Rusizi:Barasaba ko imvugo zikoreshwa kuri  RUSIZI  muri iki gihe cya COVID-19  zagororwa

 

Yanditswe na UMUHIRE Valentin

 

Akarere ka Rusizi n’aka Rubavu  ni two turere tubiri twashyizwe mu kato  nyuma yuko hagaragariye ubwandu  bushya mu karere ka Rusizi ndeste imibare ikaba ikomeza kugenda yiyongera umunsi ku munsi .Ku munsi w’ ejo ku cyumweru tariki ya 14 Kamena 2020 hagaragaye abarwayi 41 ku bantu 3495 bapimwe  , Minisiteri y’ Ubuzima ivuga ko  abarwayi bashya bakomeje kugaragara  mu karere ka Rusizi, bityo ko abaturarwanda bose basabwa gukomeza kwitwararika .

Kuba Rusizi ikomeje kugaragaramo abarwayi bashya ba COVID-19 biratuma igaruka cyane mu biganiro by’ abaturarwanda ndetse n’abandi bantu bakurikiranira hafi amakuru y’u Rwanda  baba mu mahanga.Ku mbuga nkoranyambaga Rusizi iragarukwaho cyane,ibi bikaba byatangiye gutera impungenge abantu bamwe  biganjemo  abanyarusizi ko ngo  uburyo bavugwaho iki cyorezo  bisa naho aribo bahariwe umuzigo igihugu gifite   kandi ari ikibazo rusange .

Umuntu umwe wiyise Prosper ku mbuga nkoranyambaga  yagize ati “Ndasaba abavandimwe tubana muri iyi Group ko mu gihe tuvuga Corona I Rusizi twajya dukoresha uburyo bwinjiza ikibazo cya Rusizi mu buryo rusange bw’igihugu cyose.”

Proper akomeza  asaba ko ngo aho kuvuga ngo  “I Rusizi barakomerewe  abantu bakwiye kuvuga  ngo  “ igihugu cyacu kirugarijwe na Corona”.

Ngo ibi  bituma abantu batuye Rusizi batiyumva nkaho bari  mu kato bonyine   ahubwo ko  byanafasha abanyarwanda bose  kumva ko  “  akari I Rusizi natwe katatworoheye.”

Uyu muturage akomeza  agira ati “Impamvu mbivuga nuko na ririya tangazo rya Minisiteri y’ ubuzima  Hari abo muganira ukumva ribateye ipfunwe surtout b’abanya-Rusizi kabone nubwo ntakundi ryakwandikwa kutari kuriya, nkahantu nzi neza nanjye birambabaza.”

Prosper mu butumwa bwe yakwirakwije ku mbuga nkoranyambaga  asoza agira ati “Wenda urumva bisanzwe ariko Akarere kamwe kuba kakwibasirwa n’icyorezo utundi tumeze neza nubwo bitanga ihumure ariko biba biteye ikibazo ku bavandimwe basangiye igihugu nanone.”

Aha agasoza akebura abantu ngo hato hatazagira ubyuririraho  akaba nka kwa kundi byahoze kera   ahahoze imvugo igira  iti “ banyarwanda , banyarwandakazi namwe ba nyacyangugu….”

 

One Reply to “Rusizi:Barasaba ko imvugo zikoreshwa kuri  RUSIZI  muri iki gihe cya COVID-19  zagororwa”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *