Musanze:Haburanishijwe urubanza uwari Gitifu Sebashotsi na bagenzi be barezemo RIB,Polisi na Parike

Yanditswe na Setora Janvier

 

Uwari  Gitifu w’umurenge wa Cyuve Sebashotsi Gasasira Jean Paul na bagenzi be, uwari Gitifu w’akagari ka Kabeza, Abadaso(DASSO) 2 Abiyingoma Nsanzumuhire Sylivan na Nsabimana Anaclet , baburanye mu rukiko rwisumbuye rwa Musanze, kuri uyu wa kane, tariki ya 18 Kamena 2020 urubanza baregamo ukuriye ubugenzacyaha (DCI) Murenzi Joseph, Komanda wa sitasiyo ya Muhoza CIP Kayitesi Speciose n’umushinjacyaha ku rwego rwisumbuye Hagenimana Edouard bavuga ko bafunzwe mu buryo budakurikije amategeko.

Ni urubanza ragombaga kuba rwaburanishijwe mu gitondo cyo kuri uyu wa kane, tariki ya 18 Kamena 2020 ariko rwimurirwa ku isaha ya saa munani zo kuri uyu wa kane ariko nabyo ntibyubahirijwe kuko urubanza rwatangiye saa cyenda n’igice z’igicamunsi(15h30′).

Abarega bose bari kumwe n’abunganizi babo Me Habiyakare Ndwaniye Emmanuel na Me Kamanzi , bari imbere y’urukiko n’ubushinjacyaha buhagarariwe na Nkikabahizi Francois, basobanuye imiterere y’ikirego cyabo n’abo barega n’impamvu bashingiraho bavuga ko bafunzwe mu buryo bunyuranije n’amategeko.

Abaregwa muri uru rubanza havugwamo umugenzacyaha ukuriye abandi mu karere ka Musanze Murenzi Joseph, Komanda wa Sitasiyo ya Polisi CIP Kayitesi Speciose n’umushinjacyaha ku rwego rwisumbuye Hagenimana Edouard.

Bamaze gusomerwa imyirondoro yabo no kwemeza ko ariyo, ubushinjacyaha bwatanze inzitizi muri uru rubanza yo kutaruburanisha kuko abaregwa bose bari badahari kandi ngo bagomba kwisobanura. Aha ubushinjacyaha bwifuzaga ko urukiko rwabanza gusuzuma iyi nzitizi.

Urukiko rwahaye umwanya umwunganizi mu mategeko wa Sebashotsi Gasasira Jean Paul witwa Me Habiyakare Ndwaniye Emmanuel abimburira abandi avuga ko umukiriya we Sebashotsi Gasasira Emmanuel na bagenzi be Tuyisabimana Jean Leonidas, Abiyingoma Nsanzumuhire Sylivan na Nsabimana Anaclet bafunzwe mu buryo bunyuranije n’amategeko.

Agira ati” Singombwa ko iyi nzitizi yahabwa agaciro kandi abaregwa bose barahamagajwe mu buryo bukurikije amategeko. Njyewe mbona iyi ngingo itahabwa agaciro.”
Mugenzi we Me Kamanzi yamwunganiye avuga ko umucamanza asuzuma ikirego cyatanzwe n’abarega, umucamanza agatumiza abaregwa bakaza, bataza agafata icyemezo. Aha ni naho yahereye ashingira ku ngingo ya 144 y’igitabo cy’imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha igira iti “Utanga ikirego cy’uko afunze cyangwa afite umuntu ufunze mu buryo bunyuranye n’amategeko agitanga mu rukiko rufite ububasha bwo kuburanisha icyaha cyo gufunga binyuranyije n’amategeko ruri hafi y’aho afungiye mu buryo busanzwe nk’utanga ikirego atisunze ubushinjacyaha.”

Urukiko rushingiye kuri iyi ngingo ya 144 y’igitabo cy’imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha, rwasanze ari ngombwa gukurikiza ibiteganywa n’iyi ngingo, bityo urubanza ruraburanishwa.

Mu gusesengura imiterere y’ikirego n’impamvu yateye Sebashotsi Gasasira Jean Paul na bagenzi kurega abavuzwe haruguru nkuko byasobanuwe na Me Habiyakare Ndwaniye Emmanuel ngo nuko hatubahirijwe icyemezo cy’urukiko cyo kuwa 10 Kamena 2020 cyo kubafungura by’agateganyo ku cyaha bakurikiranweho cyo gukubita no gukomeretsa Nyirangaruye Clarisse na musaza we .Manishimwe Jean Baptiste.

Ati”Kuwa 10/06/2020, urubanza rwasomwe bwije bibangombwa ko abafunzwe bafungurwa muri Gereza kuwa 11/10/2020 ariko bagifungurwa RIB ikongera kubafata ikabafunga kubera urupapuro rufata (Mandat d’amener) yasinyweho n’umushinjacyaha Hagenimana Edouard ndetse yagezwa kuri Polisi na Komanda CIP Kayitesi Speciose agahita abafunga na buri n’ubu.Ibi ni byo byatumye dutanga ikirego kuko bigaragara ko icyemezo cy’urukiko kitubahirijwe.Tugasaba ko urukiko rwashishoza rukabarenganura.”

Uyu mwunganizi Me Habiyakare Ndwaniye Emmanuel yakomeje abwira urukiko ko n’ingingo ya 151 y’itegeko nshinga rya Repubulika y’u Rwanda itubahirijwe mu ifatwa ryabo ndetse ashimangira ibyo avuga yifashishije ingingo ya 90 y’igitabo cy’imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha igira iti “iyo ukurikiranyweho icyaha afatiwe icyemezo cyo kudafungwa by’agateganyo cyangwa icyo kutongererwa igihe cy’igifungo, ntashobora kongera gufungwa kubera cya cyaha yarezwe, keretse habonetse izindi mpamvu nshya kandi zikomeye zituma agomba gufungwa by’agateganyo.”

Uwari Gitifu Sebashotsi yahawe umwanya ngo agire icyo abivugaho maze agira ati ” Mu bushishozi bw’urukiko , twasabaga ko twarenganurwa kuko n’ubundi dufunzwe kanndi urukiko rwari rwaturekuye tukongera gufatwa.”

Me Kamanzi wunganira Tuyisabimana Jean Leonidas, Abiyingoma Nsanzumuhire Sylivan na Nsabimana Anaclet yashimangiye ko Sebashotsi Gasasira Jean Paul na bagenzi be bafunzwe mu buryo bunyuranije n’amategeko hagendewe ku ngingo ya 143 y’igitabo cy’imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha , agace kayo ka 3 n’aka 9.
Aha ni naho yahereye asaba urukiko ko abo bunganira barenganurwa hagendewe no ku ngingo ya 29, 30 n’iya 31 y’igitabo cyavuzwe haruguru

Mu gusoza uyu Me Kamanzi yasabye urukiko gusesengura icyaha bafungiye cya Ruswa kuko we yashimangiraga ko nta bimenyetso gifitiwe ndetse ko ari n’icyaha gikurikiranwa ku mpande zombi zirimo uwayitanze n’uwayihawe aho yasaba urukiko kumenya impamvu abayitanze bo badafunzwe, bityo asabaurukiko kubarenganura.
Ati” Abakoranye icyaha cya ruswa bakurikiranwa bombi none abafunzwe ko ari aba abayitanze bo barihe? Biragaragara ko badafungiye icyaha cya Ruswa ahubwo bafungiye akarengane. Urukiko rwabisuzuma maze rugatanga ubutabera.”

Ubushinjacyaha bwongeye guhabwa ijambo maze buvuga ko ikirego cyatanze na Sebashotsi Gasasira Jean Paul na bagenzi be cyateshwa agaciro kuko ngo ibyo bari bafungiye , bitandukanye kure nicyo bafungiye .
Buti ” Iyo Gereza imaze gusinya impapuro zifungura umuntu, icyemezo cy’urukiko kiba cyubahirijwe. Bityo, ibyo RIB yakoze biri mu nshingano zayo ahubwo nibategereze , bazabisobanurirwa kuko igihe cyabyo kirahari. Nibareke RIB ikomeze akazi kayo naho icyemezo cy’urukiko cuyo cyarubahirijwe kandi n’ibyanditse ku rupapuro rufata (Mandat d’Amener) bitandukanye n’ibyo bari bafungiwe.”

Uwari Gitifu Sebashotsi Gasasira Jean Paul na bagenzi be ndetse n’abunganizi babo bongeye guhabwa ijambo ngo bagire icyo bongera ku rubanza rwabo maze bose bahuriza kuri kimwe cyo kubarekura bagataha mu ngo zabo ngo nibwo icyemezo cy’urukiko kizaba cyubahirijwe.

Nyuma yo kumva impande zombi, urukiko rwapfundikiye urubanza ku isaha ya saa kumi n’imwe z’umugoroba (17h00) rumenyesha ababuranyi bose ko ruzasomwa kuwa kabiri, tariki ya 23 Kamena 2020 saa cyenda z’igicamunsi(15h00)

2 Replies to “Musanze:Haburanishijwe urubanza uwari Gitifu Sebashotsi na bagenzi be barezemo RIB,Polisi na Parike”

  1. Hello
    Ariko ndabona atari RIB , Police cg Parquet byarezwe ! ahubwo mudufashe kubyumva kimwe . Njye ndabona harezwe abantu kandi amazina yabo mwayanditse !!!

  2. Gusa biteye agahinda kumva abantu bakubitwa n’abashinzwe kubarinda mbese no ukurenganywa n’ushinzwe kukurengera gusa nkomeje gushimira cyane RIB n’ubushinjacyaha ko bagerageza ukobashoboye mukubahiriza amategeko ariko nkanenga abacamanza birengagiza into babona nka video yafashwe abantu bakubitwa ariko reka mbabaze ko uwakubiswe yagize ububabare bwa80% ubwo hari hasigaye kangahe% ngo apfe ubwose murumva bataruta icyorezo!!!!!!!!!!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *