Musanze  :Uwilingiyimana waraye atemye umuntu akamwica amaze gutabwa muri yombi

Yanditswe na UMUHIRE Valentin

 

 Mu murenge wa Gacaca, Akagari ka Gakoro ,Umuyobozi ushinzwe umutekano mu mudugudu wa Murora witwa Uwiringiyimana w’imyaka 27, mu ijoro ryo  kuri uyu wa mbere tariki ya 15 Kamena 2020 ,yatemye mugenzi we witwa  Mutuyimana w’imyaka 35 wari umuyobozi ushinzwe umutekano mu mudugudu wa Gahama  aramwica .

Uyu mugabo waraye akoze aya marorerwa  mu ijoro ryakeye   agahita ahunga , kuri ubu amaze gutabwa muri yombi mu murenge wa Cyanika, Akarere ka Burera akaba afungiwe kuri sitasiyo ya polisi ya Cyanika .

Mbere yuko atema mugenzi we  wari uri kumushakisha  ngo atabwe muri yombi  , hari hashize iminsi itatu atemye umugore we aramukomeretsa bikomeye ubu akaba ari kuvurirwa mu bitaro bya Ruhengeri.

Akimara  gutema umugore  we ngo yahise atoroka baramubura , ariko inzego z’ ubuyobozi zikomeza kumushakisha aho yaba yihishe .

Mu masaha y’umugoroba  wo kuri uyu wa  mbere ubwo bageragezaga kumushakisha, uyu mugenzi we Mutuyimana  ngo yagiye kumushakira aho yakekaga ko yaba yihishe ngo atabwe muri yombi undi aramutanga  ahita amutema aramwica .Umurambo we ubu wajyanwe mu buruhukiro bw’ ibitaro bya Ruhengeri .

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *