanda  amaze kuremba .Yahise yitabwaho n’abaganga ariko yaje kwitaba Imana azize uburwayi bukomeye”

Nta  mazina cyangwa undi mwirondoro we byatangajwe na Minisiteri y’ ubuzima , gusa ubwo iri tangazo ryasohokaga hafi mu ma saa sita na makumyabiri n’itanu z’ ijoro (00h:25), ku mbuga nkoranyambaga hahise hakwirakwiza amafoto y’ umukobwa wambaye gipolisi  ndetse n’andi menshi atandukanye  yambaye gisivile  abantu bavuga ko ariwe watangajwe ko yahitanywe na COVID-19.

Ni amafoto atavuzweho rumwe n’abakoresha imbuga nkoranyambaga  bamwe bakavuga ko ari we abandi atari we hatangira impaka zo kwibaza impamvu Minisiteri y’ Ubuzima yatangaje ko ari umupolisikazi ariko ntigaragaze umwirondoro we , bigatuma abantu bajya mu gihirahiro.

Umwe mu baganiriye na VALUE NEWS yagize ati “ibi byo gutangaza umuntu uwo ari we igice nibyo bikurura ibihuha mu baturage , kuba minisiteri yari gutangaza ko hapfuye undi muntu wa kabiri  ntiyirirwe itangaza ko ari umupolisikazi  byari bihagije , cyangwa se bakamutangaza n’umwirondoro we wose   ndetse n’amafoto  ye akagaragazwa n’inzego zibishinzwe niba babonaga hari icyo byafasha  abanyarwanda , ariko kuba itangazo risohotse ako kanya hagatangazwa n’amafoto utamenya aho aturutse  cyangwa ngo umenye ngo uvugwa n’uyu cyangwa si we  ntabwo bidushimishije

Muri iryo tangazo kandi  Minisiteri y’Ubuzima yavuze  ko kugeza ubu umubare w’ abamaze kwandura COVID-19 wiyongereyeho abantu 7 bityo abanduye bose bakaba babaye 391.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *