“Kabuga turamushaka mu rukiko niyo yaba ari kuri burankali” –Tom Ndahiro

Yanditswe na UMUHIRE Valentin

 

Umunyarwanda  Kabuga Felesiyane  ukurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi  mu Rwanda, urukiko rw’ubujurire rwa Paris mu Bufaransa rwamaze kwemeza ko agomba  kohererezwa Urwego rwasigariyeho Inkiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, IRMCT Arusha muri Tanzania akaba ariho aburanishirizwa .

Abagize diaspora nyarwanda ku mugabane w’ iburayi bitabiriye urubanza rwa Kabuga 

Ni nyuma y’aho uru rukiko tariki 27 Gicurasi 2020, rwari rwaburanishije urubanza rugamije kureba niba Kabuga yakohererezwa Urwego rwasigariyeho Inkiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, IRMCT cyangwa akaba yaburanira mu Bufaransa nkuko we n’abamwunganira babyifuza.

Umuryango uharanira inyungu z’abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi IBUKA wishimiye iki cyemezo cy’urukiko  cyo kohereza Kabuga kuburanira I Arusha , gusa ngo byari kuba byiza kurushaho iyo azanwa mu Rwanda, ariko ngo n’ubundi ntarirarenga .

Perezida wa IBUKA  Prof Dusingizemungu  Jean Pierre  yabwiye Radio y’Igihugu ko kugezwa imbere y’urukiko kwa Kabuga ari igikorwa gikomeye cy’ubutabera ku bacitse ku icumu by’ umwihariko n’abanyarwanda muri rusange  kuko Kabuga ngo ari umuntu udasanzwe .

Gusa agasaba ko byakwihutishwa kugira ngo ubutabera buboneke.Yagize ati “ kuba Kabuga azashyikirizwa ruriya rwego ni ibyo kwishimirwa ariko  turifuza ko byakwihutishwa  kuko gutinda  byatuma  ubutabera budatangwa “

Prof Dusingizemngu kandi avuga ko kuba Kabuga yakoherezwa mu Rwanda  byafasha abanyarwanda by’umwihariko abacitse ku icumu  rya Jenoside yakorewe Abatutsi kugira uruhare muri urwo rubanza .Ati “icyadushimisha kurushaho nuko yazanwa akaburanishirizwa mu Rwanda , uretse ko ari nayo nzira byanyuramo kuko atazanwa mu Rwanda atabanje gushyikirizwa ruriya rwego rwasimbuye ziriya nkiko mpuzamahanga mpanabyaha “

Perezida wa IBUKA avuga ko n’ubusanzwe  byose bikorwa mu mishyikirano hagati y’inzego akavuga ko kugeza ubu byose bishoboka ko Kabuga yazanwa mu Rwanda akaba ariho aburanishirizwa .

Umushakashatsi akaba n’umwanditsi Tom Ndahiro  we asanga kuba hari abavuga ko Kabuga ashaje  ndetse ashobora no gupfa urubanza rwe rutabaye  nk’uko abana be baherutse kugaragaza impungenge z’aho afungiye , ngo uko byagenda kose , ubuzima yaba arimo bwose, igikenewe ku banyarwanda  si imyaka Kabuga agezemo , igikenewe nuko abazwa ibyo yakoze mu mugambi wo gutsemba Abatutsi.

Ndahiro ati “kugira ngo ubutabera bugaragare, nubwo Kabuga yaba ari kuri burankali (blacard) turamushaka mu rukiko .Azapfire mu butabera  ariko nibura ubutabera bwagezweho.

Tom Ndahiro akomeza agira ati “ kuri ubu  ntabwo umuntu  areba imyaka ye, areba ikimutegereje  n’icyo yakoze  kuko icyo yakoze nicyo isi yose yamushakiraga .”

 

 

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *