Abanyamuryango ba RYAF baratabaza Minagri, nyuma yo kwegura kw’abayobozi bose

Yanditswe  na KAREGEYA Omar 

 

Magingo aya, ihuriro RYAF ntawe riramutswa(nta muyobozi wemewe rifite), nyuma y’aho bamwe mu bayobozi bahagaritse umuyobozi mukuru nabo bakaza kwegurira rimwe. Gusa ikibazo kiracocerwa mu nama iri kuba hakoreshejwe ikoranabuhanga bagirana na Minagri.

Abahuzabikorwa ba RYAF mu turere twose, ubu baravuga ko batangiye inama ya PS wa Minagri, Bwana Musabyimana Jean Claude. Iyo nama irimo n’abari abayobozi beguye muri kino cyumweru.

Amabaruwa yo kweguza umuyobozi wa RYAF, bwana Hategekimana Jean Baptiste yatangiye gucicikana kuwa gatatu tariki ya 3 Kamena 2020. Iya mbere yanditswe na barindwi bari kumwe nawe muri nyobozi y’ihuriro, nyuma nabo begura bose.

Ibijyanye n’igenzura ryakozwe na Minagri rikaba intandaro yo gusubiranamo, ibijyanye n’ibyo Hategekimana ashinjwa na bagenzi be, ibijyanye n’amategeko y’umuryango n’ibindi bicukumbuye turagenda tubibagezaho.

Gusa aba bayobozi bigeneraga imishahara igera kuri miliyoni ebyiri n’igice nk’uko byagaragajwe na audit, ariko abayihagarariye mu turere bavuga ko ayabo ibihumbi ijana bya buri kwezi kuri buri muntu batayahabwaga. Umwe mu bo mu majyaruguru arayahakana, uwo mu Burengerazuba ni uko, ndetse n’umwe mu bo mu mujyi wa Kigali avuga ko atayazi.

Nyamara Mwiseneza Rosine ushinzwe umutungo we avuga ko amafaranga yose yagiye asohoka agakoreshwa icyo yagenewe; ariko akavuga ko amakuru yose yatangwa na Minagri.

Hategekimana ashinjwa na bagenzi be kuba ari umuyobozi akanaba umunyamabanga nshingwabikorwa w’ihuriro kandi ibyo bitabangikanywa.

Gusa umwungirije, Twahirwa Dieudonne usa n’aho ayoboye abandi, avugwaho kuba yarigurije miliyoni eshatu mu ihuriro ntayishyure.

Mu rwego rw’amategeko, iri huriro rigendera kuri sitati ryanyujije mu igazeti ya Leta no 50 yo kuwa  11 Ukuboza 2017, kuva ku rupapuro rwa 41 kugeza ku rwa 61.

Ni sitati gusa, nta tegeko ryemera iri huriro rihari, bituma abanyamuryango bagira impungenge z’ukuntu bazarega uwanyereza umutungo w’ihuriro ridafite ubuzima gatozi.

Inama ya none itegerejweho ko hatorwa ubuyobozi bushya, cyangwa ubwari buhari bukongererwa amahirwe yo kurangiza manda yabwo; cyangwa hagapangwa inteko rusange ikazafata umwanzuro ntakuka.

Ni sitati gusa, nta tegeko ryemera iri huriro rihari, bituma abanyamuryango bagira impungenge z’ukuntu bazarega uwanyereza umutungo w’ihuriro ridafite ubuzima gatozi, yewe ridafite n’inyito mu mategeko kuko si ONG, si Coopérative,si Company yewe si na Sendika nubwo mw’igazeti yavuzwe haruguru bigaragara ko bashingiye ku mategeko agenga amasendika bashinga RYAF

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *