Musanze: Abarimu batatu bahinduriwe amanota bashyirwa mu kazi

Yanditswe na Karegeya Omar

Raporo y’umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta 2019 ivuga ko akarere ka Musanze kashyize mu myanya abarimu batatu batatsinze ikizamini (Appointment of unsuccessful candidates to teaching positions). Gusa babiri muri bo bamaze amezi atandatu barahagarikwa, ndetse haranavugwa ko bamwe mu babigizemo uruhare nabo bahagaritswe ku murimo mu kwezi gushize.

Ingingo ya 19 y’Iteka rya Perezida N°144/01 of 13/04/2017 rigena uko abakozi ba Leta bashyirwa mu mirimo, ivuga uhabwa akazi ari uwagize amanota 70% mu bizamini byose. Iyo ntawe uyagejeje umwanya usubizwa ku isoko hagakorwa ibindi bizamini.

Abarimu baratsinzwe: 11/50 na 19.5/50 

Tariki ya 24 Ukuboza(Noheri iraye iri bube) 2018, akarere kakoresheje ikizamini abarimu basaga 1000 (nk’uko bivugwa na bamwe mu bari bahari).

Uko bigaragara muri raporo hakozwe ikizamini kimwe ku manota 50, abanza gukubwa kabiri, nyuma abarimu bose bongererwaho amanota 10 ngo bicume bagana kuri 70%.

Ibi byabaye iby’ubusa, bamwe mu barimu bakomeza kuyajya munsi, maze batatu muri bo bandikirwa andi anyuranye n’ari ku mpapuro bakoreyeho: umugore wagize 11/50 yahawe 72%; undi mugore wa 19.5/50 ahabwa 79; naho umugabo wabonye 26/50 yandikirwa 86.

Kuba harakozwe ikizamini kimwe bishobora kuba byaravuye ku mabwiriza yatanzwe, kimwe n’umwanzuro wo kongerera amanota 10 buri mukandida. Bivugwa ko n’umwanya utabyemeraga, kuko iminsi mikuru yari yegereje, abakandida ari benshi, kandi amanota agomba gutangazwa mu ntangiriro za Mutarama 2019(mu minsi itarenze icumi). Umwanya wo kubihagararira no kubikosora muri icyo gihe, byasaga n’ibigoye kuko abakozi benshi baba batangiye amakonji muri izo mpera z’umwaka.

Bityo rero, ikizamini ngo cyari gikuriwe n’ushinzwe uburezi ndetse n’ushinzwe abakozi mu karere. Hari kandi abakozi batanu bashinzwe kwandukura amanota muri mudasobwa, ari nayo yatangajwe.

Umukandida TSM054  yabonye 11/50  bakuba kabiri agira 22/100; bamwongerera icumi agira 32 hatangazwa 72/100. Harimo ikinyuranyo cy’amanota 40, aruta kure ayo yari yabonye.

Umukandida TSM076 we yabonye 19.5/50 bakuba kabiri agira  39/100 bamongerera icumi aba 49  ariko hatangazwa 79. Harimo ikinyuranyo cy’amanota 30, ayingayinga ayo yakoreye. 

Naho umukandida TSM093 yabonye  26/50 (yaratsinze), bakuba kabiri agira 52/100, bongeyeho 10 aba 62/100, ariko batangaza ko yabonye  86/100. Harimo ikinyuranyo cy’amanota 24. 

Gusa uyu wa nyuma w’umugabo niwe ukiri mu kazi kugeza ubu, ngo kuko kuri 50 yagize icya kabiri; nyamara nawe nyuma yo kuyakuba kabiri akanongererwa 10 yagize 62; atageze kuri 70% avugwa mu itegeko.

Abo barimu bose uko ari batatu bagombaga kwigisha mu mashuri abanza, kandi ni nako byagenze nyuma yo gutangaza amanota yabo muri Mutarama 2019. Bariya bagore babiri umwe yoherejwe kwigisha mu murenge wa Remera, undi ajyanwa mu wa Rwaza.

Nyuma y’aho Komisiyo y’abakozi ba Leta ibivumburiye, aba bagore babiri bahagaritswe tariki 24 Nyakanga bamaze amezi atandatu mu kazi hakemangwa ireme ry’uburezi batanga kandi baratsinzwe.

Hari abazabiryozwa

Nyuma y’aho bimenyekaniye, hakozwe amaperereza ngo hamenyekane uko byagenze, bamwe baranafungwa baza gufungurwa; abandi bakajya bihatwa ibibazo.

Mu bakozi barindwi bari muri iki gikorwa ntiharamenyekana neza uwandukuye ariya amanota ayahindura. Gusa hari amakuru avuga ubu babiri babaye bahagaritswe mu kazi guhera mu kwezi gushize kwa Gicurasi.

Umwe ni ushinzwe amashuri y’incuke, undi ashinzwe abakozi bo mu burezi: aba bari muri batanu bashyiraga amanota muri mudasobwa.

Abari bakuriye uyu murimo, uwakoze raporo yawo akayisinyisha akanayohereza, uwatangaje amanota atarebye ko ahura n’ari ku mpapuro; ndetse n’abandi batatu bayandukuraga bo baracyari mu kazi.

Ikiriho ni uko amakosa ari kuri bamwe muri abo barindwi bose; ariko nanone hari abavuga ko ikizamini cyakozwe huti huti kandi abantu bageze mu mwuka (mood) wo gusoza umwaka. Usibye no gutangaza ibinyuranye n’ibiri ku mpapuro,wasanga n’ikosorwa ryacyo ryarakoranywe iyo huti huti.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *