Kamonyi:Umugenzuzi arakemanga itangwa ry’amasoko n’imikorere ya ba rwiyemezamirimo

Yanditswe na Karegeya Omar

Raporo y’umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta 2019, igaruka ku ihuzagurika mu mirimo yo kubaka ikiraro cya Manyama mu murenge wa Kayumbu akarere ka Kamonyi. Amasezerano yahinduwe kabiri, ibiciro byahinduwe birenze gatatu; ndetse abagenzuraga imirimo babihezwagamo nubwo nabo bari babiri ku nshingano zimwe.


Tariki 3 Ukuboza 2018, nibwo akarere ka Kamonyi kasinye amasezerano na GLECOS Ltd yo kubaka ikiraro cya Manyana mu murenge wa Kayumbu, ku mafaranga 162,256,620. Imirimo yagombaga kumara amezi ane, ikarangira tariki 10 Mata 2019; kuko yagombaga gutangira tariki 10 Ukuboza 2018.
Tariki 31 Ugushyingo 2018, hari hasinywe amasezerno yo gukurikira iyubakwa ry’iki kiraro; ahabwa ASSETIP kuri miliyoni hafi umunani ( 7,903,587),
Tariki 6 Ukuboza 2018, hasinywa andi nkayo, na ECHE Ltd kuri miliyoni eshanu (5,190,000).
Tariki 7 Ukuboza 2018, n’imirimo yo kubaka itaratangira, ibiciro by’ibikoresho byarahinduwe, maze ikiguzi cy’imirimo kivaho miliyoni icyenda (9,374,873). Ayari 162,256,620 ahinduka 152,881,747 imirimo itaratangira. Nta bisobanuro bifatika ubuyobozi bw’akarere bwatanze ku cyagendeweho hahiduranywa ibiciro.
Tariki 8 Mata 2019, habura iminsi ibiri ngo amasezerano asozwe, habayeho kongererwa iminsi 43 ku masezerano, agezwa tariki 22 Gicurasi 2019.
Bigeze tariki 21 Gicurasi 2019, habura umunsi umwe ngo imirimo irangire, amasezerano yongeye kongererwa iminsi 68; ubwo irangira ry’imirimo riba rishyizwe tariki 28 Nyakanga 2019.
Ubwo aya masezerano yavuguruwe kabiri, icyari amezi ane kiba arindwi n’igice.
Nyamara, icyatangaje abagenzuzi, ni uko muri ayo mavugurura yombi, ba rwiyemezamirimo basinyiye kuzagenzura imirimo batabimenyeshwaga. ECHE Ltd yo yarabyemeye, ariko ntiyabaga ihagarariwe.
Tariki 10 Nyakanga, habura iminsi 18 ngo imirimo yo kubaka ikiraro irangire, ibiciro byongeye gusubirwamo. Maze ikiguzi cy’imirimo kiva kuri 152,881,747 kiba 151,908,578.
Izi mpinduka zemejwe na ECHE Ltd gusa, kandi nta bisobanuro bihagije byerekanaga impamvu yazo; ahubwo hari inyandiko zerekana ko ASSETIP itigeze yemerenya n’izo mpinduka zose.
Tariki 25 Nyakanga, habura iminsi itatu gusa, habaye izindi mpinduka; agaciro k’isoko ryose gashyirwa kuri 149,845,442.
Izi mpinduka zakozwe hagati y’akarere na rwiyemezamirimo wubatse ikiraro, ariko abagenzuzi b’imirimo ASSETIP na ECHE ntibari bahari.
Aha ngo hari ibikoresho bimwe byamanutseho miliyoni 26; ibindi bizamukaho miliyoni 23. Haboneka ikinyuranyo cya miliyoni eshatu.

Abagenzuzi babiri mu nshingano zimwe, imirimo itaranogejwe

Ba rwiyemezamirimo bagombaga kugenzura iyubakwa rya kiriya kiraro, ni ASSETIP yahawe 7,903,587 ndetse na ECHE Ltd yahawe 5,190,000.
Nyamara inshingano bahawe zirasa, “gutanga inama n’ubufasha mu bya tekiniki”. Ibi rero bitera urujijo abagenzuzi, bagakeka ko byakozwe n’imwe muri ziriya kampani, cyangwa harimo uburiganya.
Ikindi ni uko izi kampani zombi zitabashije gutangira raporo ku gihe, nk’uko byavugwaga mu masezerano. Ntabwo ubuyobozi bw’akarere bwabashije gutanga ibisobanuro byanditse, ku birebana n’uko kutubahiriza ibyo amasezerano asaba. Noneho ikirenze, ni uko izi kampani zombi zitabihaniwe.
Cyakora ubwo igenzura ryakorwaga muri Gashyantare 2020, ryasanze ASSETIP yaramaze kwishyurwa 2,165,582 naho ECHE Ltd yarahawe 2,646,900.
Raporo ivuga ko amasezerano ya ASSETIP yaje guhagarikwa tariki 13 Mutarama 2020, habura iminsi 19 ngo habe ihererekanya bikorwa ry’ibanze (provisional handover) ryo kuwa 31 Mutarama 2020.
Iri subikwa ry’amasezerano ngo ryatewe n’uko akarere na ASSETIP batumvikanye kuri za mpinduka zabaye ku ngano n’ibiciro by’ibikoresho byakoreshejwe hubakwa ikiraro cya Manyana. Bivuga ko ASSETIP ntacyo yigeze ikora mu byo akarere kayisabaga (gutanga inama n’ubufasha tekiniki).
Biragoye kwemeza niba amafaranga yahawe abagenzuzi ahwanye koko n’imirimo bakoreye akarere.
Ihererekanya bikorwa ry’agateganyo ryabaye tariki 31 Mutarama 2020, ku bukererwe bw’amezi atandatu (iminsi 183), kuko imirimo yagombaga kurangira tariki 28 Nyakanga 2019, ugendeye ku masezerno yavuguruwe bwa nyuma.
Mu isesengura ryimbitse, byagaragaye ko ECHE Ltd, yakoze raporo tariki ya 26 Nyakanga 2019 isaba ko habaho ihererekanyabikorwa ry’agateganyo, ariko ASSETIP ntiyemeraga ubwo busabe.
Muri raporo ntibanagaragaza igereranya hagati y’ikiguzi n’ingano y’ibikoresho uko byagiye bihinduka mu ivugururwa ry’amasezerano ryabaye.
Muri iryo hererekanya bikorwa, GLECOS Ltd yari imaze kwishyurwa amafaranga 96,986,079 angana na 65% by’amasezerano ya nyuma ya 149,845,442. Ibi ni nako byari bikimeze mu gihe cy’igenzura rya Gashyantare 2020.
Ntibyoroshye kandi kwemeza ko igabanuka ry’ibiciro n’ingano y’ibikoresho ntacyo ryahungabanije ku bwiza n’ubukomere bw’ikiraro cyubatswe.
Abagenzuzi basuye iki kiraro cya Manyana mu murenge wa Kayumbu, basanga igikuta (mur de soutenement) kitararangira kandi ntibyashyizwe mu ihererekanyabikorwa ry’agateganyo.
Ikindi basanze igisenge cy’ikiraro cyaratangiye kwiyasa (parois du fossé), nyamara akarere kemeye ko imirimo yose yarangiye kandi yakozwe neza.
Ihindagurika ryabaye ku biciro n’ingano y’ibikoresho, nubwo byagabanutse, ntibihamya neza ko akarere kabonye ibyo kifuzaga bingana n’agaciro k’amafaranga yashowe muri iyo mirimo; cyane ko bitigeze bisinywa n’abagenzuraga imirimo.

[contact-form][contact-field label=”Name” type=”name” required=”true” /][contact-field label=”Email” type=”email” required=”true” /][contact-field label=”Website” type=”url” /][contact-field label=”Message” type=”textarea” /][/contact-form]

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *