Yanditswe na UMUHIRE Valentin
Hoteli eshatu zo mu Mujyi wa Musanze kuva mu ijoro ryo ku wa gatandatu tariki 13 Kamena 2020 ziri mu kato kubera ko zanyuzwemo n’abantu nyuma bakaza gusanga baranduye COVID-19.Kuva ayo makuru yamenyekana zahise zishyirwa mu kato , abakozi bazo n’abageze muri izo Hotel bakaba bari gusuzumwa ngo barebe ko nabo baba barandujwe n’abo bantu ndetse no gukurikirana abo baba barahuye nabo bose .
Mu butumwa bwakwiriakwijwe ku mbuga nkoranyambaga mu gitondo cyo ku cyumweru tariki ya 14 Kamena bwavugaga ko “Central Command Post “ ari rwo rego rushinzwe gukurikirana ibirebana n’ iki cyorezo cya COVID-19 yatanze amakuru ko hari abantu batanu baje kugaragara ko banduye COVID-19 kandi ko banyuze muri izo Hotel twavuze haruguru ku matariki ya 05-06 Kamena 2020.
Ibi byatumye rero inzego zihinze gukurikirana iki cyorezo zifata icyemezo cyo kuhafunga kugira ngo habanze hakorerwe igangahurwa (decontamination) kugira ngo hatagira abandi bahandurira .
Ni muri urweo rwego rero abakozi b’ izi hoteli ndetse n’abandi bantu bose bazinyuzemo n’abazisanzwemo nyuma yaho amakuru amenyekanye ubu bari gukurikiranwa n’abaganga bari mu kato ndetse no muri izo hotel hakaba hari guterwamo imiti
Umuyobozi w’akarere ka Musanze, Nuwumuremyi Jeannine ari nawe ukuriye command Post y’Akarere ka Musanze yameje aya makuru avuga ko igikorwa cyo gusuzuma abageze muri izi hoteli gikomeje nyuma y’uko iki kibazo kigaragaye.
Ahabonetse umurwayi igikuba kiracika ariko ingamba zifatwa nyuma yuko umurwayi abonetse ntizikwiye guca igikuba
Umukozi ushinzwe imikoranire n’ itangazamakuru muri Minisiteri y’ Ubuzima Julien Mahoro nawe yemeza aya makuru ariko agahumuriza abaturage by’ umwihariko abanya Musanze ko nta gikuba cyacitse .Yabwiye VALUE NEWS ati “aya makuru ni ibintu bisanzwe bikorwa iyo hari uwabaye positive bikagaragara ko hari aho yanyuze ku buryo yahasiga ubwandu, harafungwa hakabanza hagakorerwa decontamination kugira ngo hatagira abandi bahandurira .”
Uyu mukozi wa Minisiteri y’Ubuzima yakomeje avuga ko kugangahura cyangwa “decontamination” ari igikorwa kimara amasaha make kuko aba ari ugutera umuti gusa , ariko ko n’abakozi ndetse n’abandi bose bakekwa ko baba baranyuze aho hantu hagaragaye ko hanyuze abaffite ubwandu nabo baba bagomba gupimwa kugira ngo nabo bataba barandujwe n’umurwayi wahanyuze bityo nabo bakanduza abandi .
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze nawe akaba ahumuriza abaturage ahubwo asaba ko barushaho kwirinda bubahiriza amabwiriza .Ati “Byagaragaye ko hari abantu bari banduye Coronavirus bahanyuze…. Icyo nabasaba cya mbere ni ukwirinda. Kugira ubwoba ntacyo byatumarira tutirinze. Amabwiriza arahari kandi arasobanutse nibayakurikize bakore ibyo bagomba gukora. Bambare agapfukamunwa, bakarabe kenshi ubishoboye agendane umuti wo gukaraba. »
Zimwe mu ngamba zifatwa iyo byagenze gutya harimo gushakisha abahuye n’abarwayi no kureba niba abo nabo nta bandi bahuye nabo, gutera imiti mu mazu cyangwa amamodoka bagendagamo, gufata ibizamini, gushyirwa mu kato , kuvurwa aho bibaye ngombwa n’ izindi ngamba .
Ibi rero ngo ntibikwiye guca abanya Musanze intege ahubwo bakwiye gukomeza gukaza ubwirinzi bubahiriza amabwiriza ya Minisiteri y’Ubuzima .