Yanditswe na UMUHIRE Valentin
Urwego rw’ igihugu rw’ubugenzacyaha RIB ruravuga ko rumaze guta muri yombi abantu umunani barimo n’ umuyobozi w’ ibitaro bya Gitwe Bwana Urayeneza Gerard nyuma y’aho hatahuwe icyobo cyajugunywemo imibiri y’abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi.
Urayeneza Gerard , umuyobozi w’ ibitaro bya Gitwe
Imirimo yo gushakisha imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside bakajugunywa muri icyo cyobo kiri mu gikari cy’ibitaro bya Gitwe yasubitswe ejo ku cyumweru tariki ya 15 Kamena 2020 hamaze kuboneka imibiri y’abagera ku icumi.
Iki gikorwa cyaje gusubikwa nyuma yaho ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango , abafite ababo bishwe muri Jenoside bakeka ko baba barajugunywe muri icyo cyobo ndetse n’ubuyobozi bwa Ibuka basanze uburyo bwo gushakisha iyo mibiri hifashishijwe amaboko y’abaturage gusa bitoroshye , ahubwo bagafata umwanzuro wo gukoresha imashini yabunganira kugira ngo barebe neza niba imibiri yose yajugunywe muri icyo cyobo yaboneka.
Imirimo yo gushakisha imibiri yatabwe mu cyobo kiri muri ibi bitaro bya Gitwe yabaye isubitswe
Umuvugizi w’ ubugenzacyaha Marie Michelle Umuhoza avuga ko Urayeneza Gerard usanzwe ayobora ibitaro bya Gitwe akaba na nyiri kaminuza ya Gitwe yatawe muri yombi ejo ku cyumweru tariki ya 14 Kamena 2020 akaba afungiye kuri station ya polisi ya Kicukiro , mu gihe abandi barindwi batawe muri yombi kuri uyu wa mbere bakaba bafngiye kuri station uya Polisi mu Ruhango.
Ku byaha bakurikiranyweho , Umuvugizi wa RIB ati “ bose bakurikiranyweho icyaha cya Jenoside ndetse n’ ingengabitekerezo ya Jenoside , nibyo biri gukorwaho iperereza , ibyo byatangiye nyuma yuko RIB yabonye amakuru ko muri biriya bitaro hari imibiri y’abazize Jenoside , hanyuma itangira iperereza , ni muri urwo rwego rero hari abantu bari kugenda bafatwa kugira ngo babisobanure ndetse banagezwe imbere y’ ubutabera “
RIB ivuga ko abatawe muri yombi bagiye bafite ibikorwa bitandukanye bagiye bakora aho i Gitwe ari nayo mpamvu RIB ikeka ko bashobora kuba barabigizemo uruhare .
Marie Michelle Umuhoza avuga ko muri abo bamaze gufatwa harimo abakekwaho kuba baragiye kuri za bariyeri mu gihe cya Jenoside , ndetse ngo hari n’abakekwa kuba baragize ubufatanye mu guhisha amakuru ko iyo mibiri ihari ikaba itarashyingurwa mu cyubahiro ariko ko byose bizagenda bigaragazwa uko iperereza rizagenda rikorwa.