Musanze:Gitifu  wa 14 w’Umurenge wa Cyuve  mu myaka 14 yimitswe 

Yanditswe na Setora Janvier 

 

 Bisengimana Janvier  wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ Umurenge wa Muhondo  mu karere ka Gakenke niwe wahawe inshingano zo kuyobora umurenge wa Cyuve ,Akarere ka Musanze, mu Ntara y’Amajyaruguru.Abaye umunyamabanga  nshingwabikorwa wa 14 uyoboye uyu murenge mu myaka 14 ishize, akaba asimbuye kuri uwo mwanya Kamanzi Jean Bosco  wari gitifu w’umusigire nyuma yaho uwawuyoboraga Sebashotse Jean Paul atawe muri yombi azira gukubita abaturage, ibyaha byiyongereyeho icya ruswa no gushaka gutoroka ubutabera.

Gitifu mushya Bisengimana Janvier (iburyo) ahererekanya ububasha na mugenzi we asimbuye Kamanzi Jean Bosco wari Gitifu w’ umusigire 

Kuri uyu wa gatatu nibwo habayeho ihererekanyabubasha imbere y’abagize inama njyanama y’umurenge ,abakozi b’umurenge, n’izindi nzego zitandukanye z’abafatanyabikorwa b’umurenge.

Ishusho y’umurenge wa Cyuve yagaragarijwe  na mugenzi we  Kamanzi Jean  Bosco wawuyoboraga  by’agateganyo kuva kuwa 18 Gicurasi 2020,  harimo ko mu byihutirwa  umurenge ufite gahunda harimo  kubaka ibyumba by’amashuri 21 n’ubwiherero 36 .

Ikindi nuko uyu murenge nta  deni na rimwe ufite  ahubwo ko  kuri Konti hariho Miliyoni cumi na zirindwi(17.000.000 frw), ndetse hakabaho  na Miliyoni eshanu (5.000.000 frw) zigomba kongerwa kugira ngo  hagurwe imodoka y’umutekano.

Gitifu mushya wa Cyuve Bisengimana Janvier yabwiye  abitabiriye uyu muhango ko mu byibanze bimuzanye harimo guteza imbere ubuhinzi no kubungabunga umutekano .Ati “ Sinje gusenya ibyubatswe ahubwo nje gufatanya n’abaturage namwe nk’abakozi b’umurenge gukomeza guteza imbere abaturage, tuzamura umuhinzi, tubungabunga umutekano ku buryo muri Musanze, umurenge wa  Cyuve uzahora ku isonga ariko kandi tugafatanya kugira ngo tunoze ibisabwa kunozwa.”

Abatuye mu Cyuve n’abandi bakurikiranira hafi mu by’imiyoborere bavuga ko Bisengimana Janvier afite akazi katoroshye ko kuzana impinduka muri uyu murenge wa Cyuve ngo kuko ufite ibibazo bisa n’ibishaka kuba umwihariko wa Cyuve nyamara ahubwo bisa n’iby’ahandi ahubwo bigatinzwa n’umurindi w’abayobozi babidebekera mu kubishakira umuti urambye.

Aha ni naho Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Musanze Bagirishya Pierre Claver yahereye ashimira uyu Gitifu mushya wa Cyuve wiyemeje kuza kuyobora uyu murenge avuye mu kandi karere.

Bwana Bagirishya  yavuze ko icyo bifuza nk’ubuyobozi bw’ Akarere ari uko Cyuve yatera imbere abaturage n’abayobozi bafatanije .Ati “Uyu muyobozi mushya aje gufatanya namwe kuzamura umurenge wanyu mu iterambere ry’umuturage. Muzamwibonemo kandi nawe abibonemo ku buryo mwahindura isura itari nziza y’umurenge wa Cyuve. Bityo rero nidufatanye duhindure amateka y’uyu murenge , tuwugire umurenge mwiza kuko ufatwa nk’umurenge w’Umujyi nyuma ya Muhoza” .Muri Cyuve kuri ubu hari ikibazo cy’abakozi cyane cyane muri tumwe mu tugari tutagira ba Gitifu ndetse n’abashinzwe iterambere bazwi nka SEDO.

Gusa Umunyamabanga nshingwabikorwa w’ Akarere ka Musanze yasezeranije abaturage ba Cyuve ko bigiye gukemuka vuba .Ati ”Icyorezo cya Covid-19 cyadukomye mu nkokora ariko mu minsi ya vuba inzego zituzuye zizuzuzwa, gusa buri wese nagire uruhare mu gufasha uyu muyobozi mushya.”

Ibiro by’Umurenge wa Cyuve , Akarere ka Musanze 

Bisengimana Janvier wahawe kuyobora umurenge wa Cyuve aje kuri uyu mwanya akurikiye abanyamabanga nshingwabikorwa bagera ku 10 n’abanyamabanga nshingwabikorwa b’agateganyo bagera kuri 3 mu gihe cy’imyaka 14.

Umurenge wa Cyuve ufite ubuso bwa kirometero kare 33,7, abaturage 45.742.Ukaba umwe mu mirenge 15 igize akarere ka Musanze .Ni umurenge ugizwe n’ ibice bibiri , igice cy’ icyaro kigaragaramo imirimo y’ ubuhinzi  cyane cyane ibirayi n’ ibishyimbo  n’ igice cy’Umujyi ubu kiri guturwa cyane .

.

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *