Musanze : Urubanza mu mizi rwa Sebashotsi na bagenzi be rwasubitswe, rwimurirwa kuwa 29 Kamena 2020.

Yanditswe na Setora Janvier 

Urubanza rwa Sebashotsi Gasasira Jean Paul na bagenzi be baregwamo gukubita no gukomeretsa ku bushake Nyirangaruye Clarisse na Manishimwe Jean Baptiste, rwasubitswe kubera impamvu zitandukanye maze rwimurirwa kuwa mbere, tariki ya 29 Kamena 2020 saa mbiri za mu gitondo.
Ni urubanza rwo gukubita no gukomeretsa ku bushake Nyirangaruye Clarisse na musaza we Manishimwe Jean Baptiste. Icyaha bivugwa ko cyakozwe ku itariki ya 13 Gicurasi 2020 , rukaba ruregwamo uwari Gitifu wa Cyuve Sebashotsi Gasasira Jean Paul , Gitifu w’akagari ka Kabeza Tuyisabimana Jean LĂ©onidas, abadaso 2 Abiyingoma Nsanzumuhire Sylivan na Nsabimana Anaclet.
Uru rubanza rwatangiye abaregwa, baburana ifunga n’ifungurwa mu rukiko rw’ibanze rwa Muhoza kuwa 27 /05/2020, urukiko rukabafunga by’agateganyo iminsi 30 muri Gereza ya Musanze.
Abaregwa bajuririye iki cyemezo mu rukiko rwisumbuye rwa Musanze maze urukiko rurabarekura ruvuga ko bazakurikiranwa badafuze ariko ntibyakunze kuko urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB ) rwongeye kubafata rurabafunga kubera ikindi cyaha cyo gutanga ruswa ari nacyo bagifungiye kugeza ubu bari muri Kasho ya Sitasiyo ya Polisi ya Muhoza.

Kuri uyu wa gatatu , tariki ya 24 Kamena 2020 nibwo urubanza rwo kuburana mu mizi rwari ruteganijwe ku isaha ya saa mbiri za mu gitondo ariko ntibyakunze kuko ku isaha ya saa yine n’igice (10h30′) nibwo mu cyumba cy’iburanisha hinjiye inteko y’iburanisha igizwe n’abacamanza batatu n’umwanditsi w’urukiko.

Ku ruhande rw’ubushinjacyaha, bwari buhagarariwe na Bukirande Buseruka John na Hagenimana Edouard mu gihe uruhande rw’abaregwa, batabonetse bose kuko uwari Gitifu Sebashotsi Gasasira Jean Paul n’umwunganizi we Me Habiyakare Ndwaniye Emmanuel batabonetse imbere y’urukiko.

Abitabye bamaze gusomerwa imyirondoro yabo no kwemeza ko ariyo, ubushinjacyaha bwasabye ijambo bugaragariza urukiko ko uru rubanza rwahujwe n’urw’undi mudaso (DASSO) Maniriho Martin bivugwa ko nawe yaba yaragize uruhare mu ikubitwa rya Nyirangaruye Clarisse na musaza we Minishimwe Jean Baptiste.

Muri uru rubanza kandi hagaragayemo abaregera indishyi aribo Nyirangaruye Clarisse na Manishimwe Jean Baptiste, bahagarariwe Me Munyarugero Gaspard.

Perezida w’inteko y’iburanisha abajije impamvu uwari Gitifu Sebashotsi Gasasira Jean Paul atitabye urukiko, Me Kamanzi Cyiza Benjamin wunganira abaregwa afatanije na Me Habiyakare Ndwaniye Emmanuel [ nawe utabonetse mu rukiko], yabwiye urukiko ko umugore wa Sebashotsi Gasasira Jean Paul yamubwiye ko yarwaye, atabonetse.

Ubushinjacyaha bwatse ijambo maze buvuga ko yaburanishwa adahari. Buti ” Birazwi ko mu nkiko hadakora amagambo gusa ahubwo ko hakora n’ibimenyetso. Ikindi nuko Sebashotsi Gasasira Jean Paul yagaragarije ubushinjacyaha ko adashaka kwitaba urukiko kuko n’ikimenyimenyi yanze gushyira umukono ku nyandiko z’ ihamagara (Assignations) nkuko bigaragara miri sisitemu (Systeme).

Bityo , ubushinjacyaha burasaba urukiko ko yaburana adahari nk’umuntu wanze kwitaba ubutabera ( Jugement par Contumace).”
Umwunganizi w’abaregwa Me Kamanzi Cyiza Benjamin yasabye urukiko gushishoza ku mpamvu eshatu zasuzumwa mbere yuko urubanza ruburanishwa.
Ati ” Ibyo ubushinjacyaha buvuze byo kudashyira umukono ku nyandiko z’ihamagara, ni ku nyungu ki Sebashotsi Gasasira Jean Paul yaba afite kugira ngo agume muri Kasho aho kwitaba urukiko ngo aburane?
Ikindi , iyi ni inshuro irenga iya 3 yitaba urukiko, uyu munsi niho yakwivutsa amahirwe yo kwitaba ubutabera ko namwe muzi ko umubiri ubyara udahatse?
Icya gatatu , ni mpamvu ki umuntu yaburanishwa adahari kandi ari hafi y’urukiko uretse uburwayi? Urukiko rwabisuzuma rukareba niba rwaburanishwa.”

Uretse imvugo za Me Kamanzi Cyiza Benjamin yagaragarije urukiko, abaregwa bari bitabye urukiko nabo bahawe umwanya ngo bagire icyo bavuga ku busabe bw’ubushinjacyaha , maze umwe ku wundi bavuga ko byaba byiza baburanye bari kumwe bose ndetse by’umwihariko n’umwe muri bo Maniriho Martin abwira urukiko ko yazanwe imbere y’urukiko atarabimenyeshejwe ahubwo ko yabimenye muri iki gitondo kandi atarabona n’umwunganira mu mategeko.

Urukiko rumaze kumva impande zose rwafashwe umwanzuro wo gusubika urubanza, rukimurirwa kuwa mbere , tariki ya 29 Kamena 2020 saa mbiri za mu gitondo (8h00′).

[contact-form][contact-field label=”Name” type=”name” required=”true” /][contact-field label=”Email” type=”email” required=”true” /][contact-field label=”Website” type=”url” /][contact-field label=”Message” type=”textarea” /][/contact-form]

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *