VUP :Inguzanyo zagombaga kwishyurwa mu mwaka umwe zimaze imyaka icumi zitarishyurwa

Yanditswe na Karegeya Omar

 

Raporo y’umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta 2019, isanga kwishyura amafaranga yatanzwe mu rwego rwa VUP bikorwa biguruntege, kuko ayishyuwe muri uwo mwaka angana na 8% gusa . Muri miliyari zirenga 20 LODA yatanze mu myaka icumi ishize, haracyari izirenga eshanu (30%) zitaragaruzwa.

Uko umugenzuzi yakomeje kubigaragaza, ikigo gishizwe guteza imbere inzego zegerejwe abaturage (LODA) cyatanze  asaga miliyari makumyabiri (20,853,045,051) hagati y’umwaka wa 2009 na 2015. Ubariyemo n’inyungu, hagombaga kugaruka miliyari makumyabiri n’imwe n’imisago ( 21,271,640,162. )

Mu gihe izo nguzanyo zagombaga kwishyurwa mu mwaka umwe, isaga icumi irenze hagarujwe  angana na 70% y’ayatanzwe.

Igenzura ryakozwe muri Mutarama 2020 ryasanze LODA yarishyuje  miliyoni zisaga magana atanu (527,678,140 )  angana na 8%  ya  miliyari zisaga esheshatu ( 6,322,600,464)  zari zisigaye. Umugenzuzi ati, “ni ukuvuga ko hakiri  izisaga  eshanu zari zitaragaruzwa mu ntangiriro z’uyu mwaka, wasanga imwe mu mishinga itarabyaraga inyungu ngo ibashe kwishyura”.

Kuba haba hari imishinga yasabiwe inguza za VUP itabasha kubyara inyungu, si amakuru mashya. Havuzwe n’abayafataga nta mishinga berekanye, abagitifu bagiye bakora amatsinda ya baringa ngo bahabwe izi nguzanyo, ndetse n’aho yatangwaga ku kimenyane.

Gusa hari benshi mu bayobozi b’inzego z’ibanze bagiye babiryozwa bagakurwa ku myanya.

Nubwo Umugenzuzi atunga agatoki LODA nk’iyananiwe kugaruza umutungo wa Leta, amafaranga yatangirwaga mu turere. Natwo buri kamwe umugenzuzi yagiye yerekana uburyo tubigendamo biguru ntege, cyane ko ari two tubamo abayafashe bakaba ba ‘Bihemu’.

Mu nkuru imwe ntibyakunda kutugaragariza rimwe uko ari 30, ariko nibura utugize buri ntara birashoboka.

Duhereye ku Burasirazuba, turerekana uko akarere gahagaze kuri iyi ngingo, amafaranga katanze, ayo kishyuje, iminsi kayamaranye, ndetse n’imbogamizi kaba karahuye nazo.

Uko uturere tw’intara y’Uburasirazuba twitabiriye kwishyuza inguzanyo za VUP

Kirehe : 81%

Kirehe yatanze  miliyoni zisaga  Magana inani  ( 871,025,482) hagati ya 2009 na 2015; buri nguzanyo yagombaga kumara umwaka umwe gusa.

Mu  2018, hari hamaze kwishyurwa miliyoni zasagaho gato magana atandatu (635,214,926 hasigaye andi  asaga miliyoni Magana abiri na mirongo itanu  (253,216,066)

Muri 2019, ayari amaze kugaruzwa  arengaho gato miliyon Magana arindwi (719,501,286) angana na  81%. Haracyabura  miliyoni zikabakaba ijana na mirongo irindwi (168,929,706 angana na 19% y’ayatanzwe; ariko ubuyobozi bw’akarere buvuga ko hari 62,784,786 yo atazigera aboneka.

Ngo, “Hari abayafashe bapfuye, abandi ntawuzi iyo babarizwa”, kandi ayo ni 37% y’asigaye.

Nyuma aho batangiriye kunyuza amafaranga muri za SACCO, inyungu  yashyizwe kuri 11%, inguzanyo ikamara imyaka ibiri.

Muri aka karere hatanzwe miliyonii zikabakaba mirongo itatu n’umunani (37,950,000); mu 2019 hari hamaze kugaruzwamo izikabakaba cumi n’eshanu (14,594,065) angana na 40%.

Rwamagana : 73%

Muri aka karere hatanzwe miliyoni  zisaga magana ane ( 439,086,842) hagati ya 2009 na 2015.

Mu 2018 hari hamaze kwishyurwa  izisaga gato magana atatu (317,382,402) hasigaye izisaga ijana na makumyabiri (121,624,440).Mu mwaka wa 2019  hishyuwe 3,603,855; bituma amaze kwishyurwa agera kuri 321,066,257 angana na 73% y’ayatanzwe yose habariwemo n’inyungu.Ni ukuvuga ngo  asaga miliyoni ijana na cumi n’umunani  (118,020,585)  cg 27% yari ataraboneka mu ntangiriro z’uyu mwaka.

Aka karere kongeye gutanga andi mu 2018, anyuzwa muri SACCO; kandi agomba kwishyurwa mu myaka ibiri.Ariko igenzura ryasanze muri  miliyoni zisaga magana abiri na mirongo itanu (257,764,831)  yagombaga kwishyurwa, harabonetse izisagaho  gato miliyoni ijana na mirongo inani (183,983,652),Ni ukuvuga ngo haracyari  miliyoni zisaga  mirongo irindwi  n’eshatu (73,781,179)  zari zitarishyurwa.

Nyagatare: 71%

Aka karere katanze  inguzanyo za VUP zingana na  miliyari imwe , miliyoni ijana n’imisago (1,127,734,332), hagati ya 2009 na 2014; muri gahunda yo kurwanya ubukene. Kugeza 2018, hari hamaze kwishyurwa  miliyoni zisaga magana arindwi na mirongo inani (780,118,749 ).

Mu 2019, akarere kishyuje 15,268,860, bituma ayishyuwe agera kuri 795,387,609 ; angana na 71% y’ayatanzwe. Ni ukuvuga ko hasigaye kwishyuzwa asaga miliyoni magana atatu (332,346,723 cyangwa 29% ataragaruzwa.

Ngoma: 63.1%

Hagati ya 2009 na 2014, imirenge itanu y’aka karere yatanze miliyoni 613, zagombaga kugaruzwa ari 624 habariweho inyungu ya 2%.

Iyo mirenge ni Karembo, Rukumberi, Gashanda, Zaza na Kazo. Muri 2018 hari hamaze kwishyurwa miliyoni 352 zingana na 56%.

Gusa ubu akarere kerekanye ko hamaze kugaruzwa akabakaba miliyoni magana ane (394,574,793 ) angana na 63.1% y’inguzanyo zatanzwe zose n’inyungu zazo.Ni ukuvuga ko mu 2019 babashije kugaruza miliyoni 42.

Zimwe mu mpamvu zituma izo nguzanyo zitishyurwa, ngo ni uko bamwe mu bazifashe bagiye bimukira mu tundi turere, cyangwa imishinga yabo ikaba yarahombye.

 Bugesera: 57.9%

Aka karere kagombaga kugaruza  miliyoni zisaga magana inani na mironngo irindwi (872,356,331)y’inguzanyo iriho n’ inyungu, yatanzwe hagati ya 2009 na 2015.Ariko mu 2019 hari hamaze kuboneka miliyoni  zisaga ho gato magana atanu (504,922,249) angana na 57.9%. andi  asaga miliyoni magana atatu na mirongo itandatu n’indwi  (367,395,322)  angana na 42.1% ntarishyurwa.

Gatsibo : 53%

Aka karere ko kagombaga kugaruza miliyoni zisaga gato 707, raporo ya 2018 yerekanaga ko hishyuwemo izigera kuri magana atatu mirongo irindwi  n’ eshatu (373,287,282) angana na  53% hakaba  hasigaye  miliyoni zikabakaba magana atatu na mirongo itatu n’ enye.(334,447,122.)

Ariko mu 2019 hishyuwe miliyoni imwe gusa (1,379,800) ingana na  0.41 % y’ayasigaye.

Ngo muri iyi myaka hagati ya 6 na 10 hari abapfuye ndetse n’abakennye.

Umugenzuzi ati, “kuba amafaranga angana atya amara igihe nk’iki atishyurwa byerekana ko nta cyizere ko azagaruzwa, iyi gahunda ikabura ayo guha abandi igahagarara”.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *