Rusizi :Batunguwe  n’imibare yabanduye COVID-19 yatangajwe na Minisiteri y’ Ubuzima kuri uyu wa gatatu

Ingabire Rugira Alice

 

Imibare yatangajwe na Minisiteri y’ ubuzima mu ijoro ryo kuri uyu wa gatatu taliki ya 17 Kamena 2020 igaragaza ko  mu bantu 2508  bapimwe ku munsi w’ ejo  batatu gusa aribo basanze banduye COVID-19!Ni ibintu ngo byatunguye  cyane abaturage ba Rusizi kugeza nubu bakiri mu kato ndetse inama y’ abaminisitiri yabaye ku wa kabiri ikaba yarabongereye igihe cya Guma mu rugo.

Umunyamakuru wa VALUE NEWS ukorera Rusizi  avuga ko ku mbuga nkoranyambaga  zikoreshwa n’abanyarusizi  aricyo kiganiro cyarayeho abantu bibaza niba Minisiteri y’ubuzima itibeshye kuri iyo mibare .Ibi barabivuga kubera ko mu minsi ishize imibare  yagiye igaragaza ubwiyongere buri hejuru mu aho hari umunsi wagaragayeho abantu 41 , undi 31 , ndetse na 21 .

Ku mbuga nkoranyambaga  uwitwa Niyonzima Elisa yagize ati ” Ndabona uyu munsi ari agashya pee ese koko ni batatu gusa cyangwa Minisante yaba yibeshye inyuma ya gatatu hari undi mubare ? Ni agashya nari nzi ko tugiye kubwirwa umubare uri hejuru , bikomeje kumanuka ingamba zafashwe zaba zikora umuti.!”

Niyomugabo Leandre nawe atuye mu karere ka Rusizi muri imwe mu mirenge yashyizwe mu kato nawe kuri status ye ya WhatsApp yanditseho  ati “Iyi saha ya Minisante ko mbona ari +3 bashya bagaragaweho COVID-19 aho buriya ntibaba bibeshye koko muri iyi Rusizi ni agashya kuri uyu munsi , ndakeka muri ibi byumweru bibiri bishize ariwo munsi wa mbere ugaragayeho abantu bake.”

Nibakure Diane nawe yanditse ati”Minisante murebe neza niba mutibeshye mubiduhamirize abantu batatu bonyine uyu munsi , hiyongeyeho noneho ko ariwo wa mbere wa guma mu rugo nshya, nibiba ari impamo biduhaye ikizere ko hamwe n’izi ngamba nshya covid19 ishobora kuzasigara ari amateka.”

Mwema Sandra nawe ati”Uyu mubare utumye ducika ururondogoro ni agashya rwose ni gute twamanuka tukava ku bantu 41 , tukagera kuri 31 tukamanuka kuri 21 none ubu duhise tumanuka tugera kuri +3 , abanyarwanda  twihe bravo, dukomeze ingamba tugirwa tuzishyire mu bikorwa twambare agapfukamunwa , gukaraba intoki kenshi n’amazi meza n’isabune dusiga intera twirinda ingendo zitari ngombwa nta kabuza uyu mubare ugaragaye uyu munsi uduhaye ikizere ko hari ubwo bizaba na +0 nta bwandu bwa COOVID-19 , tubiharanire dufatanye bizarangira.”

Kuri uyu wa gatatu Minisiteri y’ubuzima yasohoye itangazo rigaragaza uko imibare ihagaze.Imibare igaragaza abanduye bashya batatu mu bipimo 2,508 byafashwe ku munsi w’ejo kuya 17 kamena 2020 , mu gihe abakize kuri iyi taliki ari 9 biyongera kuri 347 bamaze gukira , abakirwaye ni 290 , naho abo yahitanye ni 2 , kugeza kuri uyu munsi abantu 99,309 bamaze gupimwa covid19.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *