Nyamasheke :Batatu mu bwato,uburobyi  burakomeza nubwo hari Covid19

Yanditswe na Ingabire Rugira Alice

 

Mu gihe uturere twa Rusizi na Rubavu turi mu kato kubera icyorezo cya COVID-19,abarobyi bo mu karere ka Nyamasheke ho imirimo y’ uburobyi mu kiyaga cya Kivu irakomeje.Abakora uburobyi bavuga ko bafashe ingamba zikomeye zo kwirinda iki cyorezo bagabanya umubare w’ abarobyi mu bwato  kandi bubahiriza ingamba zashyizweho na Leta .

Mu bwato baba bambaye udupfukamunwa nubwo aba ari ninjoro

Bamwe  mu barobyi baganiriye n’umunyamakuru wa VALUE NEWS  bavuga ko nubwo bafite impungenge z’ icyorezo ubu kibasiye bagenzi babo bo mu karere ka Rusizi baturanye , batahagaritse ibikorwa byo kuroba  ahubwo gukaza ingamba zo wkirinda aribyo bashyizemo ingufu.

Kurwanya magendu inyura mu kiyaga cya Kivu, kugabanya umubare w’ abarobyi mu bwato  hakagendamo batatu gusa kandi nabo bambaye udupfukamunwa , gushyiraho za kandagira ukarabe  ku byambu  byose ni zimwe mu ngamba aba barobyi bavuga ko zibafasha kwirinda icyorezo cya COVID-19 kandi bagakomeza akazi kabo.

Uwanyirigira Silas ni umurobyi mu karere ka Nyamasheke  agira ati ati” Mu minsi yashize twarobaga mu kajagari mu kivunge tugahurira mu bwato turi ikivunge , bikanaduteza impanuka ariko ubu mu bwato bwa metero esheshatu hajyamo abantu batatu gusa kugira ngo babashe guhana intera “

Mugenzi we Dusabe Berchimas  we agira ati “ COVID -19 ije twafashe ingamba zo kubahiriza amabwiriza ya Leta yo kwirinda kandi byaradufashije cyane .ubu  twambara udupfukamunwa nubwo tuba turoba ninjoro ntibitubuza kutwambara kandi ntacyo bidutwaye .

Umutekano w’ i Kivu ku isonga

Aba barobyi kandi bavuga ko umutekano w’ikiyaga cya Kivu bawugize uwabo bakaba bafatanya n’inzego z’umutekano mu kwirinda ko hari abakwangiza umwuga wabo

Nayigiziki Christian agira ati” Uburobyi ntibwakorwa neza mu gihe nta mutekano uri mu mazi niyo mpamvu twawushyize mo imbaraga twirinda guha inzira abatuvangira bakoresha imitego itemewe kuko bashobora kutuzanira Covid19 ,dore ko iyo baroba biba ntacyo baba bitayeho..”

Umuyobozi w’ihuriro ry’amakoperative y’abarobyi mu karere ka Nyamasheke Ndahayo Eliezel yemeza ko kubahiriza amabwiriza  byabafashije kwirnida  no gukumira COVID-19 kandi ko ari nacyo bakomeza gushishikariza abarobyi.Ati “” twirinda ibikorwa byaduhesha isura mbi nk’uburobyi butemewe ndetse n’ubucuruzi bwa magendu cyangwa kutubahiriza amabwiriza tubwirwa yo kwirinda corona virus, “

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke Mukamasabo Appolonie avuga ko uburobyi bukorwa hakurikijwe ingamba zashyizweho mu kwirinda Covid19 kandi ngo bakomeza kubakurikirana buri munsi mu rwego rwo gukomeza gukumira Covid19

Agira ati” hari ibyo tubasaba bagomba gukurikiza kugira ngo umurimo wabo urusheho gutanga umusaruro kandi barinda ubuzima bwabo , ibyo ni ukwirinda kwegerana kwambara agapfukamunwa igihe cyose , gukaraba intoki kenshi n’amazi meza n’isabune , ku byambu byose twahegereje amazi kugira ngo yaba umurobyi n’ababagurira umusaruro w’ibikomoka mu mazi bahahirane ariko banirinda ko icyorezo cyagera mu karere ka Nyamasheke.”

Ku byambu hari kandagira ukarabe nubwo baba bavuye mu mazi 

Meya Mukamasabo akomeza agira ati” kuba icyorezo cya Covid19 cyaragaragaye mu karere ka Rusizi duturanye twahise dukumira inzira zose zishoboka zihagera , kandi natwe ntitwakwirara ngo twumve ko kitagera hano niyo mpamvu twakajije ingamba duhagurukira kurwanya magendu yaba iziva Rusizi no mu kiyaga cya kivu, kandi dukomeze gushishikariza abaturage kuduha amakuru kubaba badakurikiza izi ngamba zo gukumira Covid19”

Mu karere ka Nyamasheke harabarizwa amakoperative y’abarobyi arindwi Bose hamwe bakaba ari ijana na mirongo ine n’icyenda , umusaruro w’ibikomoka mu kiyaga cya Kivu muri aka karere ni toni ebyiri ku munsi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *