Rusizi:Croix rouge irahamagarira abaturage kwirinda gukwirakwiza COVID-19

Ingabire Rugira Alice

Abaturage bo mu karere ka Rusizi by’umwihariko abatuye mu bice by’icyaro baravuga ko bishimira igikorwa cya Croix rouge ikora aho bari kugezwaho ubutumwa bwo gukumira covid19 hifashishijwe uburyo bwa  Radio mobile .

Ni uburyo bukoreshwa hifashishijwe imodoka na za moto zabugenewe ubutumwa bukaba buri kubageraho mu ngo zabo.Ibi ngo birabafasha  mu kumenya amakuru batari bazi kuri COVID-19

Moto zikoreshwa mu gusakaza ubutumwa bwo kwirinda COVID -19

Tuyisabe Anitha wo mu kagali ka  Cite  mu murenge wa Bugarama  agira ati  ati “Nari ndi mu rugo numva imodoka iratanga ubutumwa , icyo nkuyemo nuko numvaga kwambara agapfuka munwa bihagije ariko twasobanuriwe n’izindi ngamba nko gusiga metero twajyaga tubikora uko twiboneye cyane tugiye nko guhaha none nzajya nsiga intambwe kandi nkarabe intoki kenshi.”

Ngirinshuti Jean nawe atuye mu murenge wa Nyakarenzo yunzemo ati ” iki gikorwa cyo kutwigisha cyatwubatse njyewe nihereyeho numvaga ari indwara y’abanyamujyi ariko moto yazengurutse ifite indangurura majwi dutega amatwi numva ko nta muntu utakwandura iyi ndwara, dukeneye kumenya byinshi kuri iyi ndwara ya covid19 kuko nka hano mu cyaro usanga hari ibyo tutazi kuriyo.”

Abakorerabushake ba Croix rouge nabo bavuga ko bakomeje gushyira mu bikorwa ubumenyi bahawe bwo gutanga ubufasha mu gihe nkiki.
Iyakaremye Christine ni umukorerabushake mu muryango utabara imbabare mu karere ka Rusizi yagize ati”covid19 kuva yagera mu gihugu cyacu twarahangayitse ariko kuko twari tumaze iminsi twigishwa kubijyanye n’ibyorezo cyane nka Ebola uko twakwitwara ni byo turi gukora aho dutanga ubufasha mu kwigisha abaturage gukumira icyorezo cya covid19 , tubashishikariza kwambara agapfukamunwa neza kandi tukabigisha ko bagomba gukaraba intoki kenshi , ibi hari ababyita ko ari iby’abasirimu ariko uko tugenda tubihisha bamaze kubigira ibyabo ku buryo bizatanga umusaruro mu minsi iri imbere tukazaba nta bwandu tuzaba tukibona kubera twafatanyije kuyirwanya.”

Mu gihe kiswe Guma mu rugo mu gihugu hose kubera icyorezo cya Covid 19, Croix-Rouge y’U Rwanda yafashe inshingano zo gukora ubukangurambaga hakoreshejwe Mobile Radio mu rwego rwo gukumira icyorezo cya Covid 19 yigisha uko birinda corona virus ,ibimenyetso byayo n’uburyo yandura kugira ngo amakuru yayo agere kuri benshi.
Muri iki gihe Covid 19 yibasiye Akarere ka Rusizi, Croix-Rouge yahise itabara bwangu itangira gukoresha ubukangurambaga hakoreshejwe Mobile Radio bazenguruka imirenge yose igize Akarere ka Rusizi nanubu bagikomeza ku buryo aho imodoka zitagera mugihe hakorwa ubukangurambaga hakoreshwa naza moto zabugenewe.

ubuyobozi bwa Croix rouge bukaba buvugako mu bushakashatsi bukora bigaragaza ko imyumvire y’abaturage iri kuzamuka ugereranyije n’uko byari bimeze bigitangira.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *