Burera : Umuhanda  Kanyirarebe-Gasagara -Gahunga wadindije ubuhahirane

Yanditswe na Setora Janvier 

 

Umuhanda  Kanyirarebe-Gasagara- Gahunga ni umuhanda wari usanzwe uhuza abaturage b’utugari twa Nyangwe, Gisizi na Kidakama mu murenge wa Gahunga mu karere ka Burera n’utugari twa Ninda na Muhabura mu murenge wa Nyange  mu karere ka Musanze. Ariko kuri  ubu uwo muhanda ntukiri  nyabagendwa mu buryo bw’imihahiranire kubera ko wangiritse bikomeye kubera kutawitaho.

Bamwe mu baturage baganiriye na VALUE NEWS bavuga ko mbere yuko uyu muhanda wangirika , wagendwaga na benshi baturutse hirya no hino mu karere ka Musanze ndetse n’abaturutse mu yindi mirenge igize akarere ka Burera none byose ngo byarahagaze.

Gusa, aba baturage bavuga ko abayobozi batandukanye bayoboye Akarere ka Burera bagiye babizeza kubasanira uyu muhanda ariko bigahera mu magambo kuko kugeza ubu amaso yabo  yaheze mu kirere.

Ku ikubitiro, aba baturage bavuga ko uwigeze kuba Meya wa Burera Nyakwigendera Bosenibamwe Aime waje gusimburwa na Sembagare Samuel ndetse na Uwambajemariya Florence  bose ngo babijeje ikorwa ry’uyu muhanda Kanyirarebe-Gasagara- Gahunga ariko biza kurangira nta n’umwe wesheje uwo muhigo. Aha niho bahera basaba ubuyobozi buriho kubakemurira iki kibazo kuko ngo kibahangayikishije.

Nyiramubirigi Philomene ni umwe muri abo abaturage agira atiUyu muhanda twawijejwe ubugira kenshi n’abayobozi batandukanye bayoboye akarere ka Burera. Amambere, habanje Nyakwigendera Bosenibamwe Aime atubwira ko umuhanda ugiye gukorwa ariko ntibyatinze kuko yahise ajya kuba Guverineri atarabikora. Uwamusimbuye nawe nibyo yatwijeje ndetse n’uwaje ku nshuro ya gatatu kugeza na n’ubu. Turasaba umuyobozi mushya kudukura muri urwo rungabangabo twahuye narwo.”

Mugenzi we Bwerere Cyprien we atiUyu muhanda, twamaze kubona ko utazakorwa kuko bawutwijeje igihe kirekire. Niba mwadukorera ubuvugizi ugakorwa , mwaba mudukuye mu bwigunge rwose kuko uratubangamiye cyane.”

Ni mu gihe uwitwa Maniraguha Ladisilas  we yabwiye VALUE NEWS ko uyu muhanda kuva na kera wagendwaga kandi ugafasha abaturage b’uturere dutandukanye kuko ngo n’imodoka zawunyuragamo ariko ngo mu myaka isaga makumyabiri nta modoka zikiwukoresha.

Ati” Hari n’abaturage ba hano ku Kanyirarebe bari bafite imodoka kandi bakazikoresha mu buhahirane aho bajyanaga  ibicuruzwa mu karere ka Musanze n’ab’i Musanze nabo bakazana iby’iwabo, bityo ubuhahirane bukagenda neza none byarahagaze. Leta idufashije, twakongera tukabona umuhanda ugendeka niho twaba tuvuye mu bwigunge kuko wafasha abaturage benshi mu iterambere ryabo.

Umuyobozi w’akarere ka Burera Uwanyirigira Marie Chantal yabwiye VALUE NEWS ko ibyo abaturage bavuga aribyo ariko ko udateganijwe mu ngengo y’imari y’uyu mwaka.

Agira ati Nkuko abaturage babivuga , umuhanda Kanyirarebe-Gasagara-Gahunga ndetse no gukomeza mu karere ka Musanze urakenewe koko ariko twarangije gutegura ingengo y’imari y’uyu mwaka. Ariko kubera ko twawugezeho , tugasanga ukenewe koko, niyo mpamvu hagiye gukorwa ubusesenguzi bwihariye kuri wo noneho tukazareba uko twazawushyira muri gahunda ikindi gihe, nawo ukazakorwa kuko nibyo wafasha abaturage mu buhahirane.” 

Umuhanda Kanyirarebe-Gasagara-Gisizi-Gahunga, ni umuhanda waheze mu cyeragati bituma unandindiza iterambere ry’abawuturiye mu gihe uwa Kidaho -Nyagahinga-Kanyirarebe-Ku rukiko mu karere ka Burera ari nyabagendwa.Ni  mu gihe kandi undi muhanda Gahunga-Nyange-Kinigi mu karere ka Musanze nawo ari nyabagendwa.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *