VUP :Inguzanyo zagombaga kwishyurwa mu mwaka umwe zimaze imyaka icumi zitarishyurwa(igice cya kabiri)

Yanditswe na Karegeya Omar

 Raporo y’umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta 2019, isanga kwishyura amafaranga yatanzwe mu rwego rwa VUP bikorwa biguruntege, kuko ayishyuwe muri uwo mwaka angana na 8% gusa . Muri miliyari zirenga 20 LODA yatanze mu myaka icumi ishize, haracyari izirenga eshanu (30%) zitaragaruzwa.

Uko umugenzuzi yakomeje kubigaragaza, ikigo gishizwe guteza imbere inzego zegerejwe abaturage (LODA) cyatanze  asaga miliyari makumyabiri (20,853,045,051) hagati y’umwaka wa 2009 na 2015. Ubariyemo n’inyungu, hagombaga kugaruka miliyari makumyabiri n’imwe n’imisago ( 21,271,640,162. )

Mu gihe izo nguzanyo zagombaga kwishyurwa mu mwaka umwe, isaga icumi irenze hagarujwe  angana na 70% y’ayatanzwe.

Igenzura ryakozwe muri Mutarama 2020 ryasanze LODA yarishyuje  miliyoni zisaga magana atanu (527,678,140 )  angana na 8%  ya  miliyari zisaga esheshatu ( 6,322,600,464)  zari zisigaye. Umugenzuzi ati, “ni ukuvuga ko hakiri  izisaga  eshanu zari zitaragaruzwa mu ntangiriro z’uyu mwaka, wasanga imwe mu mishinga itarabyaraga inyungu ngo ibashe kwishyura”.

Kuba haba hari imishinga yasabiwe inguza za VUP itabasha kubyara inyungu, si amakuru mashya. Havuzwe n’abayafataga nta mishinga berekanye, abagitifu bagiye bakora amatsinda ya baringa ngo bahabwe izi nguzanyo, ndetse n’aho yatangwaga ku kimenyane.

Gusa hari benshi mu bayobozi b’inzego z’ibanze bagiye babiryozwa bagakurwa ku myanya.

Nubwo Umugenzuzi atunga agatoki LODA nk’iyananiwe kugaruza umutungo wa Leta, amafaranga yatangirwaga mu turere. Natwo buri kamwe umugenzuzi yagiye yerekana uburyo tubigendamo biguru ntege, cyane ko ari two tubamo abayafashe bakaba ba ‘Bihemu’.

Mu nkuru imwe ntibyakunda kutugaragariza rimwe uko ari 30, ariko nibura utugize buri ntara birashoboka.

Mu nkuru iheruka twagaragaje uturere tugize intara y’ Iburasirazuba , kuri iyi ncuro hatahiwe Intara y’ Amajyaruguru.

Uko uturere tw’intara y’Amajyaruguru twitabiriye kwishyuza inguzanyo za VUP

Ngo muri iyi myaka hagati ya 6 na 10 hari abapfuye ndetse n’abakennye.Umugenzuzi ati, “kuba amafaranga angana atya amara igihe nk’iki atishyurwa byerekana ko nta cyizere ko azagaruzwa, iyi gahunda ikabura ayo guha abandi igahagarara”.

Gakenke: 78%

Hagati ya 2009 na 2015 aka karere katanze miliyoni 710, hagiyeho inyungu ya 2% hagombaga kugaruzwa miliyoni 724 n’igice; yose yatangwaga akomba kwishyurwa mu mezi 12 gusa.

Muri aya yose, mbere ya 2019 hari hamaze kugaruzwa 565,668,044  angana na 78%; hakaba hazigaye 158,919,544. Muri aya yarin asigaye, igenzura ryasanze  harishyuwe 14,316,490 zingana na 9% mu mwaka wa 2019.

Muri make haracyabura 144,603,054 akiri mu baturage bayahawe, bayamaranye imyaka hagati y’itandatu n’icumi.

Burera: 79%

Aka karere katanze inguzanyo zingana na 829,962,647. Mu 2018, yari amaze kwishyurwa yanganga na 654,667,752 (79%), naho kugeza tariki ya 4 Ukwakira 2019, ayishyuwe yari amaze kuba 675,597,653.

Ni ukuvuga ko hakiri  154,364,994 atarishyurwa, akaba amaze imyka hagati y’itanu n’icumi. Amagenzura yabanje yari yasabye bahera ku rwego rw’umudugudu bareba abazifashe n’ingorane bahuye nazo zituma batishyura. Ariko nta kigaragaza ko byakozwe. Ubuyobozi buvuga ko byatewe n’uko akarere kari kacyegeranya urutonde rw’abo ba bihemu.

Musanze: 83.3%

Hagati ya 2009 na 2015, aka karere katanze 659,588,877 yagombaga kugaruzwa ari 673,040,335  kubera inyungu ya 2%; ariko hamaze kwishyurwa  560,541,051 (83.3%).

Zimwe mu mpamvu zitinza iyishyurwa ry’iyi nguzanyo, ni ukuba imwe mu mishinga yashowemo itabyara inyungu; ariko ngo hari n’abamaraga kuyafata bakahafata.

Ubuyobozi bw’akarere bunemeza ko hari miliyoni icumi n’igice (10,555,585) kamaze gukuraho amaso, zitazigera zigarurwa.

Gusa n’andi 101,943,699 asigaye, nta kigaragaza ko azaboneka kuko abayafite ntacyo biyemeza gifatika.

Rulindo : 76%

Muri miliyoni 522 zatanzwe n’akarere ka Rulindo, 382,469,029 niyo yabashije kwishyurwa kugeza 2018. Ubwo hari hasigaye 140,201,275 nayo igenzura ryasanze harabonetsemo 18,997,133 mu mwaka wa 2019.

Amaze kugaruzwa yose hamwe ni  401,560,336 angana na 76%. Ubu hakaba hasigaye  126,997,133 ( 24%) , amaze hagati y’imyaka ine n’icyenda.

Imishinga myinshi yarahombye, ariko nta n’ikigaragaza ko n’itarahombye yageze ku ntego yo kugabanya ubukene mu baturage.

Muri rusange iyi ntara iracyabarizwamo miliyoni 528 ziri mu baturage, zimaze imyaka icumi zitishyurwa, kandi amasezerano yo kuziguruzwa atarenzaga umwaka umwe.

Ibi biradindiza uyub mugambi mwiza wo kurwanya ubukene, kuko iyo abayafashe bagenda bayishyura buri mwaka, abo agirira akamaro baba bamaze kwikuba incuro icumi.

Akarere ka Gicumbi kuri iyi gingo ntacyo Raporo y’ umugenzuzi w’ Imari ya Leta ikavugaho.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *