Musanze: Umuntu wa 4 yarohamye ahazwi nka “Strabag” arapfa

Yanditswe na SETORA Janvier 

 

Mu mudugudu wa Kavumu ,Akagari ka Kigombe  mu murenge wa Muhoza haravugwa urupfu rw’umwana w’umuhungu w’imyaka 14 witwa Fiston Habumuremyi mwene Habyarimana Célestin na  Nzayisenga Justine waguye mu kidendezi zy’amazi kiremye  ubwo sosiyete y’ abashinwa na STRABAG  zahacukuraga  amabuye yo gukoresha umuhanda Musanze -Rubavu .

Uyu mwana yari kumwe  n’abandi bana bagiye koga muri icyo kidendezi cy’amazi .Cyahaje ubwo  sosiyete y’abashinwa na Strabag zakoraga imihanda zikahacukura amabuye yakorwagamo garaviye (gravier)yo gukoresha imihanda ya kaburimbo Musanze-Kigali ndetse na Musanze-Rubavu .

Mu gucukura ayo mabuye bageze ikuzimu  kuko bakoreshaga n’intambi ari nazo zatumye bagera kure hashoboka bituma bagera no ku mazi. Kuva icyo gihe icyo kidendezi cy’amazi cyakomeje kuhaba kugeza na n’ubu. 

Abaturage baganiye na VALUE NEWS, batakamba basaba ubuyobozi ko bwareba uko kiriya kidendezi cyazitirwa cyangwa se hakarebwa ikindi cyahakorerwa kuko ngo kimaze gutwara ubuzima bw’abantu benshi aho uyu waguyemo ari uwa 4, nubwo umuyobozi w’akagari ka Kigombe yabwiye VALUE NEWS ko ari 2 gusa.

Ese abavugwa ko baguyemo ni bande? Ryari?

Mu mwaka wa 2008 ubwo hakorwaga umuhanda Musanze Kigali, ukorwa n’abashinwa, haguyemo umugabo wakoranaga nabo wakomokaga mu karere ka Rwamagana mu Ntara y’Iburasirazuba.

Nyuma yaho mu mwaka wa 2015 haguyemo undi mwana wari uturutse i Rubavu mu Ntara y’Iburengerazuba aje mu bintu bya Guma Guma,  mu gihe mu mwaka wa 2020 muri iki kidendezi haguyemo undi mwana witwa Ndahiriwe Yohani Manzi mwene Katabarwa Théogène utuye mu mudugudu wa Gasanze akagari ka Cyabararika mu murenge wa Muhoza ariko we aza kurohorwa ku gihe ntiyahasiga ubuzima, ubu akaba yiga mu mwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye.

Kuya 18/06/2020 nibwo nanone haguyemo uyu mwana Habumuremyi  Fiston akaba agishakishwa n’urwego rwa Police rushinzwe umutekano wo mu mazi ruzwi nka Marine na n’ubu akaba ataraboneka ubwo twakoraga iyi nkuru.

Nyina w’uyu mwana Nzayisenga Justine aganira na VALUE NEWS yavuze ko uyu mwana yari yiriwe mu rugo ariko akaza kugenda avuze ko agiye gutembera ati “Umwana yari yiriwe mu rugo hari uturimo ari gukora, bigeze mu masa munani z’amanywa ambwira ko agiye gutemberana n’abandi bana. Yaragiye, nyuma mu ma saa cyenda barampamagara kuri telephone bambwira ko aguye mu mazi, twahise twirukanka, tujya kureba turamubura duhita tumenyesha inzego z’ubuyobozi n’iz’umutekano baraza ariko babona ntacyo bakora kuko bwari bwije dufata gahunda yo kumushakisha kuyu wa kane “

Bamwe mu baturage baganiye na VALUE NEWS, barasaba ubuyobozi ko bwasiba iki kidendezi cyangwa se bukahazitira kugira ngo kidakomeza kubahekura .

KATABARWA Theogene ni umwe muri bo agira ati “Aya mazi azatumaraho urubyaro kuko abana bakunda kuhajya bavugako bagiye koga ndetse n’uwanjye witwa NDAHIRIWE Yohani Manzi yaguyemo kubw’amahirwe akurwamo ataravamo umwuka ubu akaba yiga mu mwaka wa 3 w’amashuri yisumbuye, ubuyobozi nibudufashe aha hantu hafatirwe ingamba zikomeye.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagari ka Kigombe iki kidendezi giherereyemo MUKAMUSOZI Djasumini yemeza ko hamaze kugwamo abana 2 nubwo abaturage bagaragarije VALUE NEWS ko ari 4 bamaze kugwamo.

Gusa nawe  asaba ko  hakwiye kugira igikorwa kihariye kuri kiriya cyuzi .Ati”usibye ubuvugizi ku inzego zo hejuru ngo bahazitire, twe nk’ubuyobozi bw’akagari tugiye kuhashyira uburinzi buhoraho amanywa n’ijoro twifashishije homugadi [Home guard] kugira ngo hatazagira abana bahagaruka nundi uwo ariwe wese.

Si ubwa mbere ikibazo cy’iki kidendezi kivuzwe mu bitangazamakuru bitandukanye kuko uriya mwana w’ i Rubavu ubwo yagwagamo, uwari umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage UWAMARIYA Marie Claire yari yijeje abaturage ko bagiye kuhazitira bakahubaka n’ibagiro rya kijyambere ariko byose byaheze mu magambo kugeza na n’ubu.

Igikorwa cyo kumushakisha kiracyakomeje kuko kugeza na n’ubu umwana yakomeje kubura. VALUE NEWS irakomeza kubakurikiranira iyi nkuru.

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *