Musanze : Padiri uregwa gusambanya umwana akamutera inda yarekuwe by’agatenganyo

Yanditswe na Setora Janvier 

 

Urukiko rwisumbuye rwa Musanze kuri uyu wa mbere , tariki ya 15 Kamena 2020 rwasomye icyemezo ku  bujurire bwa Padiri Dukuzumuremyi Léonard ukekwaho  gusambanya umwana w’umukobwa w’imyaka 17 aho yari yarajuririye icyemezo cyafashwe n’urukiko rw’ibanze rwa   Gakenke cyo gukurikiranwa afunze by’agateganyo muri Gereza ya Musanze.

Ni urubanza rwaburanishijwe ku 09 Kamena 2020 ubwo Padiri Dukuzumuremyi Leonard mu mpuzankano y’iroza ari kumwe  n’abunganizi be  Me Icyitegetse  Godelive na Izere Iradukunda Germain  bari imbere y’urukiko  rwari ruyobowe na  Bizimana Innocent ari kumwe n’umwanditsi warwo  .Ni mu gihe ku ruhande rw’ Ubushinjacyaha  bwari buhagarariwe na Bukirande  Buseruka John na Hagengimana Edouard.

Mu isomwa ry’urubanza  rw’ifunga n’ifungura by’agateganyo , imbere y’urukiko hagaragaye  abunganira Padiri Dukuzumuremyi  Leonard gusa  kuko  ari uregwa n’ubushinjacyaha ntibahabonetse.

Urukiko  rumaze gusoma impamvu  zatumye  Padiri Dukuzumuremyi Leonard  ndetse n’ibyo abunganizi be bongereye kubyo Padiri yavuze;

Urukiko kandi rusomye  ibimenyetso byose byatanzwe n’ubushinjacyaha  n’imvugo  z’umwana ubwe bivugwa ko yahohotewe ndetse n’iz’abatangabuhamya babajijwe  mu iperereza ry’ibanze mu bugenzacyaha (RIB) aho  ibimenyetso byashingiweho  ubwo urukiko rw’ibanze rwa Gakenke  rwaburanishaga urubanza rw’ifunga n’ifungura , rwasanze  uko imiterere y’icyumba cya Padiri giteye  harimo  ibimenyetso bivuguruzanya.

Urukiko rwagaragaje ko  amafoto yafashwe  mu cyumba cya Padiri Dukuzumuremyi Léonard  kuwa 12 Gicurasi 2020, imiterere y’icyo cyumba idahuye neza n’ibyo  urega avuga   ndetse n’imvugo  z’abatangabuhamya barimo Adeline  uhakana ko nta kintu yigeze avugana n’umwana  urega ko yahohotewe  mu gihe n’imvugo ya Padiri Bigirimana Marius itahabwa agaciro nk’ikimenyetso simusiga cy’uko Padiri Dukuzumuremyi  Léonard yasambanije  uwo mwana w’umukobwa.

Urukiko rugendeye kandi ku  nyandiko ya Muganga (Expertise  Médico-légale) yo kuwa 14 Gicurasi 2020 igaragaza ko Padiri Dukuzumuremyi Léonard  adasiramuye  mu gihe umukobwa we yavuze ko asiramuye ubwo yari  mu bugenzacyaha.

Rusuzumye kandi  ikimenyetso cyatanzwe n’ubushinjacyaha ko  uyu Padiri Dukuzumuremyi  Leonard  hari imfashanyo yahaga uyu muryango ,  rwasanze iyi mfashanyo  itaratangwaga na Padiri ku giti cye ahubwo ari imfashanyo yatangwaga na  Cartas.

Urukiko shingiye kandi ku itegeko numero  027/2019 ryo kuwa 19/09/2019 ryerekeye  imiburanishirize  y’imanza z’inshinjabyaha( Code de Procédure Pénale) mu ngingo ya ryo ya 88, rumaze  kandi gusuzuma ibi  bimenyetso byose  n’imvugo z’ abatangabuhamya  zivuguruzanya  harimo n’iz’umubyeyi  we Mukamana Victoire , rwasanze  ibyashingiweho   mu rukiko  rw’ibanze rwa Gakenke buidahagije , bityo rusangaubujurire bwa Padiri Dukuzumuremyi Léèonard  bufite ishingiro  ko agomba gufungurwa by’agateganyo  agakurikiranwa ari hanze mu gihe hagitegerejwe  ko umukobwa abyara, hagakorwa isuzuma rya muganga rishingiye ku isano y’amaraso  (ADN/ DNA).

Urukiko rwapfundikiye isomwa ry’iki cyemezo  saa kumi z’umugoroba  (16h00),  rutegeka ko Padiri Dukuzumuremyi Léonard afungurwa by’agateganyo akajya yitaba  wa gatanu wa buri kwezi mu gihe cy’amezi atandatu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *