Gakenke :Padiri arashinjwa na mugenzi we gusambanya umwana ,imvugo zimushinja zikavuguruzanya

Yanditswe na Setora Janvier

Padiri Dukuzumuremyi Léonard wakoreraga ubutumwa muri Paruwasi ya Rushashi mu karere ka Gakenke , yaburanye ubujurire mu rukiko rwisumbuye rwa Musanze aho yasabye urukiko gutesha agaciro icyemezo cy’urukiko rw’ibanze rwa Gakenke kimufunga by’agateganyo iminsi mirongo itatu( 30) kubera gukekwaho icyaha cyo gusambanya umwana w’umukobwa w’imyaka 17.
Ni urubanza rwatangiye ku isaha y’isa cyenda z’igicamunsi aho inteko y’iburanisha yari iyobowe na Bizimana Innocent ari kumwe n’umwanditsi w’ukukiko mu gihe uregwa Padiri Dukuzumuremyi Leonard yunganirwaga na Me Izere Iradukunda Germain na Me Icyitegetse Godeliève.
Urubanza rwatangiye Padiri Dukuzumuremyi Léonard avuga impamvu z’ubujurire bwe aho yavuze ko urukiko rw’ibanze rwa Gakenke rutamuhaye ubutabera ahubwo rugafata icyemezo cyo kumufunga by’agateganyo muri Gereza ya Musanze rwirengagije imvugo z’abatangabuhamya igihe babazwaga mu bugenzacyaha.
Ubushinjacyaha bwari buhagarariwe na Bukirande Buseruka John na Hagengimana Edouard, bwahawe ijambo bugaragariza urukiko impamvu zikomeye urukiko rw’ibanze rwa Gakenke rwashingiyeho rufunga by’agateganyo Padiri Dukuzumuremyi Léonard. Aho bwagize buti ” Umwana w’umukobwa w’imyaka 17 wasambanijwe aratwite kandi amakuru agera ku bushinjacyaha avuga ko yasambanijwe na Padiri Dukuzumuremyi Léonard ubwo yamusuraga kuri Paruwasi. Si rimwe yabikoze ahubwo yabikoze inshuro zitandukanye zigeze kuri enye , bityo ibimenyetso byose umwana yagaragaje ni nabyo urukiko rwashingiyeho birimo icyumba Padiri Dukuzumuremyi yararagamo, ubwoko bw’amashuka, amavuta yisigagaho n’ibindi umwana yavuze byari muri icyo cyumba kandi ni nabyo ubugenzacyaha bwasanzemo”.
Ku kimenyetso cy’uko umwana w’umukobwa yavuze ngo Padiri ntasiramuye kandi asiramuye Ubushinjacyacha bwavuze ko iyo atari impamvu yatuma bivugwa ko atamusambanije ahubwo busaba urukiko ko rwashingira no ku buhamya bwa Padiri mugenzi we aho ubushinjacyaha bugira buti ” Twasaba urukiko ko rwaha agaciro ubuhamya bwa Padiri Marius mugenzi we wavuze ko Padiri Dukuzumuremyi Léonard ariwe wasambanije uwo mwana w’umukobwa akamutera inda cyane ko ngo asanzwe abikora kandi ngo niyo ngeso ye.”
Aha ni naho ubushinjacyaha bwahereye busaba urukiko kuba bufunze by’agateganyo Padiri Dukuzumuremyi Léonard mu gihe hagitegerejwe ko umwana abyara hagakorwa isuzuma rishingiye ku maraso ( ADN). Bwagize buti ” Umukobwa azabyara vuba. Niyo mpamvu Padiri yakomeza kuba afunzwe mu gihe tugitegereje ko umwana w’umukobwa abyara tugakoresha ADN kuko aramutse arekuwe ashobora gutoroka ubutabera nkuko bagenzi be 2 twarekuye babutorotse, kugeza ubu tukaba twarababuze.”
Umwunganizi wa Padiri Me Izere Iradukunda Germain yagaragaje ko umukiriya we arengana ndetse ko urukiko rw’ibanze rwa Gakenke rwirengagije byinshi mbere yo gufata icyemezo cyo kumufunga birimo n’imvugo zivuguruzanya z’umukobwa nk’aho yavuze ko Padiri adasiramuye kandi asiramuye.
Mugenzi we Me Icyitegetse Godeliève yashimangiye ibyo mugenzi we yagaragarije urukiko ariko nanone aganisha no ku mategeko aho yasabye urukiko gufata umwanzuro wo kurekura umukiriya wabo aho yagize
ati ” Ubundi mu bujurire, urubanza akenshi ruba rugomba guhinduka. Twasaba urukiko ko rwakwifashisha ingingo ya 16 yo mu itegeko nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ivuga ko abantu bose bangana imbere y’amategeko, hakarebwa niba Padiri yakomeza gufungwa nta bimenyetso bifatika bimuhamya icyaha mu gihe undi yibereye mu rugo. Nanone, hifashishijwe ingingo ya 111 y’itegeko ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha , ivuga ko ugushidikanya ku bimenyetso, kurengera ushinjwa ( Le doute profite au Prévenu).”
Me Izere Iradukunda Germain na Me Icyitegetse Godelieve, mu gusoza bongeye kugaragariza urukiko ko hashingiwe ku mategeko agena abishingizi cyane cyane mu ngingo ya 82 n’iya 83 n’ingingo ya 3 yo mu gitabo cy’imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha , Padiri yakwishyingirwa n’umucuruzi w’inyangamugayo Mwunguzi Théoneste ndetse akaba atanze n’imodoka ye yo mu bwoko bwa Range Rover ifite agaciro ka Miliyoni 50 (50.000.000 frw).
Ubushinjacyaha bwongeye guhabwa ijambo bugaragariza urukiko ko imvugo z’uwahohotewe zigomba kwitabwaho. Ibintu bwasanishijwe n’urubanza rwaburanishijwe n’urukiko rw’ikirenga (Jursprudence) nomero RPAA 0012/08/C.S rwo kuwa 26/11/2010 aho urukiko rw’ikirenga rwahaye agaciro imvugo z’uwahohotewe. Bityo, busoza busaba urukiko ko impamvu Padiri Dukuzumuremyi Léonard yatanze zose zateshwa agaciro agakomeza gufungwa.
Impande zose zimaze kwisobanura no kuvuga ku bimenyetso n’impamvu zikomeye zishingirwaho ngo Padiri aba afunzwe by’agateganyo, urukiko rwapfundikiye urubanza saa kumi n’igice(16h30′), rumenyesha ababuranyi bose ko urubanza ruzasomwa kuwa mbere, tariki ya 15 Kamena 2020 saa cyenda z’igicamunsi(15h00).

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *