Iyo abamenta (Mentors) bose barega REB yari kwishyura asaga miliyari 

Yanditswe na Karegeya Omar 

Mu makosa 40 umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta yasanze mu kigo cy’igihugu gishinzwe uburezi(REB), irya mbere ni iry’akarengane kakorewe abarimu bigishaga abandi ururimi rw’icyongereza (mentors). Iki kigo cyarangije amasezerano nabo mu buryo bunyuranije n’amategeko, bagana inkiko baratsinda, birangira REB ibishyuye miliyoni 323.

Aya mafaranga 323,688,016 yatanzwe tariki 12 Werurwe 2019, ahabwa abagera ku 155 babashije kugana inkiko. Aba ariko ni bake b’abanyarwanda, kuko bose hamwe bageraga ku 1000, ariko biganjemo abanyamahanga. Bakoraga mu bigo bya Leta mu gihugu cyose kuva mu 2011, aho buri mwarimu yahabwaga ibigo bibiri agomba guhugurira abarimu. Iyo abamenta baboneka bose bakarega, REB iba yaratanze arenga miliyari.

Muri Kanama 2015 nibwo aba barimu batunguwe no guhagarikirwa amasezerano y’akazi bari bafitanye na REB, batangira inzira y’amategeko. Guhera ku mugenzuzi w’umurimo mu karere ka Gasabo no muri Mifotra, REB yakomezaga kwinangira ivuga ko ibyo yakoze ntacyo abo barimu bayikoraho. Icyo gihe  umwe mu bakozi ba REB yagize ati, “nibagende bajye guhinga amagweja”.

Ibi nibyo byatumye aba barimu bakomeza inzira y’amategeko, bashaka umwunganizi mu mategeko. Icyiciro cya mbere cyaratsinze, icya kabiri gitegereje gusomerwa, nibwo Minisitiri w’Ubutabera yahitaga asaba imishyikirano nk’Intumwa Nkuru ya Leta. Ubuhuza bwagendeye ku mabwiriza ya Minisitiri w’intebe no. 005/03 yo kuwa 16 Ukuboza 2015, asaba imishyikirano n’ubuhuza hagati y’umukoresha n’abakozi.

Mu bworoherane, nyuma y’imyaka ine abarimu bahawe amafaranga y’amezi yari asigaye ku masezerano, ndetse ubu bategereje no gusubizwa igarama bari baratanze mu rukiko rwisumbuye rwa Gasabo.

Abandi bakozi batsinze REB itanga miliyoni 30

Abagenzuzi basanze ikigo REB kitarahiriwe n’imanza, kuko cyongeye gutsindwa n’abari abakozi bayo itahembye amezi icumi yose. Aba ni aboherejwe gukora mu icapiro ry’igihugu (Rwanda Printery Company -RPC).

Nabo bagannye inkiko barayitsinda, maze tariki 31 Mutarama 2019 ibishyura 30,429,060; hagendewe ku mwanzuro w’urukiko rukuru rw’ubucuruzi.

REB ntibasha gusobanura uko igaburira abakosozi b’ibizamini

Ikosa rya gatatu abagenzuzi basanze muri REB ni ukuba itagaragaza uko igiciro cy’igaburo ritunga abakosozi b’ibizamini bya Leta kigenwa . Mu bigo 16 byakosorewemo byose mu 2018, REB yatanzemo 711,374,000; ariko ntiyabashije kwereka abagenzuzi icyo yagendeyeho. Gusa babwiwe ko igaburo rimwe ari amafaranga 1900, bityo umukosozi ucumbikirwa agatangwaho 3800 ku munsi.

Uku kutagaragaza icyashingiweho bagena kiriya giciro, nabyo byateye abagenzuzi urujijo; kuko ntibabasha kumenya niba byarakoranwe umucyo n’ubushishozi. 

Cyakora n’ubwo REB yabonetsemo amakosa 40 yose, yabashije gushyira mu bikorwa 46% by’imyanzuro yari yaragiriwe n’umugenzuzi mu myaka yabanje.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *