Yanditswe na Ingabire Rugira Alice
Abaturage bo mu karere ka Rusizi mu mirenge yashyizwe mu kato baravuga ko bugarijwe n ‘inzara nyuma yuko basabwe kuguma mu rugo kubera icyorezo cya covid19 cyagaragaye mu bipimo biri hejuru muri aka karere.Aba baturage bavuga ko bijejwe kugobokwa na Ministeri y’ubutegetsi bw’igihugu ariko ibiribwa bijejwe ngo bikaba bitari byabageraho
Murekeyisoni Martha atuye mu Murenge wa Kamembe ati” inzara imeze nabi twijejwe ko turagezwaho ibiribwa ariko ntabyo twabonye njyewe ubwanjye ndakennye ariko mfite umudamu urembeye mu nzu kubera inzara nagiye kumutabariza ku kagali ka Kamashangi ko inzara imumereye nabi ko nubwo ntazamwishyuza ariko inzara iramwishe twasangiraga utwo mbonye ariko nanjye narashiriwe imirimo yanjye yarahagaze kuva covid19 yagsragara mu kwezi kwa gatatu.
Uyu muturage yongeraho ati ” ibyo kuvuga ngo ibiribwa byaraje tubyumva babivuga ku maradiyo tukabona ari ukudushinyagurira , ntabwo ibiryo byaza ngo umukuru w’umudugudu abiyoberwe kandi nawe mudugudu arashonje , babikurikirane kuko dutekereza ko biza bikarigiswa”
Uwitwa Byukusenge Claudine utuye muri imwe mu mirenge yashyizwe mu kato nawe agira ati” muri iki cyumweru cyashize ntabyatugezeho numvishe ko natwe twazagenerwa ubufasha bw’ibiribwa niyo mpamvu twagumye mu rugo none inzara itumereye nabi , nibiba ngombwa ko bitatugeraho tuzagwa mu nzu ku bw’inzara dufite”
Umwe mu bakuru b’umudugudu tutifuje ko amazina ye ajya ahagaragara kuri iki kibazo yemeza ko koko inzara imereye nabi abaturage mu mudugudu kandi ngo ni rusange nta rwego rw’umudugudu ruragezwaho ibiribwa
Yagize ati “abaturage bo mu midugudu yashyizwe mu kato barashonje cyane muri iyi corona ya kabiri nta muturage wabonye ibyo kurya twakoze ama lisite turayatanga twibwira ngo biraza ariko barashonje kandi natwe nuko twabeshwagaho nuko twajyaga gukora imirimo y’amaboko none byarahagaze ku buryo bikomeje gutya hari abarahitanywa n’inzara mu minsi iri imbere kuko nta muntu wamara ibyumweru bibiri atariye ngo bishoboke.”
Uyu muyobozi w’umudugudu avuga ko abaturage batangiye gushaka uko basubira mu nzira za panya kubera inzara hakaba hari impungenge ko corona virus ishobora kuziyongera.
Akomeza ati ” Ingaruka zihari nuko bari bemeye kuguma mu rugo bagafatanya mu gukumira icyorezo ,none uramutangira akakubaza ati ariko uragira ngo inzara inyicane n’abana ngo ni corona?”
Uyu muyobozi w’ umudugudu avuga ko bagerageza kubasubiza inyuma ariko bikanga ahubwo bakababaza aho ibiribwa bemerewe biri bakabura icyo babasubiza .Ati ” niyo mpamvu ubona bisigaye bigorana kubabuza kugenda ”
Hari abavuga ko ko bafite amakuru ko iyo bije barobanura ku butoni bitwaje ko bitangwa mu makoperative
Uyu ntiyifuje ko amazina ye ajya ahagaragara yagize ati”dufite Amakuru ko indaya zo muri Rusizi zihabwa ibyo kurya buri cyumweru zirafata nubwo nazo harimo izitagerwaho ariko ukumva kwa runaka hagiye ibiro 25 by’umuceli ,ejo bundi twumvise ko meya wa Rusizi yavuze kuri Radiyo ngo batanze ibiribwa turatangara byahawe bande Leta nikurikirane kuba Leta itubwira ngo ibiryo biraje tugume mu rugo , twari twatekereje ko twarengenyijwe none niba Leta ibizana ntibigere ku muturage turifuza ko byakurikiranwa.”
Umuyobozi w’akarere ka Rusizi Kayumba Ephrem yabwiye VALUE NEWS ko ibiribwa byatanzwe mu cyumweru gishize biza kuba bike bakaba bari buhabwe ibindi mu bihe bya vuba.Ati”Mu cyumweru gishize twashyikirije ibiribwa abaturage bo mu mirenge yashyizwe mu kato, imirenge twahaye harimo Kamembe, Gihundwe na Nkombo, ariko twabitanze mu mashyirahamwe y’abanyonzi abamotari n’abandi , dutegereje gutanga ibindi muri phase ya kabiri bizabageraho vuba.”
Twamubajije ingano y’ibimaze gutangwa avuga ko imibare atayifite kuko yari ari mu nama.
Rusizi ni akarere kagaragayemo abanduye civid19 ku kigero cyo hejuru aho abasaga 200 bamaze kwandura covid19 ibi byatumye akarere ka Rusizi gashyirwa mu kato, na guma mu rugo izamara iminsi 15 , ije yiyongera ku minsi 14 bari bamaze muri Guma mu rugo n’ubundi.