Musanze : Uwari  Gitifu wa Cyuve  na bagenzi be barekuwe n’urukiko basanga RIB ibategerereje ku muryango wa Gereza 

 

Uwari Gitifu w’umurenge wa Cyuve Sebashotsi Gasasira Jean Paul, Gitifu w’akagari ka Kabeza Tuyisabimana Jean Leonidas, abadaso 2 Nsabimana Anaclet na Abiyingoma Nsanzumuhire Sylivan, bakurikiranyweho ibyaha byo gukubita no gukomeretsa abaturage,  tariki ya 10 Kamena 2020 urukiko  rwisumbuye rwa Musanze  rwafashe icyemezo cyo kubarekura ,nyuma y’ ubujurire , bakaburana bari hanze.  Gusa ubwo bafungurwaga muri Gereza ya Musanze  basanze  urwego rw’ubugenzacyaha RIB rubategerereje hanze  ya Gereza   rwongera kubata muri yombi batarenze umutaru.

Umuvugizi w’ ubugenzacyaha Marie Michelle Umuhoza yabwiye VALUE NEWS ko  abo bagabo bose bongeye gutabwa muri yombi  kubera ibindi byaha bishya bakurikiranyweho birimo icyaha cya ruswa  no gushaka gutoroka ubutabera .

Icyemezo cyo kubafunga by’agateganyo muri gereza ya Musanze cyari cyarafashwe n’urukiko rw’ibanze rwa Muhoza kuwa 28 Gicurasi 2020 .

Ni icyemezo abaregwa bose uko ari 4 bahise bajuririra mu rukiko rwisumbuye rwa Musanze maze  urubanza rwabo ruburanishwa kuwa 09 Kamena 2020 , urukiko runafata icyemezo cyo kubafungura kuwa 10 Kamena 2020 .

Kuwa 11 Kamena 2020, ubwo urwego rw’igihugu rushinzwe amagereza rwashyize mu bikorwa icyemezo cy’urukiko, rurekura Gitifu Sebashotsi Gasasira Jean Paul na bagenzi be ariko birangira badatashye iwabo mu rugo kuko urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rwongeye kubafata rurabafunga hiyongereyeho undi mudaso (DASSO) witwa Maniriho Martin.

Muri Video yacicikanye ku mbuga nkoranyambaga ndetse inifashishwa n’ ubushinjacyaha muri uru rubanza, aba bagabo bakubita Nyirangaruye Clarisse na musaza we uyu mu DASSO Maniriho Martin ayigaragaraho ariko we ntiyari mubatawe muri yombi none nawe kuri iyi ncuro RIB yaramufunze .Ngo bararegwa ruswa no gushaka gutoroka ubutabera.

Mu isesengura ry’abantu bamwe mu bakurikiranye uru rubanza  ndetse bafite n’aho bahurira n’amategeko  bavuga ko kuba RIB itangaza ko yongeye kubata muri yombi ako kanya bakirekurwa , bagashinjwa ibyaha bya ruswa  no gushaka gutoroka ubutabera kandi bataranarenga ubuso bwa gereza byateye urujijo  mu bantu .

Umwe muri bo yabwiye VALUE NEWS ati “ urebye ibimenyetso simusiga ubushinjacyaha bwagaragarije urukiko , unashingiye ku ngingo za  74, 75, 76 na  77  by’itegeko rigena imanza nshinjabyaha ,biragoye kumva  ngo urukiko rwabarekuye .

Uyu musesenguzi  utarashatse ko amazina ye atangazwa  yongeraho ati “ntaho urukiko rwari guhera rurekura abaregwa cyane ko n’icyaha baregwa gihanishwa igihano cy’igifungo kirenze imyaka 2 nkuko bigaragara mu ngingo y’121 y’itegeko nimero 68/2018 ryo kuwa 30/08/2018.

Undi musesenguzi avuga ko kuba RIB itangaza  ko aba baregwa bongeye gutabwa muri yombi  kubera ruswa , ndetse bagatabwa muri yombi ako kanya  batararenga amarembo ya gereza  bishobora kuba bifitanye isano n’imigendekere y’urubanza rwa mbere  baregwamo gukubita no gukomeretsa .

Hari amakuru agera kuri VALUE NEWS avuga ko na mbere bajya gutabwa muri yombi bashatse gutanga ruswa ku bakozi ba RIB bakayanga .

Ubwanditsi

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *