Gicumbi:Mu mudugudu w’icyitegererezo wa Ruzizi,imyotsi yo mu gikoni  isohokera mu madirishya ikinjira mu nzu imbere

Yanditswe na Karegeya Omar 

Ikigo nderabuzima cya Mukarange, n’umudugudu w’icyitegererezo wa Ruzizi mu karere ka Gicumbi; ni inyubako zimaze igihe zivugwaho n’umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta. Mu myaka yabanje yagiye atanga inama zo gukosora amakosa kuri izi nyubako ariko ntihagire igikorwa, imyaka irarenga ibiri.

Iyi ni imwe mu nenge 13 yasanzwe mu karere ka Gicumbi, nubwo kari kagerageje gushyira mu bikorwa indi imyanzuro ku kigero cya 60%.

Amasezerano yo kubaka ikigo nderabuzima cya Mukarange yasinywe tariki ya 28 Gashyantare 2014, hagati y’akarere ka Gicumbi na rwiyemezamirimo Civil Engineering Contractors. Ni amasezerano ya miliyoni hafi 582, imirimo yagombaga kumara amezi 8 gusa; ariko nyuma akarere kongeyeho miliyoni 112, maze yose aba miliyoni 694.

Mu igenzura ryabanje, hari udukosa twagombaga gukosorwa ku nyubako mbere y’uko iimurikirwa akarere.

Nyamara abagenzuzi basubiyeyo tariki ya 24 Gashyantare 2020 basanze nta na kimwe cyakosowe, kandi byari biteganijwe ko izi nyubako zishyikirizwa akarere tariki ya 23 Nzeri 2016. Ubu zimaze gutindaho imyaka itatu n’igice.

Bivugwa ko Civil Engineering Contractors yagiye kurega akarere muri Kigali international Arbitration Centre (KIAC) ko kafatiriye ingwate yayo maze ikagatsinda. Gusa akarere nako ubu kamaze kujurira karacyategereje ikizavamo.

Imyotsi mu mudugudu w’icyitegererezo wa Ruzizi

Mu mwaka wa 2016, akarere ka Gicumbi katanze isoko ryo kubaka umudugudu w’icyitegererezo wa Ruzizi ugizwe n’inzu 8 zakira imiryango ine imwe imwe(four in one). Imirimo yagombaga kumara amezi 6, igatwara miliyoni 371, ariko ugeze mu 2020 utarashyikirizwa akarere.

IDP modal village ya Ruzizi mu murenge wa Giti, nawo ni kimwe mu bikorwa byakunze kugarukwaho n’abagenzuzi. Uyu mudugudu wamaze gutuzwamo abantu, ariko nturashyirwa mu maboko y’akarere kuko hari ibitarakosorwa.  Wagombaga kuba waramurikiwe akarere tariki ya 9 Mutarama 2019.

Ubugenzuzi bwakozwe mbere, bwerekanye ko hari ibigomba gukosorwa muri uyu mudugudu, harimo no kuba imyotsi yo mu gikoni isohokera mu madirishya ikinjiraga mu nzu imbere kuko nta nzira ikura imyotsi mu gikoni ihari.

Abagenzuzi basubiye gusura uyu mudugudu tariki 25 Gashyantare uyu mwaka, basanga ibyo basabye gukosorwa byose nta na kimwe kirakorwa, inzu zatangiye kwangirika; kandi inyubako zitarashyirwa mu maboko y’akarere.

Ibi mu maso y’umugenzuzi bifatwa nk’intege nke mu gucunga no gukurikirana ibikorwa biba byarakorewe amasezerano.  Maze umugenzuzi ati, “ gutinda gukosora amakosa ku nyubako bishobora gutuma ahangiritse handuza ahazima, bikaba byazasaba andi mafaranga yo gusana”.

Nubwo aka karere kagaragaje inenge nke, kanavugwamo kutishyura abaturage amafaranga ajyanye no kubimura ku bw’inyungu rusange (expropriation), amafaranga ngana  na miliyoni zikabakaba 500 ( 467,639,504); akaba amaze imyaka igera muri itatu ataratangwa.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *