Rusizi:Ihererekanya ry’amadorali hagati y’abacuruzi bo mu Rwanda na DRC riteye impungenge mu kwirinda COVID19

Yanditswe na Ingabire Rugira Alice

 

Abaturage batuye mu mujyi wa Kamembe baravuga ko nubwo hashyizweho uburyo bwo guhererekanya amafaranga hakoreshejwe ikoranabuhanga , iwabo bikiri ikibazo kubera gukoresha cyane amadorali hagati y’ abanyarwanda na bagenzi babo b’abanyecongo.

Aba baturage bemeza ko ikoresha ry’idorali muri iyi minsi ya Covid19 hagati y’imijyi ya Rusizi na Bukavu  nabyo byatije umurindi ikwirakwira rya Covid19 biturutse ku buryo ubucuruzi bw’ibiribwa bwakomeje maze abacuruzi bo mu Rwanda bakohereza ibiribwa abashoferi bakabazanira amadorali bishyuwe n’abanyekongo.

Basanga ari bimwe mu byatumye ubu bwandu bukwirakwira hose mu gihe iyo haza kuba harateguwe kwishyurana hifashishijwe ikoranabuhanga byari kurinda abaturage kwandura Covid19 mu rwego rwo hejuru.

Uwayo Francine atuye mu murenge wa Mururu yabwiye VALUE NEWS  ati ” Iyo haza kuba haratekerejwe ku ihererekanya ry’amafaranga hakoreshejwe ikoranabuhanga mu kwishyurana hagati y’abatuye Rusizi na Bukavu ,  ntabwo iki cyorezo kiba cyarasandaye mu baturage ba Rusizi nkuko imibare ikomeje kubigaragaza, ubwo imipaka yafungwaga Ibicuruzwa by’ibiribwa byarakomeje  umushoferi akaba ariwe uzana amafaranga  , kandi nkuko tugenda tubyumva ihererekanya ry’amafaranga naryo rituma habaho ikwirakwira rya Covid19 turifuza ko ibihugu byagirana ibiganiro ubu buryo bugakoreshwa mu rwego rwo gukomeza kwirinda ikwirakwira ry’iki cyorezo.”

Ndayambaje Anaclet nawe atuye mu karere ka Rusizi yungamo ati” Kwishyurwa hifashishijwe ikoranabuhanga birakenewe mu bihe nk’ibi aho corona virus yageze mu isi yose , birazwi ko ifaranga ryose yaba inoti ibiceri se byose bigira uruhare mu gukwirakwiza covid19 , niyo mpamvu dusaba ama sosiyete y’itumanaho akorera muri utu duce akwiye guhuza imbaraga hakabaho uburyo bwo kwishyurana hifashishijwe ikoranabuhanga kuko byatuma ubwandu bwa corona virus bucika burundu , kandi hatagize igikorwa gishobora gukomeza gukwirakwira mu bantu.”

Bamwe mu bakozi b’amabanki  mu karere ka Rusizi bavuga ko bakomeje kuvunja amadorali nabo bakaba bemeza ko nayo yaba yarabaye intandaro yo gukwirakwiza Covid19 mu karere ka Rusizi

Irakoze Ruth ni umwe mu bakozi ba banki yagize ati”Ikoresha ry’ikoranabuhanga mu guhererekanya amafaranga birakenewe cyane muri ibi bihe , nubwo igihugu cyinjiye mu bihe bidasanzwe kuva mu kwa gatatu kubera Covid19 twakomeje kwakira amafaranga y’amahanga cyane amadorali  kandi bakatwibwirira ko avuye muri Bukavu kuko ibiribwa bikomeza gutambuka , hashyizweho uburyo bwo guhana amafaranga bwagutse kugera ku bihugu bituranye nkeka ubwandu bwa corona virus butari kugera aha , turifuza ko ibihugu byareba uko kwishyurana byakorwa hifashishijwe ikoranabuhanga nkuko biri gukorwa imbere mu gihugu  aho abaturage bamaze kubimenyera byatuma Covid19 ishira vuba.”

Muri Rusizi abasaga mirongo ine nibo bamaze kugaragaraho ubwandu bwa Covid19 naho abagera kuri 250 bari mu kato .

Ku ikubitiro Minisiteri y’ubuzima yatangazaga ko abanduye ari abashoferi bambutsaga ibiribwa mu mujyi wa Bukavu no kubacuruzi bo mu mujyi wa Kamembe, ariko kuri ubu ibipimo biri gufatwa biri kugaragaza ko ubwandu bwageze no mu baturage basanzwe badafite aho bahuriye n’ubucuruzi bwambukiranya umupaka , bikaba byaratumye Rusizi ishyirwa mu kato na guma mu rugo izamara ibyumweru bibiri abaturage bari mu ngo zabo.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *