Yanditswe na UMUHIRE Valentin
Umuyobozi w’ Akarere ka Bugesera Bwana Mutabazi Richard avuga ko nubwo hari abafatanyabikorwa basanzwe bakorana n’Akarere mu bikorwa by’ iterambere ry’abaturage , ariko hari abigaragaje cyane mu gufasha aka karere guhangana n’ icyorezo cya COVID0-19 harimo n’umuryango mpuzamahanga utari uwa Leta Water Aid.
Mu nama murika bikorwa iherutse guhuza izi nzego zombi, Mayor Mutabazi yagize ati “Water Aid yabaye umufatanyabikorwa mwiza cyane muri ibi bihe , nababwiza ukuri hand washing stations zatangiriye navuga ngo muri aka karere.Ubwo COVID 19 yageraga mu gihugu mu nama ya mbere twakoze nk’abayobozi ikintu cya mbere badusabye kwari ugutegura aho abantu bagomba gukarabira intoki, twe rero twari twaramaze kuzuza eshatu iya hano ku biro by’akarere, iyo ku mupaka wa Nemba n’iyo ku bitaro bya Nyamata , byose kubera Water Aid”
Mayor Mutabazi avuga ko COVID-19 yaje ubusanzwe baramaze kugira igitekerezo cyo kubaka ahakarabirwa intoki cyane cyane ahahurira abantu benshi kubera icyorezo cya Ebola .
Aho bakarabira intoki ku biro by’Akarere ka Bugesera
Water Aid ivuga ko kuri ubu ishishikajwe no gufatanya n’aka karere mu gufasha abaturage kunoza isuku kugira ngo barusheho kwirinda ikwirakwizwa rya COVID-19.Umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri Water Aid –Rwanda Bwana Mbarushimana Jean Paul agira ati “ muri uyu mwaka w’ ingengo y’ imari tuzaruhaho kegereza abaturage ibikorwa by’ isuku kuko ubu ngubu isuku n’ isukura biri mu by’ibanze muri uru rugamba rwo guhangana na COVID-19.Twabihaye agaciro gakomeye rero”
Water Aid kandi yashyikirije Akarere ka Bugesera litiro 1960 z’isabune yo gukaraba intoki ndetse n’umuti ukoreshwa mu gusukura intoki (hand sanitizer ) litiro 1040 zikazakoreshwa mu bigo nderabuzima n’ ibitaro ndetse n’ahandi hahurira abantu benshi bakaneye gusukura intoki zabo .
Umuyobozi wungirije w’ Akarere ka Bugesera ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Madame Imanishimwe Yvette avuga ko muri iki gihe cya COVID 19 Water Aid yababaye hafi ndetse akanishimira n’iteganyabikorwa baberetse muri uyu mwaka w’ ingengo y’ imari birimo no kwagura ibikorwa byo gufasha abaturage kugira isuku, banubakira ibigo by’amashuri aho gukarabira intoki .Ati “ turizera ko amashuri azajya gutangira mu kwa cyenda byose bimeze neza kugira ngo gukaraba intoki tubigire umuco”
Visi Meya Yvette Imanishimwe aganira na Lambert Karangwa impuguke m isuku n’ isukura/Water Aid kuri gahunda y’ ibikorwa bagiye gufatanya muri uyu mwaka
Ubusanzwe Water Aid isanzwe ari umufatanyabikorwa w’ akarere ka Bugesera mu birebana n’ ibikorwa by’ isuku n’ isukura no kwegereza amazi meza abaturage .Ibi kandi bikanajyana no kwigisha abaturage binyuze mu itangazamakuru kwita ku isuku , igikorwa cyifujwe ko cyakongerwamo ingufu kuko bamaze kubona impinduka cyagize cyane cyane muri ibi bihe abaturage bari barasabwe kuguma mu ngo .