Musanze :Urukiko rwategetse ko Gitifu na bagenzi be bakubise abaturage bafungurwa

 

Kuri uyu wa gatatu tariki ya  10 Kamena 2020 ku isaha ya saa  kumi n’iminota 20 z’umugoroba  nibwo mu cyumba cy’urukiko rwisumbuye rwa Musanze hatangiye isomwa ry’imyanzuro y’urubanza ruregwamo uwari gitifu wa Cyuve bwana Sebashotsi Gasasira Jean Paul na bagenzi be mu bujurire ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo ku cyaha cyo gukubita no gukomeretsa .

Umucamanza yavuze ko bwana Sebashotsi yajuririye icyemezo cy’urukiko rw’ibanze rwa Muhoza kimufunga by’agateganyo iminsi 30.

Mu bujurire Sebashotsi yireguye avuga ko yemera ko yakubise Nyirangaruye Clarisse,ariko ko yamukubise ahurujwe nyuma y’uko  uyu Nyirangaruye Clarisse na musaza we Manishimwe Jean Baptiste barwanyije  inzego z’umutekano  ahageze asanga uyu mukobwa yarumye  DASSO ku kaboko maze ngo  niko  gukubita Nyirangaruye ngo areke kuruma DASSO.

Sebashotsi Gasasira Jean Paul  icyo gihe yasabye ko yarekurwa akaburana ari hanze kuko ngo yanatanze ingwate.

Abandi nabo bareganwa na gitifu muri iyi dosiye barimo aba DASSO babiri na gitifu w’akagari,nabo basaba ko barekurwa bakaburana bari hanze kuko ngo ibyo bakoze byose babikoze kubera akazi barimo aho  uwitwa Manishimwe Jean Baptiste yari yarenze ku mabwiriza yo kwambara agapfukamunwa yabibazwa hakavuka imvururu kuko ngo mushiki we Clarisse yatangiye kurwanya inzego z’umutekano kugeza n’ubwo aruma umwe mu ba DASSO.

Urukiko rwisumbuye rwa Musanze rumaze gusuzuma ibyavuzwe n’impande zombi ,rumaze gusuzuma icyo amategeko avuga ,rwasanze impamvu urukiko rw’ibanze rwa Muhoza rwashingiyeho rutegeka ko bafungwa iminsi 30 y’agateganyo zifite ishingiro,ko ariko nyuma yo kumva ubujurire bw’abaregwa hashingiwe kuri videwo yashingiweho ikirego ,nyuma y’ubushishozi bw’urukiko rwisumbuye rwa Musanze nk’uko biteganywa mu ngingo ya 76,hashingiwe kandi ku ngingo ya 66 mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ruteganya ko uregwa ashobora  gukurikiranwa ari hanze ariko bitewe n’impamvu zumvikana akaba yakurikiranwa afunzwe.

Hashingiwe kandi ku kuba uyu Clarisse Nyirangaruye asanzwe abana n’ubwandu bwa Virus itera Sida akaba yararumye Nsabimana Anaclet (wapimwe agasangwa ari muzima) nk’uko byemejwe na muganga ndetse agahabwa n’imiti imurinda kwandura,ibi bikaba biri no mubyo abasabye ko barekurwa bakaburana bari hanze bashingiyeho , urukiko kandi rumaze kwemeza ko kuba Clarisse yaragarutse mu bitaro ntaho bihuriye n’ibirego,urukiko rwisumbuye rwa Musanze rwasanze abaregwa bose bagomba gukurikiranwa bari hanze bakajya bitaba buri wa mbere w’icyumweru cya mbere n’icya gatatu cya buri kwezi,mu gihe cy’amezi abiri bubahiriza ibisabwa kuko ibimenyetso byose byatanzwe bakaba batabangamira iperereza.

Benshi mu bari baje kumva imyanzuro y’uru rubanza ku ruhande rw’abaregwa basohotse biruhutsa bavugako ubutabera bukoze akazi kabwo.

Naho ku ruhande rw’abarega bakaba basohotse bimyoza bavuga ko hari byinshi byirengagijwe.

 

Ni inkuru  dukesha Amizero .rw

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *