Yanditswe na Setora Janvier
Uwari Gitifu w’umurenge wa Cyuve Sebashotsi Gasasira Jean Paul na bagenzi be , umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Kabeza Tuyisabimana Jean Leonidas n’abakozi b’urwego rwa DASSO 2 Abiyingoma Nsanzumuhire Sylivan na Nsabimana Anaclet baregwa icyaha cyo gukubuita no gukomeretsa ku bushake Nyirangaruye Clarisse na musaza we Manishimwe Jean Baptiste, baburanye ubujurire ku cyemezo cyafashwe n’urukiko rw’ibanze rwa Muhoza cyo kuba bafunze by’agateganyo muri Gereza ya Musanze mu gihe iperereza rigikomeje.
Ni urubanza rwatangiye saa mbiri n’igice za mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri , tariki ya 09 Kamena 2020 ubwo urukiko rwisumbuye rwa Musanze rwinjiye ruhagarariwe na Perezida w’iburanisha Munyakayange Jean Marie Vianney n’umwanditsi warwo mu gihe ubushinjacyaha bwari buhagarariwe na Bukirande Buseruka John na Hagenimana Edouard . Hari kandi n’abunganizi b’abaregwa aribo Me Habiyakare Ndwaniye Emmanuel wunganira Sebashotsi Jean Paul na mugenzi we Me Kamanzi wunganira abasigaye.
Abaregwa bose bakimara kugera imbere y’urukiko no gusomerwa imyirondoro yabo, buri wese umwe ku wundi, bahawe ijambo ngo basobanure impamvu bashingiraho bajuririra icyemezo cy’urukiko rw’ibanze rwa Muhoza cyo kuba bafunzwe muri gereza ya Musanze igihe iperereza rigikomeje ndetse n’icyo bavuga ku mpamvu zikomeye zagaragajwe n’urukiko rubafunga iminsi mirongo itatu(30) y’agateganyo.
Uwabimburiye abandi Gitifu Sebashotsi Gasasira Jean Paul yavuze ko impamvu yatumye ajuriari ari uko urukiko rutitaye ku mpamvu yatanze zuko afite umwirondoro wuzuye ndetse ashobora no gutanga ingwate n’ubwishingizi dore ko mu ikubitwa rya Nyirangaruye Clarisse na musaza we Manishimwe Jean Baptiste yahageze aje gutabara nk’umuyobozi.
Umwunganizi we Me Habiyakare Ndwaniye Emmanuel yakomeje agaragariza urukiko ko urukiko rw’ibanze rwa Muhoza rwafashe icyemezo cyo gufunga Gitifu Sebashotsi Gasasira Jean Paul rwirengagije ko uyu Sebashotsi amaze imyaka 11 mu kazi , imwe mu mpamvu yagirirwa icyizere cyo kudatoroka ubutabera, bityo agakurikiranwa ari hanze.
Na none uyu mwunganizi yakomeje avuga ko ubujurire bwa Gitifu Sebashotsi Jean Paul bushingiye no ku ngingo z’amategeko zitubahirijwe aho yasabaga gutanga ingwate agakurikiranwa ari hanze.
Ku ruhande rwa Abiyingoma Nsanzumuhire Sylivan , yavuze ko impamvu yamuteye kujurira aruko icyaha aregwa atacyemera kabone nubwo agaragara mu mashusho yafashwe ubwo Nyirangaruye Clarisse na Manishimwe Jea Baptiste bakubitwaga kuko we ngo yari muri iyo mirwano atabara mugenzi we Nsabimana Anaclet wari warumwe. Ikindi ngo nuko urukiko rwirengagije ubusabe bwe bwo gukurikiranwa ari hanze kubera atatoroka ubutabera.
Ni mugihe mugenzi we Nsabimana Anaclet yabwiye urukiko ko ubujurire bwe bushingiye ku kuba urukiko rw’ibanze rutarahaye agaciro ukwemera icyaha nta mananiza cyo gukubita no gukomeretsa Nyirangaruye Clarisse na musaza we Manishimwe Jean Baptiste.
Ikindi ngo nuko urukiko rw’ibanze rutahaye agaciro ubusabe bwe bwo kurekurwa agakurikiranwa ari hanze kubera imiti agomba gufata. Ati « Najuriye kubera ko urukiko rutahaye agaciro ubusabe bwanjye bwo kurekurwa ngakurikiranwa ndi hanze kubera ko ngomba gufata imiti ku ndwara nshobora kuba narandujwe na Nyirangaruye Clarisse ubwo yandumaga kandi ngomba no kujya mfata ifunguro ryihariye[ Regime] kandi ko ntatoroka ubutabera kubera icyaha ncyemera nta mananiza.»
Kuri Tuyisabimana Jean Léonidas , impamvu yagaragarije urukiko ku bujurire bwe ngo nuko rutitaye kubyo yarugaragarije ku mpungenge z’ubushinjacyaha.
Ati « Nubwo ngaragara mu mafoto sinigeze ngira uwo nkubita kandi nari nasabye ko nakurikiranwa ndi hanze kubera ntashobora gutoroka ubutabera cyangwa ngo mbangamire iperereza cyane ko n’ibyo nasabwa n’urukiko nabyubahiriza.»
Umwunganizi wabo mu by’amategeko Me Kamanzi yabwiye urukiko ko kuri Abiyingoma Sylivan nta kimenyetso na kimwe kimufunga ubushinjacyaha bugaragaza ndetse n’imvugo z’abatangabuhamya zikaba zishingiye ku marangamutima kubera amasano ya bugufi bafitanye na Nyirangaruye Clarisse na musaza we Manishimwe Jean Baptiste.
Naho kuri Nsabimana Anaclet, umwunganizi we Kamanzi yagaragarije urukiko ko mu gufata icyemezo cyo kumufunga hari ibyirengagijwe agira ati « Nk’umuntu wemera icyaha ntashobora gutoroka cyangwa kubangamira iperereza kandi ko agomba kujya afata imiti neza y’indwara yandujwe na Nyirangaruye ubwo yamurumaga.
Gusa nta nyandiko cyangwa icyemezo cya Muganga uyu mu DASSO agaragariza urukiko cyerekana ko Koko yandujwe indwara na Nyirangaruye ariho ubushinjacyaha buhera busaba kutabiha agaciro.
Ku ruhande rwa Tuyisabimana Jean Léonidas , umwunganizi Kamanzi yabwiye urukiko ko adashobora gutoroka cyangwa se ngo abangamire iperereza ndetse ko nta n’imidugararo byateza aramutse arekuwe nkuko ubushinjacyaha bubivuga.
Ubushinjacyaha buhawe ijambo , na none bwifashishije ikoranabuhanga mu mashusho n’amajwi ( Audio Visuelle), bwagaragaje ko icyaha cyakorewe Nyirangaruye Clarisse na musaza we Manishimwe Jean Baptiste cyagize ingaruka ikomeye kuri Nyirangaruye Clarisse na n’ubu akaba ari mu cyumba cy’indembe mu bitaro bya Ruhengeri.
Bityo, ubusabe bwo gutanga ingwate bukaba butahabwa agaciro cyane ko ubuzima bwa Nyirangaruye Clarisse buri mu kaga. Aha ni naho ubushinjacyaha bwahereye bugaragariza urukiko ko hakwitabwa ku ngingo ya 121 y’igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.
Mu gusoza, ubushinjacyaha bwagaragarije urukiko ko abaregwa bose baramutse barekuwe byahungabanya kurushaho Nyirangaruye Clarisse kuko ibyo yakorewe byose byamuteye ihungabana n’uburwayi muri nyababyeyi ku kigero cya 80% ku buryo yageze n’aho ashaka kwiyahura. Bityo, ubushinjacyaha bukaba busaba ko urukiko rutabarekura.
Urukiko rumaze kumva impande zose , ku isaha ya saa yine n’igice(10h30 ‘), rwapfundikiye iburanisha maze rumenyesha ababuranyi bose ko urubanza ruzasomwa kuri uyu wa gatatu , tariki ya 10 Kamena 2020 ku cyicaro cyarwo isaa cyenda (15h00) z’igicamunsi.