Burera :RDB yubakiye abaturage isoko none  ryatangiye  gusenyuka  ritarakoreshwa.

 

Yanditswe na SETORA Janvier

 

 

Isoko riciriritse ryubakiwe abaturage mu Centre ya Kanyirarebe iherereye mu kagari ka Nyangwe , umurenge wa Gahunga, mu karere ka Burera bababajwe cyane n’isoko riciriritse bubakiwe n’ikigo cy’igihugu cy’iterambere (RDB) muri gahunda y’inkunga y’ubukerarugendo mu iterambere ry’abaturage ( Revenue Sharing) ritangiye gusenyuka  kandi ritarakoreshwa  kubera kubakishwa ibikoresho  bitaramba.

 

Isoko riciriritse rya Kanyirarebe ryubatswe  mu mwaka wa 2017-2018 none nyuma y’igihe gito ryubatswe ritangiye kwangirika kandi ritarakoreshwa cyangwa ngo rimurikirwe abagenerwabikorwa ku mugaragaro.

Abaturage  baturiye iri soko  babwiye  VALUE NEWS ko isoko ryari ryaje baryishimiye none ngo bababajwe n’uburyo ryubatswe rikaba rigiye gusenyuka ntacyo barikoreyemo.

Bwerere Cyprien agira atiUburyo twari twishimiye iri soko, ni nako ritubabaje.Nka njye, ntuye aha hafi y’aka gasoko kari kuzajya kamfasha ngahahiramo ibyo ntagira iwanjye  kandi n’ibyanjye nkabigurishirizamo mu buryo butagoye abaturage none dore gasenyutse tutaragacururizamo.”

Mugenzi we Nyiramubirigi Philomene agira ati Aka gasoko kamaze umwaka umwe gusa kubatswe  ndetse nta nubwo bari bagataha  none dore karasenyutse . Ikigaragara ni uko isima bubakishije idakomeye. Ntawamenya uburyo bahubatse kugira ngo kabe kasaza batagacururijemo!! Ni akumiro pee!! Ni mutuvugire baze bakubake neza kuko Leta yakatugeneye ibona ko tugakeneye.”

Umwe ku bubatse kuri iri soko riciriritse utarashatse ko amazina ye atangazwa yabwiye VALUE NEWS ko yigeze kuvanga isima n’umucanga , yashyiramo isima nyinshi akirukanwa.

Agira atiNakoze aha ndi umufundi ariko naje kwirukanwa nzira kuvanga isima n’umucanga mu buryo bwemewe bwa gifundi, noneho umukoresha ambonye aranyirukana ngo ndi gushyiramo isima nyinshi. Urebye, nta kindi cyatumye aka gasoko gasenyuka uretse isima nke kuko bakoresheje umuucanga gusa. Turifuza ko ba Rwiyemezamirimo bajya bakorera abaturage  ibyo Leta iba yabateguriye  cyane ko iba yatanze amafaranga  ngo bubakirwe ibikorwaremezo mu buryo burambye.”

Umuyobozi w’akarere ka Burera Madame Uwanyirigira Marie Chantal avugana na VALUE NEWS yagize ati ” Aka gasoko ka Kanyirarebe kubatswe nabi kubera amafaranga yari make ariko na none abubatse bagombaga kubaka, bakoresha  amafaranga uko yanganaga ariko biragaragara ko yakoreshejwe nabi. Gusa nkimara kugasura nasanze ari ngombwa ko kasanwa. Nk’ubuyobozi nti twakwifuza ko kasenyuka kandi abaturage bagakeneye ahubwo tugiye kureba uburyo ryasanwa ritaragwa.  Ni kimwe n’ishuri rya Nyangwe ritarangiye, naryo tukaba twifuza ko ryasanwa  dore ko twashyizeho itsinda ry’ababifitemo ubumenyi (Techniciens) ngo bazatugenzurire, batubwire icyabiteye  n’icyakorwa nyuma tukabikora kandi vuba.”

Urwunge rw’amashuri rwa Nyangwe naho hubatswe imbyumba bigera kuri bine (4) nabyo byubatswe n’ikigo cy’igihugu cy’iterambere (RDB) ku nkunga y’ubukerarugendo mu iterambere ry’abaturage (Revenue Sharing) ariko nabyo bigaragara ko byubatswe nabi kandi byubakishwa ibikoresho bitarambye nk’uko n’umuyobozi w’akarere ka Burera Madame Uwanyirigira Marie Chantal yabivuze haruguru.

One Reply to “Burera :RDB yubakiye abaturage isoko none  ryatangiye  gusenyuka  ritarakoreshwa.”

  1. Iyi nkuru ni nziza, ibikorwa nk’ibi byakabaye bihabwa ba Rwiyemezamirimo noneho babyubaka nabi ntibyakirwe naho kuvuga ngo amafaranga ni make inyubako zikubakwa kuriya, zigasenyuka zidakoreshejwe ntawabura kubyita “Gupfusha ubusa ibigenewe abaturage” kdi umuturage aba yashizeho nake akora umuganda.
    @Ibyo kuvuga ko amafaranga aba yabaye mâle sibyo kuko akoreshwa ibyateguwe ahubwo anyuzwa mu nzira zitarizo kdi bibaye ari nabyo yakoreshwa ibikwiranye nayo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *