Rusizi:Baricuza kutubahiriza amabwiriza ya Minisiteri y’ubuzima yo gukumira Covid19

Ingabire Rugira Alice

 

Abaturage bo mu karere ka Rusizi baratangaza ko kuba bongerewe iminsi yo kuguma mu rugo biturutse ku burangare bagize aho kuva cyagaragara mu Rwanda bakigize imikino none bikabaviramo ubwandu burenze ubwagaragaye hose mu gihugu,Bavuga ko bagiye kugira uruhare rukomeye mu gukumira iki cyorezo birinda kandi  bakurikiza ingamba n’amabwiriza yo gukumira Covid19.

Nta rujya n’uruza wabona i Rusizi

Ikimanizanye Vestine yagize ati”guma mu rugo yarabaye ariko habaye uburangare hano hari njiya panya zakomeje gukora magendu ivuye  i Bukavu yarazaga ku mugaragaro natwe twababona tukicecekera ntidutange amakuru, none bidukozeho ubu nibwo tubonye ingaruka! Ahandi Covid19 yaragaragaye hafatwa ingamba zishyirwa mu bikorwa ariko twe  ntabwo twazikurikije ibi nibyo bidukozeho none uburwayi bwageze muri twe ,icyemezo twafatiwe ni ingenzi  abantu birangayeho bituma Covid19 igera kuri benshi, byaturutse ku burangare tubitewe nuko abaturage twanze kumva.”

Tumukunde Dalia atuye mu murenge wa Kamembe nawe  agira ati” Iki cyemezo cyafashwe ntabwo ari Ikibazo cy’abayobozi ni abaturage badashaka kumva , twumvishe ko yatangiriye i Kigali baguma mu mazu, twe muri cyangugu ntibigeze baguma mu rugo abaturage ntabwo bumva , dufashe nk’icyumweru tugumye mu rugo  nkuko byakajijwe iyi coronavirus yarangira, iki cyemezo turasaba ko byakomeza kuko iyi ndwara imaze kugera mu baturage kandi twaraburiwe ntitwumva , ingamba zafashwe hano mu karere ka Rusizi zo kuguma mu rugo nubundi twabibonaga ko tuzagira ibibazo kuko inama twagiriwe ntitwazubahirije.”

Abanya Rusizi ubwabo barigaya

Hari abavuga ko kuba umubare w’abanduye corona virus mu karere ka Rusizi ukomeje kuzamuka bigaragaza intege nke bagize bakaba bigaya kudakurikiza ingamba n’amabwiriza ya Minisiteri y’ubuzima.

Nzabanita Fideli umurenge wa Kamembe ati “Ibi byabaye mu karere ka Rusizi byatubereye inshobera mahanga , njye ubwange nasanze dukwiye kwigaya  cyane kuko byagaragaye ko habayeho uburangare ntitwubahiriza amabwiriza, hari ubwo wasangaga umuturage agenda nta gapfukamunwa  , kandagira ukarabe zihari ariko ukabona ntizikoreshwa gusiga metero nabyo ntibyakozwe , n’abayobozi kandi wasangaga batabishyizemo ingufu, ariko ubu imbaraga zakajijwe turasaba ko byakomeza ubu nta muturage uri kugendagenda uko yishakiye , ni icyemezo gikwiye tugume mu rugo dukumire iki cyorezo abayobozi bakomeze badufashe n’inzego z’umutekano iki cyorezo turebeko cyatuvamo ubundi tugakomeza ubuzima busanzwe dufite amagara mazima.”

Rusizi muri iyi week end nta rujya n’uruza amasoko yari afunze ahahuriraga abantu benshi hazwi nko kuri matewusi n’ahandi nta muturage wahabonaga,ibi abaturage bavuga ko iyo bikorwa kare baba nabo bakomeje ubuzima busanzwe nk’abandi

Mukakarisa Agnes ni umuturage wo mu karere ka Rusizi yagize ati” iyo biza kumera nka gutya uko hashyizwe ho ingamba muri iyi minsi 2 bikaba byarakozwe iyi Corona virus igitangira mu kwezi kwa gatatu ntabwo byari kutugeraho gutya , ahubwo turashima Leta yafashe ingamba nuko dufite ubuyobozi budukunda , ubu bufatanye nibikomeza icyorezo kizarangira abantu basubire mu bikorwa byabo.”

Niyomukiza Andrew nawe ati” iyi guma mu rugo irakaze , ubundi  iyo ikivu cyafungurwaga wabonaga hari isambaza ukibaza aho zituruka , ariko kuba nta njanga ziri kuva mu mazi biratwereka ko ari ikimenyetso simusiga ko hariya mu kiyaga havaga magendu nyinshi .ni ikimenyetso ko inzira zo mu Kivu zifunze koko, kandi no mu Mujyi no mu nkengero ntawe uri kuva mu rugo uko yishakiye ikindi kuba abaturage bibonera ko ubwandu bwabagezemo babonye ko bigeze ahakomeye , benshi bari mu kato kandi ni ukwiyishyurira , uko biri kose ntawarenganya ubuyobozi ku ngamba twafatiwe hano mu karere ka Rusizi , iki cyemezo cyo kuguma mu rugo iyo kidafatwa ntawari kuzarokoka iki cyorezo cyatugeze mo mu karere ka Rusizi biturutse ku burangare bwacu.”

Akarere ka Rusizi kakomeje kugira imibare iri hejuru cyane y’abanduye COVID-19 , ibi byatumye bashyirwa mu kato aho katemerewe kugenderana n’utundi turere mu rwego rwo gukumira ikwirakwira rya COVID-19.

Aka karere kandi kahawe gahunda ya guma mu rugo izamara ibyumweru bibiri , aho abaturage bavuga ko uyu mwanzuro no gukaza ingamba bizabarindira ubuzima kandi ko uje byari bikenewe kuko iyo hafatwa ingamba nk’izifashwe muri iyi minsi ibiri ishize ubu nta bwandu bwa Covid19 buba burangwa mu karere ka Rusizi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *