Burera : Abantu 47 batawe muri yombi bazira kutambara udupfukamunwa.

Yanditswe na Setora Janvier 

 

Abaturage bo mu Centre ya Kanyirarebe mu kagari ka Nyangwe, umurenge wa Gahunga mu karere ka Burera bagifite imyumvire ko icyorezo cya Covid-19 ari indwara y’abanyamujyi ko batakwambara agapfukamunwa , batawe muri yombi  na Polisi na DASSO  hafatwa 47 none bari kwigishwa icyiza cy’agapfukamunwa ngo basubire iwabo ariko buri wese akarekurwa aruko amaze kukagura.

Ni umukwabu wakozwe ku wa gatandatu, tariki ya 06/06/2020 ku gicamunsi aho abagera kuri 47 bafashwe nta dupfukamunwa bambaye bakajyanwa ku murenge wa Gahunga ngo bigishwe icyiza cyo kwambara agapfukamunwa n’akamaro ko kubahiriza amabwiriza ya Leta muri ibi bihe byo gukumira ikwirakwizwa ry’icyorezo cya Covid-19.

Ni nyuma y’aho VALUE NEWS yasuraga aba baturage kuwa 05 Kamena 2020, mbere yuko uyu mukwabu uba, bakayigaragariza ko nta mpamvu yo kwambara agapfukamunwa kuko ngo nta ndwara  y’icyorezo cya Covid-19 yagera mu cyaro. Ibintu bafata nk’imikino kandi na Minisiteri y’ubuzima ihora ishishikariza abaturage kwambara udupfukamunwa, gukaraba intoki n’amazi meza n’isabune ndetse no guhana intera nibura ya metero imwe ku bantu bari kumwe.

VALUE NEWS ivugana n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’agateganyo w’umurenge wa Gahunga Madame Mukamusoni Jeanne d’Arc, yavuze ko icyo gikorwa cy’umukwabu cyabaye koko kandi ko bafashe abagera kuri 47 batambaye udupfukamunwa, bakajyanwa ku murenge kugira ngo bigishwe akamaro katwo.

Ati «  Nibyo koko, dufatanije n’inzego z’umutekano  twakoze umukwabu mu Centre ya Kanyirarebe, tubasha gufata abagera kuri 47 batambaye udupfukamunwa mu gihe abandi baducitse. Ubu tuvugana bari ku murenge wa Gahunga, tukaba turi kubigisha icyiza cyo kwambara agapfukamunwa muri ibi bihe bikomeye byo kwirinda ikwirakwizwa ry’icyorezo cya Covid-19 gihangayikishije  isi n’igihugu cyacu cy’u Rwanda »

Uyu munyamabanga nshingwabikorwa w’agateganyo Madame Mukamusoni Jeanne d’Arc, yakomeje abwira VALUE NEWS ko nyuma yo kwigishwa ibyiza byo kwambara agapfukamunwa no kubahiriza amabwiriza, bazarekurwa ariko buri wese aka kagura kandi ngo bizeye ko bagiye kubera abandi intangarugero bityo, bakaba ngo babizeyeho intumwa nziza. Gusa ngo ubutaha uzongera gufatwa nta gapfukamunwa yambaye azajya acibwa amande.

Yagize ati « Nitumara kubigisha babyumvise, buri wese azagura agapfukamunwa, tubarekure bagende iwabo. Tubizeyeho ubutumwa bwiza kubandi bakiri mu cyaro batambara udupfukamunwa, gusa tugiye gushyiraho n’ibihano ku buryo uzongera gufatwa azajya acibwa amande»

Uretse Centre ya Kanyirarebe, VALUE NEWS yasuye kandi utundi dusanteri twa Gasagara, Ku rukiko, Kwa Mutabazi n’ahandi ariko hose usanga ari kimwe kuko mu bantu nk’ijana (100) ubonamo 15 bambaye udupfukamunwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *