Musanze:Ushinzwe umutekano mu mudugudu wa Murora yishe mugenzi we amutemye

Yanditswe na UMUHIRE Valentin

Mu murenge wa Gacaca, Akagari ka Gakoro ,Umuyobozi ushinzwe umutekano mu mudugudu wa Murora witwa Uwiringiyimana w’imyaka 27, mu ijoro ryo  kuri uyu wa mbere tariki ya 15 Kamena 2020 ,yatemye mugenzi we witwa  Mutuyimana w’imyaka 35 wari umuyobozi ushinzwe umutekano mu mudugudu wa Gahama  aramwica .

Amakuru agera kuri VALUE NEWS nuko hari hashize iminsi itatu uyu Uwiringiyimana yaraburiwe irengero nyuma yuko atemye umugore we akamukomeretsa bikomeye ubu akaba ari kuvurirwa mu bitaro bya Ruhengeri.

Akimara  gutema umugore  we ngo yahise atoroka baramubura , ariko inzego z’ ubuyobozi zikomeza kumushakisha aho yaba yihishe .

Mu masaha y’umugoroba  wo kuri uyu wa  mbere ubwo bageragezaga kumushakisha, uyu mugenzi we Mutuyimana  ngo yagiye kumushakira aho yakekaga ko yaba yihishe ngo atabwe muri yombi undi aramutanga  ahita amutema aramwica .Umurambo we ubu wajyanwe mu buruhukiro bw’ ibitaro bya Ruhengeri .

Amakuru agera kuri VALUE NEWS kandi aravuga ko uyu Uwilingiyimana akimara gutema umugore we ngo yahise avuga ko azakurikizaho umuyobozi w’ umudugudu wa Murora.

Kugeza nubu ntawe uzi aho yahise arengera inzego z’umutekano zikaba zikomeje kumushakisha ariko hagati aho abaturage ba Gakoro bo bahiye ubwoba bakeka ko aramutse atabonetse ngo atabwe muri yombi ashobora no kuza gutema abandi.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’ akagari ka Gakoro Madamu Mukankusi Eugenie yabwiye VALUE NEWS ko ibi bikimara kuba inzego z’umutekano hamwe n’umuyobozi w’Akarere ka Musanze batabaye  ariko  barinze bava muri ako kagari uyu wakoze ibara ataraboneka .

Nta makuru y’impamvu zateye uyu ushinzwe umutekano gukora ibi turamenya , gusa VALUE NEWS irakomeza kubakurikiranira iby’aya makuru .

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *