Moto zakomorewe uretse Rusizi na Rubavu

Yanditswe na UMUHIRE Valentin

 

Itangazo ry’ibyemezo by’ inama y’abaminisitiri yateranye   kuva ejo ku wa kabiri tariki ya 02 Kamena  2020 riravuga ko za moto  zemerewe gutwara abagenzi  uretse mu turere twa Rusizi na Rubavu  ndeste n’ inegndo hagati  y’ Intara zitandukanye  cyangwa Intara n’Umujyi wa  Kigali  zemewe  ariko kujya  no kuva mu turere twa Rusizi na Rubavu  bibujijwe .

Ni itangazo ryaraye ritegerejwe n’abantu batari bake , dore ko inama yateranye ku wa kabiri ariko ibyemezo byayifatiwemo  byatangajwe  ku wa gatatu  tariki ya 03 Kamena I saa munani z’ ijoro .(2h00).

Muri iryo tangazo  bavuga ko gukomorera za moto byavuye mu isuzuma ry’inzego z’ ubuzima  riherutse gukorwa hirya no hino mu turere Abatwara za moto bakaba basabwe  kubahiriza amabwiriza y’ isuku  no lwambara udupfukamunwa igihe cyose .

Naho kubirebana n’ ingendo zo mu Ntara n’ Uturere , Inama y’abaminisitiri  yavuze ko  nubwo uturere twa Rusizi na Rubavu dushyizwe mu kato , amakamyo atwaye ibicuruzwa  yemerewe kugenda mu turere twose  ariko ntatware abantu barenze babiri.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *