Yanditswe na UMUHIRE Valentin
Nubwo ibikorwa byo kwegereza abaturage amazi meza no kwita kuisuku n’ isukura aribyo by’ibanze by’umuryango mpuzamahanga utari uwa Leta Water Aid , muri iki gihe u Rwanda ndetse n’ isi yose byugarijwe n’ icyorezo cya COVID -19 ngo ibikorwa byawo mu turere bakoreramo bigiye kwibanda cyane cyane mu gufasha abaturage mu gikorwa cyo gukaraba intoki birinda ikwirakwizwa rya COVID-19
Ubu bukarabiro rusange bugezweho nibwo bugiye kubakwa mu bice bitandukanye bya Nyamagabe na Water Aid
Mu nama murikabikorwa Water Aid iherutse kugirana n’abayobozi b’Akarere ka Nyamagabe kamwe mu turere bakoreramo, hamuritswe ibikorwa byakozwe mu mwaka ushize w’ ingengo y’ imari ndetse n’ ibigiye gukorwa muri uyu mwaka .
Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe Uwamahoro Bonaventure avuga ko muri ibi bihe bikomeye bya COVID 19 Water aid yigaragaje cyane mu gufasha ubuyobozi guhangana nacyo ,ibi bikaba biza byiyongera ku bindi bikorwa bari basanzwe bakora mu karere birimo kugeza amazi meza ku baturage, ku bigo by’amashuri n’amavuriro,gufasha abaturage kwiyubakira ibikorwaremezo by’isuku binyuze mu kwizigamira mu matsinda.
Umuhuzabikorwa bya Water Aid mu karere ka Nyamagabe Madame Jeannette Murekatete avuga ko kugeza ubu amatsinda 637 yamaze gukorwa muri Nyamagabe aho abaturage bizigamira ndetse bakagurizwa bakabasha kubaka ubwiherero busobanutse mu ngo zabo ndetse n’ ibindi bikorwa remezo birebana n’ isuku .
Muri iyi minsi u Rwanda kimwe n’ibindi bihugu rwugarijwe n’icyorezo cya covid 19 Water Aid yafashije aka karere mu bijyanye no gusakaza ubutumwa mu baturage aho buri murenge w’aka karere wahawe ibyuma ndangururamajwi bikoreshwa mu gusakaza ubutumwa icyarimwe mu bantu benshi.
Banabafashije kandi mu gutanga ubutumwa bwo kwirinda no kurwanya COVID 19 binyuze mu bitangazamakuru nka radio dore ko ari nabwo buryo bwiza bwatoranijwe bwo gufasha abaturage gusobanukirwa n’ibirebana n’icyorezo kandi batavuye mu ngo.
Uretse nibyo kandi muri iyi nama yahuje ubuyobozi bw’ akarere ka Nyamagabe n’ubuyobozi bwa Water Aid tariki ya 04 Kamena 2020 ku cyicaro cy’aka karere,ubuyobozi bw’akarere bwanamurikiwe ibikoresho by’isuku birimo litiro 1960 z’isabune yo gukaraba ndetse na alcool yo gusukura intoki (hand sanitizer )litiro 1310 bikazashyikirizwa ibitaro, ibigo nderabuzima 19,inkambi y’impunzi z’abanyecongo ya Kigeme ndetse na Gereza ya Nyamagabe .
Muri uyu mwaka w’ingengo y’ imari Umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe yasabye uyu mufatanyabikorwa ko ku ikubitiro bakwibanda ku bikorwa byihutirwa birimo kubaka ahantu ho gukarabira intoki hahurirwa n’abantu benshi, ahemejwe hagiye kubakwa harimo ku isoko rishya rya Nyamagabe riri hafi gutahwa , kuri gare bategeramo imodoka , muri centre ya Gasarenda ndetse no mu gice cya Kaduha .
Umuyobozi w’ Akarere ka Nyamagabe ari kumwe n’ itsinda ry’abakozi ba Water Aid basura ahagiye kubakwa ubukarabiro rusange
Umuyobozi ushinzwe ibikorwa bya Water Aid mu Rwanda Bwana Jean Paul Mbarushimana ashimira imikoranire n’akarere ka Nyamagabe , akavuga ko ubu bagiye gushyira ingufu no mu kubaka aho abantu bakarabira mu bigo by’amashuri k’uburyo amashuri azongera gufungura byaramaze kuhagera .