Udupfukamunwa  hafi miliyoni 3 twabuze isoko,abanyenganda  baratabaza Leta

 

 Yanditswe na UMUHIRE Valentin

 

Nyuma yaho bigaragariye ko mu kurwanya icyorezo cya COVID-19 kwambara agapfukamunwa  biri mu by’ibanze , Leta y’ u Rwanda yafashe ingamba zo gushishikariza abashoramari  kudukora ku bwinshi kugira ngo  buri muturarwanda wese azabashe kukabona , dore ko ubu kukambara ari itegeko.Kuva ubwo  abanyenganda batangiye kudukora bizeye isoko ry’abanyarwanda kuri ubu bakababaka  miliyoni 13 , ariko kuri ubu bakaba batabaza Leta kuko udupfukaunwa dusaga miliyoni 3 tukiri mu bubiko twabuze isoko.

Bamwe mu bafite inganda  zikora udupfukamunwa mu Rwanda babwiye RBA ko  bafite igihombo  gikabakaba hafi miliyari imwe na miliyoni 200 niba nta gikozwengo utwo dupfukamunwa  tuve mu bubiko tujye ku isoko .

Umwe muri bo yagize ati «  twashoye amafaranga menshi muri iki gikorwa  kuko kugira ngo dutangire kudukora hari byinshi twasabwaga kubanza kuzuza ubusanzwe tutagiraga mu nganda zacu bituma rero dufata imyeenda ngo tubyuzuze , none  twabuze isoko twarumiwe »

Zimwe mu nganda  zikora udupfukamunwa  ngo zimaze ibyumweru bisaga bibiri zarahagaritse kudukora  kuko nutwakozwe mbere tutabonye isoko .Bashyira mu majwi abandi bantu bo hanze badukora  bigana udukoreerwa mu nganda kandi bakatugurisha ku giciro kiri hasi y’ icy’udukorerwa mu nganda .

Bene aba ngo nihatabaho ingamba zihamye zo kubakumira  inganda zikora udupfukamunwa zirahomba byanze bikunze .Umuyobozi ukuriye ihuriro rikora udupfukamunwa mu Rwanda Mask investment  Ltd  Bwana Munyawera avuga ko  uretse no kuba hari abandi bigana udupfukamunwa two mu nganda , hari n’ikibazo cy’abari barakoze stock yatwo mbere COVID-19 icyaduka kuri ubu akaba aritwo bari gukoresha .

Harashyirwa mu majwi ariko nanone inzego za Leta , aho abakozi bazo bakabaye baba abambere mu gukoresha udupfukamunwa  dukorerwa mu nganda  zo mu Rwanda ngo bikoreshereza  uduturuka hanze .

Umwe mu banyenganda ati “ Turasaba Leta ko nibura abakozi bayo bajya Bambara udupfukamunwa two mu nganda zacu  tukanateza imbere ibikorerwa mu Rwanda .Kenshi usanga inzego za Leta zigurira abakozi bazo udupfukamunwa duturuka hanze kandi  natwe tudukora .”

Aba banyenganda bakaba basanga  ibiganiro hagati y’inzego za Leta  nabo aribyo byakemura iki kibazo .

Umuyobozi ushinzwe inganda muri Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda Sam Kamugisha  avuga ko hakozwe ibiganiro mu minsi ishize byo kureba uko izo mask zakwegerezwa abaturage mu mirenge , ibyo bikazakorwa n’urugaga rw’abikorera bafatanije na MINALOC .

Gusa ntagaragaza niba tugiye kuzagurirwa abaturage cyangwa niba  hari uburyo bushya bwo kuducuruza buhari.

Kamugisha anasaba abakora udupfukamunwa mu nganda kugenza gake ntibakomeze gukora twinshi cyane ko ngo hari n’abahise bahagarika ibindi bakoraga bakigira gukora udupfukamunwa gusa .Ikindi ngo buko hari no kwigwa uburyo udupfukamunwa twajyanwa ku masoko yo hanze y’ igihugu by’umwihariko muri Republika iharanira Demokarasi ya Congo.

Ku isoko ry’udupfukamunwa mu Mujyi wa Kigali unahasanga ubwoko butandukanye bw’ udupfukamunwa   ndeste no kubiciro  birebire ugereranije nutwo mu nganda .Hari tugura 500,1000, 1500,3000 kugeza kuri 5000 bitewe n’uburyo ugashakamo ari natwo ubona dukunzwe kwambarwa na benshi mu Mujyi kuruta udukorerwa mu nganda .

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *