Musanze : Batatu bagize umutwe  wa  Califonia  mu murenge wa Kimonyi bari mu maboko ya Polisi.

Yanditswe na Setora Janvier 

 

Abasore batatu Tuyishime Donath, Ndahayo Mugabo na Sebahinzi, bavugwa ko bagize umutwe w’amabandi uzwi nka Kalifoniya wakoreraga mu mudugudu wa Masoro, akagari ka Kivumu, umurenge wa Kimonyi bari mu maboko ya Polisi ya Muhoza kubera guhungabanya umutekano w’abaturage. Aba basore  bangiza imyaka y’abaturage , bagatema insina ndetse bagatwika  inzitiro zikikije iyo myaka bashakisha bene yo.Si ibyo gusa kuko banambura abo bahuriye mu nzira ku manywa y’ihangu .

Abo basore batatu nibo bavugwa , bakaba berekanywe mu nteko y’abaturage 

Ifatwa ry’aba basore ryateguwe ku bufatanye n’abaturage , inzego z’ubuyobozi n’iz’umutekano aho kuri uyu wa gatatu, tariki ya 10 Kamena 2020 , izi nzego zose  zahuye n’abaturage baganira ku kibazo  cy’ubujura, ubwambuzi bukoreshejwe kiboko (Vol qualifiee) n’ubugizi bwa nabi bisigaye bigaragara mu mudugudu wa Masoro, akagari ka Kivumu, umurenge wa Kimonyi mu karere ka Musanze.

Uyu mutwe w’amabandi wiyise Califonia ukorera mu murenge wa Kimonyi ariko ukagira abandi bakorana nawo babarizwa mu kagari ka Gakingo mu murenge wa Shingiro uhana imbibi n’uyu wa Kimonyi.

Muri uyu murenge wa Shingiro mu kagari ka Gakingo havugwamo abitwa Cogan  na Gasatsi bamaze kuba ibyamamare kurusha abandi bakorana.

Gusa ikiriho nkuko abaturage babivuga, ndeste na bamwe   mu babyeyi b’izi nsoresore bakabishimangira nuko  bafite  indiri mu rugo rw’umukecuru witwa Nzabanita Maricianna utuye mu mudugudu wa Masoro, akagari ka Kivumu, umurenge wa Kimonyi mu karere ka Musanze.

Mu rugo rw’ uyu mukecuru  bahise  Calofonia/Headquater Staff n’andi mazina agaragaza ubutagondwa mu rwego rwo gutera abaturage ubwoba ngo batagira icyo bavuga kuko ugize icyo avuga baramusenyera, bakamutwikira, bakamurandurira imyaka cyangwa bakayangiza ku bundi buryo ndetse kandi bagategera abagenzi mu ishyamba ry’uruvunda bakabambura ibyo batwaye, batibagiwe no gupakurura imodoka zigenda,  ziremereye zica muri uru ruvunda mu muhanda wa Musanze-Rubavu.

VALUE NEWS ikigera muri uyu mudugudu wa Masoro mu kagari ka Kivumu, umurenge wa Kimonyi yaganiriye na bamwe mu baturage bagezweho n’ibi bikorwa bibi by’izi nsoresore ndetse na bamwe mu babyeyi b’abafashwe.

N’amarira menshi avanze n’ubwoba, umwe mu babyeyi   tudashatse kugaragaza amazina ye  yabwiye  VALUE NEWS   ati “ hari urutonde rwakozwe rugaragaza abazicwa  nanjye ndimo, abazatwikirwa ndetse njyewe barambwira ngo sinzigera nshyira impeke ku rusyo. Bwarakeye kuwa 07 Kamena 2020, hagati ya saa moya na saa mbiri z’ijoro , hatwikwa uruzitiro rw’isambu yanjye. Ibi bigaragaza ko ari njye bashakaga kuko iyo baza kumbona,  nijye bari gutwika cyangwa bakantema.”

Mugenzi we batemeye urutoki [insina 32] avuga ko we bamugereeje kubera kutamwumva mu nama abagira. Ati “ nkuriye urubyiruko muri uyu mudugudu ariko iyo nsabye aba basore  Tuyishime Donath, Ndahayo Mugabo, Sebahinzi ndetse na bagenzi babo barimo Coga na Gasatsi kwitandukanya n’ibiyobyabwenge, ubujura, n’ubugizi bwa nabi, ntibanyumva ahubwo batangira kumpiga bashaka kunyica. Ni nabyo bakoze bambuze bajya gutema insina zanjye zirenga 30.Uyu muyobozi w’ urubyiruko muri  akomeza agira ati “turasaba inzego z’umutekano kudukiza uyu mutwe mu mudugudu wacu kuko ubangamiye abaturage cyane cyane twe dutanga amakuru, kuko turabavuga Polisi ikabatwara mu gitondo bakagaruka badukanira. Ni ikibazo gikomeye dufite.”

Hakizimana Fidele ni undi muturage watewe ubwoba n’uyu mutwe ubwo yabafatiraga ku irondo bafite gahunda yo kwiba.Mu nteko y’abaturage yo kuri uyu wa kabiri yagize ati  “aba basore baraturembeje ariko nanjye mpora niteguye kuko aho kugira ngo uzaze untwikire mu nzu cyangwa unyicire umugore n’abana, nanjye nzabatanga mbice . Iyi mvugo ikomeye kandi iteye ubwoba ya Hakizimana ngo ayiterwa  nuko babatanga kuri Polisi, bwacya mu gitondo bakagaruka, babigambaho ngo barakomeye. Ati “Leta niturinde ko twazica umuntu mu mudugudu wacu.”

Umukecuru w’imyaka isaga 70 uzwi ku izina rya Nzabanita Maricianna niwe nyiri urugo rwabaye indiri y’izi nsoresore yiswe Califonia cyangwa se [Headquater staff] mu mudugudu wa Masoro, akagari ka Kivumu mu murenge wa Kimonyi.

Uyu mukecuru, ahagaze  mu nteko y’abaturage  b’umudugudu wa  Masoro, imbere kandi y’ubuyobozi bw’umurenge wa Kimonyi  yemeye ko izo nsoresore yazitekeraga ariko ko atazabyongera cyane ko atakomeza gutesha agaciro  no guhemukira Leta y’ u Rwanda yamushyize  muri VUP ubu akaba yibikaho asaga ibihumbi birindwi (7.000 frw) ya buri kwezi.

Yagize ati “ Uyu mwana Tuyishime Donath ni umwuzukuru wanjye ariko iyo azanye uturayi ari kumwe n’izo nsoresore ze ndaduhata, nkabagaburira, ubwo bagakomeza ibyabo. Bifitiye inzu bararamo yabo, sinyijyamo  n’ibyo bazanamo nyuma yuko mbagaburiye, simbizi. Njye nsabye imbabazi ubuyobozi ko ntazongera kubatekera kandi andi makuru nzamenya nzayatangira igihe batazanyikurira muri BUP [VUP nibyo yashatse kuvuga]  cyane ko baza akenshi ari mu ijoro.”

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’agateganyo w’umurenge wa Kimonyi  Nteziryayo Epimaque yashimiye abaturage bo mu mudugudu wa Masoro bagira ubushake mu gutangira amakuru ku gihe,  bakumira icyaha kitaraba kandi vuba agira ati “ Nshimiye abaturage batanze amakuru ko mufite uyu mutwe w’amabandi  wiyise Califonia hano muri Masoro kuko mwabaye intangarugero ku mudugudu wakumiye ibyaha 2019,  mugahabwa igikombe  n’amatara akomoka ku mirasire y’izuba (Energie Solaire), twibyinira ikinimba hano  tunasabana ku ndyo nyarwanda. Mwakoze kuba mutatatiye igihango twagiranye. Muri abantu b’abagabo”.

Uyu muyobozi yakomeje asaba abaturage  by’umwihariko umukecuru Nzabanita Maricianna  kutagira ingo zabo indiri y’insoresore zijandika mu biyobyabwenge  kuko nta nyungu irimo uretse gusenya igihugu.

Ntitwabashije kuvugana n’inzego za Polisi  na RIB kubwuko abo basore bafatwa  bagahita barekurwa kandi bakoze ibyaha nkuko abaturage babivuga m ariko unwo iyi nteko y’abaturage yari irangiye  inzego z’umutekano zari zamaze kubata muri yombi ubu bakaba baraye muri kasho.

Nyuma y’iki gikorwa cy’indashyikirwa cyo gushakisha no guta muri yombi bamwe mu bagize iri tsinda ry’insoresore ryiyise ab’abanyakalifoniya [Califonia], bamwe mu babyeyi b’aba bafashwe  ndetse n’abaturage bahohotewe n’izi nsoresore bagiye kubitangira ubuhamya kuri RIB.

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *