Rusizi: Bahangayikishijwe  n’indi minsi 15 y’akato, inzara ngo ibamereye nabi

Ingabire Rugira Alice

 

Bamwe mu baturage bo mu karere ka Rusizi  bo mu mirenge iri mu kato babwiye VALUE NEWS  ko batunguwe no kwisanga muri Guma mu rugo  nyamara ngo bari bafite icyizere ko akato karangiye bagiye gusohoka mu ngo bakajya  gushakisha imibereho.Nyamara ngo batunguwe n’ uko itangazo ry’ ibyemezo by’inama y’abaminisitiri ryaje  ahubwo rishimangira gahunda ya Guma mu rugo , ibintu bavuga ko bitaza kuborohera kubera inzara.

Mu mujyi wa Kamembe  nta n’inyoni itamba , Guma mu rugo yabye Guma mu rugo 

Mu masaha ya mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu  mu mujyi wa Kamembe hagaragayemo abaturage bari bavuye mu ngo zabo bajya mu kazi nkuko bisanzwe ngo kuko bari baziko iminsi ya Guma mu rugo bahawe irangiye .Abo ni abatari bumvise ko Inama y’Abaminisitiri  yabongereye iminsi yo kuguma mu rugo kubera icyorezo cya COVID-19 gikomeje kwibasira ako Karere.Kimwe na Rubavu rero  Rusizi ikaba ikomeje gushyirwa mu kato mu rwego rwo kwirinda kugikwirakwiza

Bamwe mu baganiriye n’umunyamakuru wa VALUE NEWS I Rusizi  baravuga ko  batorohewe na mba  na gahunda ya Guma mu rugo .

Uwimana Gratien wo  mu Murenge wa Gihundwe yagize ati”Nazindutse njya mu mujyi wa Kamembe kuko uko niyumvishaga nuko rwose bari buturekure tugakora natwe tukinjira mu buzima busanzwe nk’abandi none nahuye n’abashinzwe umutekano bansaba gusubira mu rugo nuko namenye ko twongerewe indi minsi, ubu ndibaza uko ndabaho byanyobeye n’umuryango wanjye aho twacungiraga ntaho twarashiriwe ubu turi kwicira isazi mu jisho.”

Mugenzi we Ndikumwenimana Emmanuel nawe atuye mu murenge wa Gihundwe yunzemo ati” Guma mu rugo twongerewe nayifashe nk’umuzigo ukomeye kuri Rusizi , ese nta kuntu bari kuyigira byibuze iminsi irindwi koko ubuse twabuze aho twerekera kuva mu kwezi kwa gatatu ubuzima bwarahagaze , nubwo hari abavuga ko tutigeze twubahiriza amabwiriza njyewe sinemeranya nabo, abaturage ntako tutagize twirinda ahubwo tuzize abayobozi b’inzego z’ibanze badashyira mu bikorwa imyanzuro iba yafashwe.”

Ubuzima bwa Rusizi bwarushijeho gukara, nta bantu yaba mu Mujyi no mu nkengero zawo  , ibikorwa byinshi byarahagaze ndetse  hari  n’abavuga ko inzara igiye kubatsinda mu nzu kuko n’ ibiribwa bemerewe n’ ubuyobozi ngo ntabyo bigeze babona .

Umutoni Dalia atuye mu murenge wa Gihundwe ati”Imirimo myinshi yarahagaze nakoreraga abarobyi none ikiyaga cya Kivu kirafunze ubu ndi kubura icyo nihera abana , udufaranga nacungiragaho twa koperative bari bamaze iminsi bangujije ngo nongere igishoro naratumaze none ndibaza ukuntu ubuzima bugiye kugenda muri iyi minsi twongerewe nta byo kurya  dufite ,twari dutunzwe no gushabika rwose nta munyarusizi wagumye mu rugo ni inzara iri butwiyicire , Leta igire icyo ikora rwose kuko imibereho yacu iteye agahinda.”

Kongererwa iminsi ya Guma mu rugo  abanya Rusizi baravuga ko ari inkuru yabaciye umugongo kuburyo nanubu bamwe batarabasha kubyakira .

Hafashimana Silas utuye mu murenge wa Kamembe agira ati”Yego imibare ikomeje kuzamuka ariko barebe n’imibereho yacu abaturage , abana bacu barashonje inzara ni yose nta kintu na kimwe umuntu yakora kandi ngo udakora nta karye , bakwiye kureba ibikorwa bimwe bisigara byunganira imibereho y’abaturage ntibibe nk’agahimano , kuko twebwe abaturage ntako tutagize ariko ubuyobozi budufashe busesengure neza impamvu iyi mibare ikomeje kuzamuka barebe aho ikibazo kiri “

Minisitiri w’ Ubuzima Dr Ngamije Danniel  avuga ko imirenge itanu ya Rusizi igomba kuguma mu kato kubera ko imibare ikomeje kwiyongera .Avuga ko  kuba hari imirenge ya Rusizi 14 itari mu kato ngo nuko idafite ikibazo gikaze nk’icyo mu mirenge nka Kamembe, Mururu, Nkombo, Gihundwe ubu iri mu kato .

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *