SETORA Janvier
Hirya no hino mu bice by’icyaro kigize akarere ka Burera , abaturage bahatuye ntibikoza kambara agapfukamunwa ndetse no guhana intera iyo bari kumwe. Mu myumvire yabo, baracyavuga ko icyorezo cya Covid-19 ari indwara y’abo mu mujyi.
Mu dusanteri (Centre) twa Kanyirarebe, Gasagara, ahitwa kwa Mutabazi n’aho bita ku rukiko, hose ho mu karere ka Burera kuhabona umuturage wambaye agapfukamunwa no tombola .
Abatuye muri utwo duce bavuga ko bituriye mu cyaro kandi iyo ndwara idashobora kuhagera kuko ngo ari indwara y’abakire batuye mu bipangu iyo mu mijyi nka Kigali.
Rucamumakuba Deogratias yabwiye VALUE NEWS ati ” Icyo cyorezo cya Coronavirus twumva bakivuga iyo za Kigali na Rusizi ariko hano iwacu ku Kanyirarebe nta gihari. Twakwambara utwo dupfukamunwa kubera iki? Nitwumva yageze mu Rugarama cyangwa mu Gahunga tuzatwambara.”
Ni mu gihe mugenzi we Bigirabagabo Louis agira ati ” twebwe duturiye Pariki y’ibirunga, ntaho twahurira n’icyorezo cya Covid-19 kuko na Ebola yarateye batubwira ko tugomba kwirinda ngo tutayandura ariko ntiyigeze itugeramo. Ku bijyanye n’udupfukamunwa , nka njye nakambara nten’umukuru w’ubudugudu ntako yambaye. Ntituzi n’aho batugurira ahubwo twumva bavuga ko duhenda.”
Nubwo batambara udupfukamunwa usanga badutwara mu mifuka cyangwa mu masakoshi ku bagore bakavuga ko tubabangamira.
Umuyobozi w’Akarere ka Burera Madame Uwanyirigira Marie Chantal yabwiye VALUE NEWS ko bishoboka ko hari abaturage batarumva ububi , ubukana n’umuvuduko bw’icyorezo cya COVID-19 ariko ko ubuyobozi bukomeje gushyira imbaraga mu bukangurambaga biciye mu bajyanama b’ubuzima n’urubyiruko rw’abakorerabushake aho agira ati ” Dukomeje ubukangurambaga twifashishije abajyanama b’ubuzima n’urubyiruko rw’abakorerabushake aho kugeza ubu Centre zose z’ubucuruzi bahari bakaba badufasha kwigisha abaturage kwambara neza udupfukamunwa, gukaraba neza intoki n’isabune n’amazi meza kandi abari kumwe bagahana intera ya Metero imwe nibura ndetse hakaba hari n’abapima abinjira muri utwo dusanteri bose.”
Uyu muyobozi w’akarere Uwanyirigira Marie Chantal yakomeje abwira VALUE NEWS ko mu byaro udupfukamunwa badufite ahubwo ko badutwara mu mifuka kubera imyumvire yabo ikiri hasi.
Ati ” Abenshi mu byaro badutwara mu mifuka kuko batari bumva akamaro katwo cyane ko hari n’abatwambara nabi. Byose birasaba gukomeza ubukangurambaga , uwumva ko kabangamye, akabyihanganira yagera mu bandi akakambara ndetse no guhana intera bakabyubahiriza, bityo uwo binaniye akigumira mu rugo.”
Madame Mukanyirigira Marie Chantal yasabye abaturage gukomeza kubahiriza amabwiriza birinda gusubira inyuma mu ntambwe bamaze gutera kuko byatuma gahunda ya “Guma mu rugo” ibagarukira. Aha, arabasaba guhindura imyumvire bumva ko ibyemezo byo gufungura ingendo n’ibikorwa bimwe na bimwe bidasobanuye ko ko icyorezo cyarangiye ahubwo ko kigihari , bityo buri wese akabigira ibye.